Guhumana ku ikirere bikomeje kuba ikibazo gikomereye isi n’u Rwanda rudasigaye, bikaba binemezwa na raporo zinyuranye zirimo iya Banki y’Isi (World Bank), aho mu mwaka wa 2022 yagaragaje ko mu mijyi ikura ku muvuduko na Kigali irimo, imyuka iva mu binyabiziga ari yo soko nyamukuru ya 40% by’ihumana ry’ikirere. Ubushakashatsi bwa UNEP (United Nations Environment Programme) bwo mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko muri Afurika, ihumana ry’ikirere ritwara ubuzima bw’abantu basaga miliyoni 1.1 buri mwaka. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyaga…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Kigali: Imyiteguro ya shampiyona y’Isi y’amagare irarimbanyije n’ishyaka ryo kwandika amateka
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Afurika, Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera kuri uyu mugabane, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. U Rwanda rukaba rwanditse aya mateka, aho ruzakira abakinnyi barenga 1000 baturutse mu bihugu bisaga 100, ibintu bizahindura isura y’imihanda, ubukerarugendo n’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali. Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, abakinnyi 23 nibo batoranyijwe barimo kwitoreza mu Bugesera, bakazaba bahagarariye igihugu imbere y’abafana babo. Ibi bikaba binashimangirwa n’umutoza mukuru, Sempoma Félix, utangaza ko imyitozo irimo kugenda neza kandi intego ari ukwandika amateka.…
SOMA INKURUViolences basées sur le genre: Comprendre les 5 formes, leurs impacts et les pistes pour briser le cycle
Malgré les avancées législatives et les multiples campagnes de sensibilisation, les violences basées sur le genre demeurent une plaie sociale qui touche aussi bien les femmes que les hommes, mais dont les principales victimes restent les femmes et les filles. Selon les Nations Unies, une femme sur trois dans le monde a déjà subi une forme de violence physique ou sexuelle. Ces violences prennent plusieurs formes, parfois invisibles, parfois spectaculaires. Cinq d’entre elles sont fréquemment identifiées: La violence physique, la violence sexuelle, la violence psychologique, la violence économique et la…
SOMA INKURUMinisitiri Nelly Mukazayire yigaruriye amarangamutima ya benshi mu buryo butunguranye
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho adasanzwe agaragaza Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yifatanya mu myitozo n’ababyinnyi b’itorero Inyamibwa. Ababonye ayo mashusho benshi bagaragaje amarangamutima adasanzwe aherekejwe no kwibaza uko Minisitiri yisanze mu myitozo y’imbyino za gakondo. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobora iri torero, nta gahunda yari ihari mbere yo kwakira Minisitiri. Yagize ati: “Twari mu myitozo y’ababyinnyi bashya muri Kigali Universe, aturuka inyuma aradusuhuza, hanyuma mu buryo bwadutunguye na we ahita yinjira mu mwitozo. Yadusanzemo iminota igera kuri 15, byari ibintu bishimishije cyane.” Yakomeje atangaza ko iyo myitwarire yagaragaje ko…
SOMA INKURUIngaruka z’itemwa ry’ibiti ku bantu n’ibihe zikomeje kwiyongera, hari icyakorwa mu kuzikumira
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho ingo nyinshi zikoresha inkwi n’ibizikomokaho nk’isoko y’ibicanwa, ikibazo cy’itemwa ry’amashyamba ku bwinshi gikomeje kugaragara. Nubwo bifasha mu gutegura ibiribwa n’ubucuruzi bukomoka ku bicanywa bugaha bamwe imibereho, ingaruka zabyo zirenga kure inyungu z’ako kanya. Impuguke mu bidukikije zivuga ko itemwa ry’ibiti ridafite igenamigambi ryongera umuvuduko w’ihindagurika ry’ibihe. Dr. Théophile, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, abisobanura agira ati: “Iyo ibiti bitakiriho, ubushyuhe buzamuka vuba, imvura ikagabanuka cyangwa ikaba nyinshi ku buryo butateganyijwe. Bityo imyaka ntiyera neza, abaturage bagahura n’inzara.” Akomeza atangaza ko amashyamba afasha mu kunyunyuza…
