Mu gihe Isi yugarijwe n’inkubiri y’intambara hagati ya Iran na Israel, u Rwanda rwahisemo kudategereza ingaruka z’iri hungabana, ahubwo rushyira imbere ingamba zo kwigira no kwirinda gutungurwa n’ingaruka zituruka ku mpinduka z’isoko rya peteroli.
Intambara yatangiye ku wa 13 Kamena 2025, yahise itera ibibazo ku masoko ya peteroli, aho ibitero byibasiye ibikorwaremezo bikomeye bifasha mu gutunganya no kubika amavuta y’imodoka n’indege.
Ibi byatumye ibiciro bitangira kuzamuka, bikagera kuri 78.85$ ku kagunguru k’amavuta adatunganyije kuwa 19 Kamena, bivuye ku izamuka rya 7% mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.
Guverinoma y’u Rwanda mu myiteguro ihamye
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma kuwa 19 Kamena 2025, yasobanuye ko Leta yashyizeho itsinda rihoraho rishinzwe gukurikirana ibijyanye n’iyinjira, ububiko n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
Ati: “Tuba dufite amakuru y’ukuri buri munsi: ibyinjiye mu gihugu, ibiri mu bubiko, n’uko bizasaranganywa. Hari igihe dutangira kubimenya bikiri Mombasa cyangwa Dar es Salaam. Ibyo byose ni ukugira ngo tutazatungurwa.”
Yongeyeho ko u Rwanda ruzirikana neza ko peteroli rukura hanze, ku buryo ikibazo mpuzamahanga cyose gishobora kugira ingaruka kuri politiki n’ubukungu bw’imbere mu gihugu.
Dr. Jean Claude Munyankindi, impuguke mu bukungu, asanga gahunda u Rwanda rwatangiye ifite ishingiro rikomeye mu guhangana n’ingaruka zaturuka ku mpinduka mpuzamahanga.
Ati: “Kuba igihugu gifite ubushobozi bwo kugenzura ubwinshi n’ubwoko bw’amavuta yinjira ndetse kikaba kiri kongera ubushobozi bwo kubika, ni intambwe ya mbere yo kwigira. Ikindi ni uko aya makuru atangwa buri munsi agira uruhare mu gufata ibyemezo bidatindije igihugu.”
Abacuruzi n’abaturage bakomeje kwibaza ku biciro
Nubwo Leta yagaragaje ko hari ububiko buhagije, bamwe mu bacuruzi b’amavuta bavuga ko ibiciro ku rwego mpuzamahanga byatangiye kugira ingaruka ku masoko y’imbere mu gihugu, n’ubwo hataraba impinduka zifatika mu kubura kwayo.
Faustin Niyonsenga, umwe mu bafite station ya lisansi agira ati: “Twabonye ibiciro bitangiye kuzamuka gahoro gahoro. Ku kigega cy’iwacu, tubona ko kubika byinshi bidufasha, ariko ikibazo cy’ibiciro nticyorohera abakiriya bacu. Hari abari gutangira kugabanya urugendo cyangwa kwirinda gukoresha imodoka buri munsi.”
Undi mucuruzi, Jacqueline Umutesi, avuga ko afite impungenge ko izamuka ry’ibiciro byakomeza, bityo rigasiga ubucuruzi bwe mu gihombo.
Ati: “Iyo igiciro cy’akagunguru kizamutse ku rwego mpuzamahanga, natwe twongera ku giciro cyacu. Ariko ntabwo abakiriya bose babyumva. Hari igihe dutakaza abaguzi, twirengera igihombo kugira ngo turambe ku isoko.”
Ku ruhande rw’abaturage, bamwe bavuga ko bishimira ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bidahita bizamuka mu buryo butunguranye.
Chantal Mukarugema, utuye i Gikondo, ati: “Biba bitanga icyizere iyo ubona ko Leta iri gukurikirana buri kintu. Niba ifite amakuru ya buri munsi, bizatuma ibiciro bitazamuka bidutunguye. Nkatwe dukoresha moto buri munsi, turifuza ko byaguma ku giciro cyumvikana.”
Ariko hari n’abandi batari batekanye, nka Jean de Dieu Habumuremyi, utwara imodoka rusange. Ati: “Kuko peteroli twese tuyikesha ubuzima, iyo habaye ibibazo ku rwego mpuzamahanga, tugira ubwoba ko bagiye kuzamurirwa ibiciro by’ingendo. Turifuza ko Leta yashyiraho uburyo bwo kudufasha igihe ibintu byikomeye, nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihe bitandukanye.”
U Rwanda rufite ibigega birindwi bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 117.2 z’amavuta atandukanye, kandi harimo kwagurwa bikazagera kuri litiro miliyoni 334. Ibi bigega bifatwa nk’urufunguzo mu kurwanya igitutu cy’ihungabana ry’ibikomoka kuri peteroli.
INKURU YA MUGABO Venant
