Ikiriyo cy’uwahoze ari perezida wa Zambia cyasubitswe bitunguranye


Mu gihe Zambia yari mu bihe by’amarangamutima yo gusezera kuri Dr. Edgar Lungu Chagwa wahoze ari Perezida w’iki gihugu, habaye impinduka zidasanzwe zatumye gahunda yari iteguwe na Leta ihagarara, biturutse ku kutumvikana gukomeye hagati y’ubutegetsi n’umuryango wa nyakwigendera.

Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 5 Kamena 2025, ahatangiriye ibiganiro hagati y’impande zombi ku bijyanye no kumucyura no kumushyingura mu cyubahiro. Gusa, imishyikirano ntiyagenze uko byari byitezwe.

Ku wa 18 Kamena, ubwo igihugu cyari cyiteze kwakira umurambo wa Lungu ku kibuga cy’indege cya Lusaka, ibintu byahindutse. Umuryango we watangaje ko wahagaritse igikorwa cyo kuwucyura, uvuga ko udafite icyizere ko Leta izubahiriza ibyo bari bumvikanyeho.

Makebi Zulu, umuvugizi w’umuryango wa Lungu, yatangaje ko gahunda ya Leta yo gusezera ku wahoze ari Perezida yashyizwe ahagaragara batabajijwe, kandi bidahuye n’ibyo bari bemeranyijwe. Ibi byatumye umuryango wifata, usaba ko umurambo uguma muri Afurika y’Epfo.

Ku ruhande rwe, Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko ku itariki ya 15 Kamena 2025 bari bamaze kumvikana n’umuryango wa Lungu ku bijyanye no gucyura umurambo n’iminsi y’ikiriyo. Yemeje ko Leta yemeye kongeraho iminsi icyenda yo kwibuka nyakwigendera mbere yo kumushyingura ku wa 23 Kamena.

Hichilema yasobanuye ko n’Afurika y’Epfo yari yatanze intumwa zayo z’igisirikare kugira ngo ziherekeze umurambo kugeza mu ndege, icyubahiro gihabwa abayobozi bakuru. Gusa, umuryango ngo watesheje agaciro ayo mahitamo yose, uhindura umwanzuro ku munota wa nyuma.

Yagize ati: “Igihugu cyose ntigishobora guhora mu cyunamo kitagira iherezo. Twakoze ibishoboka byose ngo dutange icyubahiro gikwiye, ariko iyo ibiganiro bihinduwe uko Leta itari yiteze, tugomba gufata icyemezo.”

Kuri uyu wa 19 Kamena, Perezida yatangaje ko Zambia ishyize iherezo ku cyunamo cyari cyatangajwe, asaba abaturage gukomeza ituze no kutagwa mu mutego w’abashaka gucamo igihugu ibice. Yemeje ko igihe nikigera, umurambo wa Lungu uzashyingurwa mu cyubahiro gikwiriye uwo wayoboye igihugu.

Izi mpinduka zateje impaka nyinshi mu gihugu, bamwe bibaza niba kutumvikana hagati ya Leta n’umuryango wa Lungu bitaba bisize igihu ku isura y’umuhango watekerezwaga nk’uwahuriza hamwe Abanya-Zambia mu kubaha uwigeze kuyobora igihugu cyabo.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment