Pavel Durov, washinze kandi uyobora urubuga ruzwi cyane rwa Telegram, yongeye gutungurana atangaza ko afite abana barenga 100 yabyaye binyuze mu gutanga intanga mu bihugu 12 bitandukanye.
Uyu mugabo w’imyaka 40, ukomoka mu Burusiya, ariko ubu utagira igihugu abamo bya buri gihe, yavuze ko imyaka 15 ishize yatangiye gufasha inshuti ye ibuze ubushobozi bwo kubyara, bituma yinjira mu rugendo rwatumye intanga ze zikoreshwa n’abagore batandukanye ku Isi, kugeza ubwo habonetse abana barenga ijana.
“Ibi ntibyari ibikorwa byo kwinezeza cyangwa kwiyemera,” Durov yagize ati. “Byari ubushake bwo gutanga ubuzima ku bantu bari babukeneye. Ubu, hari abana banjye mu bihugu 12, nubwo ntabasezeranya ko bose tuzabana cyangwa tuziranye.”
Umutungo? Yego, ariko si ishingiro ry’ubuzima
Nubwo ari umwe mu bantu bake ku Isi bafite umutungo urenze miliyari 13 z’amadolari, Durov yavuze ko nta na rimwe azatanga amafaranga cyangwa imitungo ku mwana we utaruzuza imyaka 30.
“Ndifuza ko abana banjye bazakura bafite icyerekezo cyabo, batari mu buzima bworoshye bwo gusangira amafaranga batagizemo uruhare. Nshaka ko biga gukunda umurimo, kugerageza, gutsindwa no kongera guhaguruka.”
Mu buryo bwemewe n’amategeko, Durov yemera abana batandatu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye. Ariko avuga ko yasinye inyandiko irambuye igaragaza neza uko umurage we uzagabanywa, ashimangira ko nta mwana uziharira byose.
Kuba afite abana benshi mu bihugu bitandukanye byazamuye impaka nyinshi mu itangazamakuru mpuzamahanga. Bamwe bibaza uko abo bana bazakurana n’icyizere n’umutekano, abandi bagaragaza impungenge ku ngingo z’uburere n’icyo bivuze gukura utazi aho uva n’aho uganisha.
Ariko Durov ahamya ko atigeze yijandika muri uru rugendo atabitekerejeho neza.
“Ubumwe si ugukura mu nzu imwe, ahubwo ni ukwemeranya ku gaciro gahuriweho. Abana banjye bafite uburenganzira bungana, kandi buri wese azagira amahirwe yo guharanira icyubahiro n’icyerekezo cye.”
Inkomoko y’uyu mugambi
Ibitangazamakuru byinshi byibaza niba ibi atari igice cy’umushinga mugari Durov afite ku bijyanye no kwagura uburyo bw’imibanire n’imiryango mu isi y’ahazaza. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bemeza ko ibyo yakoze ari “ubwubahane buvanze n’ubushishozi”, abandi bakabifata nk’igikorwa giteje impagarara ku muryango wa kera.
Icyakora Durov ntahwema gusubiramo ko adateganya ko aba bana be bazaba “abakomoka ku butunzi”, ahubwo bazaba abahinduye Isi mu buryo bwabo, bitewe n’uburyo bazaba barahisemo kubaho.
Nyuma yo gutangaza iby’aba bana be, byerekanye uburyo umuyobozi w’uru rubuga rutavogerwa mu itumanaho, akunze gutangaza ibintu bitandukanye n’amategeko y’imyumvire isanzwe, akagaragaza ko no mu buzima bwe bwite yifuza gutanga ubutumwa bukomeye: “Ubuzima si amafaranga, ni icyerekezo”.
INKURU YA KAYITESI Ange
