Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushakisha amahoro n’umutekano mu gihe cy’impinduka zitoroshye, urubanza rw’abasirikare bakuru bashinjwa umugambi wo gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi rwafashe indi ntera. Ubushinjacyaha bw’igisirikare bwasabye Urukiko Rukuru rwa gisirikare gufatira abo bofisiye ibihano bikomeye, birimo gufungwa imyaka 15, kwirukanwa mu ngabo no kwamburwa amapeti. Abashinjwa barimo Brigadier General Ericsson Bakati, Lt Col Gervais Malaji, Majors Jean-Marie Kasereka, Philippe Mambolo na Paluku, ndetse na Lieutenants David Lusenge na Kakule. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Gen Maj Cyprien Muwau, bwemeje ko aba bose bagize uruhare…
SOMA INKURUCategory: politike
Ururimi rw’amarenga mu Rwanda: Urufunguzo rwa byinshi ruramutse ruhawe agaciro
Mu Rwanda, abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakomeje gutabaza, basaba ko ururimi rw’amarenga rwahabwa agaciro nk’izindi ndimi, rukigishwa mu mashuri, mu bigo by’imyuga no mu nzego zose z’ubuzima rusange. Bavuga ko kutamenya no kudaha umwanya ururimi rwabo bituma bahura n’ingaruka zikomeye, zirimo kubura serivisi z’ibanze, guhezwa mu muryango nyarwanda no gushyirwa mu kaga k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ku isi hari abantu basaga miliyoni 466 bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga, kandi uwo mubare ushobora kugera kuri miliyoni 900 mu…
SOMA INKURUImurikagurisha Mpuzamahanga “2025” urubuga rw’ubufatanye, udushya n’iterambere ry’u Rwanda
Imurikagurisha mpuzamahanga “Expo 2025”, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kanama i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, rikaba rihuje abamurika ibikorwa 475 baturutse mu bihugu 19. Umubare ukaba wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, muri bo 378 ni abo mu Rwanda, 97 baturutse mu mahanga, ari nayo mpamvu ryabaye igicumbi cy’ubucuruzi n’ubufatanye mpuzamahanga. Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryagaragayemo udushya dutandukanye twashimishije abaryitabiriye. Harimo imodoka zikoresha amashanyarazi, ibihangano by’urubyiruko bikozwe mu biti ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi bishya byakozwe mu Rwanda. Mungurareba Jean Bosco, nyiri uruganda H-Q Aqua Plastic Ltd, ni umwe mu…
SOMA INKURUU Rwanda rwungutse abasirikare 81 barangwa n’ubumenyi, ubwitange n’icyizere
Mu birori byaranzwe n’ubunyamwuga n’icyubahiro, abasirikare 81 mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, bahawe impamyabumenyi zabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Ibi birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Kanama 2025, byateguwe ku bufatanye bwa RDF na Kaminuza y’u Rwanda. Abarangije barimo 20 bafite ipeti rya “Lieutenant” bize ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’amenyo, n’abandi 61 bafite ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ bize amasomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi rusange n’ubuhanga bwa gisirikare. Mu ijambo ry’ingenzi, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabibukije ko bari kwinjira mu Isi ihindagurika…
SOMA INKURUU Rwanda rwemeje kuba indorerezi mu biganiro bya Doha
Mu gihe ibiganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane y’ingutu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigikomeje kubera i Doha muri Qatar, u Rwanda rwatangaje ko ruzakomeza kubikurikiranira hafi nk’indorerezi, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe. Ibi byatangajwe, ubwo Minisitiri Nduhungirehe yagezaga imbere ya Sena ibisobanuro ku masezerano mashya y’ubufatanye n’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yashyizweho umukono i Washington, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwari rwaratumiwe nk’indorerezi muri ibi biganiro kandi ruzakomeza kubyitabira muri ubwo buryo,…