SOMA INKURURwanda’s tourism boom: Stories of transformation from couples, families and individuals
At dawn, the Virunga Mountains rise like guardians over Rwanda’s northern horizon. Their misty peaks, home to the famous mountain gorillas, have become symbols not only of natural beauty but also of an industry reshaping lives across the country “tourism”. In recent years, Rwanda has built a reputation, as one of Africa is safest and most sustainable destinations. Beyond the glossy brochures, however, lie personal stories of how tourism has redefined livelihoods, strengthened families and inspired personal reinvention. A couple rebuilding through tourism In Musanze, a town that serves as…
SOMA INKURUUmuhaha: Indwara itorohera amatwi igira n’ingaruka zikomeye iyo itavuwe kare
Mu buzima bwa buri munsi, amatwi ahora akora mu bwiru, adufasha kumva no kugumana ubusabane n’isi yacu. Ariko iyo arwaye, ubuzima bushobora kubiha. Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bice by’isi, indwara y’umuhaha iri mu zihangayikishije abaganga n’abaturage kubera uburyo yibasira mu gitereko cy’ugutwi ikabyara ububabare,amashyira no gucika intege k’ubushobozi bwo kumva. Nk’uko inzobere mu buvuzi zibisobanura, umuhaha uterwa n’ubwandu bwa bagiteri cyangwa virusi, bushobora kuva mu mazuru, mu muhogo cyangwa mu myanya y’ubuhumekero, bukanyura mu muyoboro uhuza ugutwi n’uruhago (Eustachian tube). Iyo uyu muyoboro ufunzwe n’imyanda cyangwa udukoko, amazi…
SOMA INKURUNtibisanzwe! Abimukira basanzwe mu ikamyo ikonjesha mu majyaruguru y’u Bufaransa
Mu gitondo cyo ku wa 9 Kanama 2025, habaye ibidasanzwe mu majyaruguru y’u Bufaransa, ubwo umushoferi w’ikamyo ikonjesha itwaye imboga n’inyama yumvaga urusaku rutari rusanzwe mu gice cy’ inyuma cy’imodoka ye. Yari mu rugendo rugana ku ntera y’inyanja y’Abongereza, aho byagaragaye ko iyo kamyo yari igamije kwinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akimara gufungura, yisanze ahagaze imbere y’itsinda ry’abantu 15 bakomoka muri Eritrea. Imbeho yari ibamereye nabi, bamwe muri bo bafite ibipimo by’ubukonje bikabije, ikimenyetso cy’uko bari bamaze amasaha menshi bafungiye muri iyo kamyo. Abashinzwe umutekano bahise bitabazwa.…
SOMA INKURUYazanye imigabo n’imigambi mishya mu ikipe ya Police Fc
Mu gihe isaha yo gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igenda yegereza, ikipe ya Police FC iyobowe n’umutoza mushya Ben Moussa irakataje mu myiteguro y’uyu mwaka w’imikino wa 2025–2026. Uyu mutoza yatangaje ko intego ye ari guhindura amateka no kwegukana igikombe cya shampiyona. Uyu mutoza ukomoka muri Tuniziya yagaragaje ko adafite gahunda yo gukomeza amateka yo kuba ikipe ihora igarukira ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu. Ati: “Ntabwo naje i Kigali nje gutembera. Naje hano gukora amateka mashya, ndashaka igikombe cya shampiyona. Police FC ibifitiye ubushobozi kandi nanjye nabyiyemeje.”…
SOMA INKURUU Rwanda rwungutse abasirikare 81 barangwa n’ubumenyi, ubwitange n’icyizere
Mu birori byaranzwe n’ubunyamwuga n’icyubahiro, abasirikare 81 mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, bahawe impamyabumenyi zabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Ibi birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Kanama 2025, byateguwe ku bufatanye bwa RDF na Kaminuza y’u Rwanda. Abarangije barimo 20 bafite ipeti rya “Lieutenant” bize ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’amenyo, n’abandi 61 bafite ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ bize amasomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi rusange n’ubuhanga bwa gisirikare. Mu ijambo ry’ingenzi, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabibukije ko bari kwinjira mu Isi ihindagurika…
SOMA INKURU