Mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagikora ibishoboka byose bagamije kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA n’ubwandu bushya mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko baracyafite imyumvire icumbagira ku ikoreshwa ry’agakingirizo.
Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mijyi ndetse no mu cyaro, usanga hari abakibona ko gukoresha agakingirizo ari ugutandukira indangagaciro, abandi bakabona ko kugakoresha bihabanye no kuba ‘umukirisitu’.
Isoni, iterabwoba n’inyigisho zidahagije zimwe mu mbogamizi
Niyonsenga Clarisse, w’imyaka 22, utuye i Nyamirambo, avuga ko atigeze akoresha agakingirizo mu buzima bwe bwose bw’imibonano mpuzabitsina.
Ati:“Nabitekereje rimwe, ariko nari mfite isoni zo kukagura. Numvaga ko umucuruzi ashobora kumvumbura ko narangije ubusugi, kandi iwacu bakabifata nk’icyaha.”
Yongeyeho ko bamwe mu nshuti ze bagakoresha rwihishwa ndetse rimwe na rimwe bagakoresha mu buryo butandukanye n’ubwagenwe nko kugakoresha inshuro irenze imwe mu gihe yarafite 1 kamwe ashaka gukora inshuro nyinshi.
Mugiraneza Jean Bosco, utuye mu karere ka Gatsibo, ufite imyaka 20, atangaza ko hari byinshi bituma agakingirizo kadakoreshwa.
Ati:“Hari ukutamenya. Nkatwe twize mu cyaro, nta biganiro bya hatari ku buzima bw’imyororokere twagiye tubona by’umwihariko ku ikoreshwa ry’agakingirizo, aho abenshi amakuru tuyakura kuri interineti n’abagenzi bacu. None se ko nta n’uburyo buhamye bwo kukabona? Hari n’aho utinyuka kukabaza, bakareba nk’aho uri umujura.”
Uwimana Chantal impuguke mu buzima bw’imyororokere avuga ko imyumvire y’urubyiruko igomba kuvugururwa binyuze mu biganiro bigaragara kandi bifunguye.
Ati: “Iyo umwana amaze kuba ingimbi cyangwa inkumi, aba agomba guhabwa ubumenyi bufatika ku ikoreshwa ry’agakingirizo. Kugahisha cyangwa kukagira ishyano ni byo byongera ibyago by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, by’umwihariko mu rubyiruko”.
Yongeraho ko usanga agakingirizo gafite uruhare rukomeye mu gukumira inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko ntikitarweho kubera imyumvire, isoni n’amakosa mu kwigisha.
Mu matorero amwe n’amwe, agakingirizo kagirwa nk’ibintu bihabanye n’ubukirisitu. Ibi bikaba intandaro yo kudaha urubyiruko urubuga rwo kukaganiraho.
Pasiteri umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Turakangurira urubyiruko kwifata, ariko ntitwavuga ko kugakoresha ari icyaha.”
Uko imyaka ishira indi igataha, imyumvire y’urubyiruko ku ikoreshwa ry’agakingirizo igenda ihinduka gake cyane. Gusa nta gutegereza imyaka: birasaba imbaraga zivanze n’inyigisho z’ukuri, kwigisha bitarimo iterabwoba, no gufasha urubyiruko kubona agakingirizo mu buryo buboroheye, budateye isoni cyangwa bigafatwa nk’ishyano riguye.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