SOMA INKURUUbumuga ntibubuza kwesa imihigo: Uko Dr Betty na Ingabire Diane bihesheje agaciro mu kazi
Mu gihugu cy’u Rwanda, aho imibare yerekana ko 30% gusa by’abantu bafite ubumuga ari bo bafite akazi, hari bamwe barenze izo mbogamizi bakubaka izina rikomeye mu mirimo bakora. Nubwo bagihura n’imbogamizi zishingiye ku myumvire y’abaturage no ku nzitizi za tekinike, aba baturage b’intangarugero bagaragaza ko ubushake, ubwitange n’icyizere mu bushobozi bwabo ari byo byabagejeje aho bari uyu munsi. Muri iyi nkuru, turagaruka ku rugendo rwihariye rwa Dr Betty Mukarwego n’uwitwa Ingabire Diane bafite ubumuga ariko bagaragaza ko impano n’imbaraga bidashingira ku bice by’umubiri. Mu cyumba cy’ishuri cya Kaminuza y’u Rwanda,…
SOMA INKURU“Ibiganza byacu, ijwi ryacu” -Uko abafite ubumuga bwo kutavuga bihangiye umurimo
Mu mujyi wa Kigali hari itsinda ry’abagore bafite ubumuga bwo kutavuga, ariko bafite ijwi rikomeye ryo kwihesha agaciro binyuze mu biganza byabo. Ni itsinda rikorera ubudozi mu nzu yitwa “Twubake hamwe”, iherereye mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge. Muri iyi nzu nto ifite icyumba kimwe cyuzuyemo imashini zidoda, ibitambaro, ibikoresho by’ubudozi n’imitako y’amabara atandukanye, habera igikorwa gikomeye mu guhindura ubuzima ku buryo bufatika. Ubudozi bwahinduye ubuzima bwacu Umutoni, umwe mu bagize iri tsinda, afite imyaka 28. Nubwo adashobora kuvuga, asobanura uko ubuzima bwe bwahindutse yifashishije ibimenyetso by’intoki, ubundi…
SOMA INKURUUko serivisi n’inganda byahinduye isura y’umusaruro mbumbe w’u Rwanda
Mu gihe cy’amezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2025, u Rwanda rwagize impinduka zigaragara mu bukungu, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari zisaga 4 mu gihembwe cya mbere cya 2024. Ibi bivuze ko umusaruro mbumbe wiyongereyeho 7.8%, ibintu byafashijwe ahanini n’izamuka rikomeye mu rwego rwa serivisi n’inganda. Abaturage n’inzobere mu by’ubukungu bagaragaza uko iri zamuka rishimangira intambwe y’ubukungu u Rwanda rugenda rutera, ariko banagaragaza ibibazo bikiri mu buhinzi ndetse n’ahari intege nke mu yandi masoko y’umusaruro mbumbe. Serivisi n’inganda byagize uruhare…
SOMA INKURUIsoko ry’ibikomoka kuri peteroli mu kaga: U Rwanda rwiteguye gute guhangana n’iki kibazo?
Mu gihe Isi yugarijwe n’inkubiri y’intambara hagati ya Iran na Israel, u Rwanda rwahisemo kudategereza ingaruka z’iri hungabana, ahubwo rushyira imbere ingamba zo kwigira no kwirinda gutungurwa n’ingaruka zituruka ku mpinduka z’isoko rya peteroli. Intambara yatangiye ku wa 13 Kamena 2025, yahise itera ibibazo ku masoko ya peteroli, aho ibitero byibasiye ibikorwaremezo bikomeye bifasha mu gutunganya no kubika amavuta y’imodoka n’indege. Ibi byatumye ibiciro bitangira kuzamuka, bikagera kuri 78.85$ ku kagunguru k’amavuta adatunganyije kuwa 19 Kamena, bivuye ku izamuka rya 7% mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa. Guverinoma y’u Rwanda mu…
SOMA INKURUIkiriyo cy’uwahoze ari perezida wa Zambia cyasubitswe bitunguranye
Mu gihe Zambia yari mu bihe by’amarangamutima yo gusezera kuri Dr. Edgar Lungu Chagwa wahoze ari Perezida w’iki gihugu, habaye impinduka zidasanzwe zatumye gahunda yari iteguwe na Leta ihagarara, biturutse ku kutumvikana gukomeye hagati y’ubutegetsi n’umuryango wa nyakwigendera. Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 5 Kamena 2025, ahatangiriye ibiganiro hagati y’impande zombi ku bijyanye no kumucyura no kumushyingura mu cyubahiro. Gusa, imishyikirano ntiyagenze uko byari byitezwe. Ku wa 18 Kamena, ubwo igihugu cyari cyiteze kwakira umurambo wa Lungu ku kibuga cy’indege cya Lusaka, ibintu byahindutse. Umuryango we watangaje…
SOMA INKURU