Mu gihugu cy’u Rwanda, aho imibare yerekana ko 30% gusa by’abantu bafite ubumuga ari bo bafite akazi, hari bamwe barenze izo mbogamizi bakubaka izina rikomeye mu mirimo bakora.
Nubwo bagihura n’imbogamizi zishingiye ku myumvire y’abaturage no ku nzitizi za tekinike, aba baturage b’intangarugero bagaragaza ko ubushake, ubwitange n’icyizere mu bushobozi bwabo ari byo byabagejeje aho bari uyu munsi. Muri iyi nkuru, turagaruka ku rugendo rwihariye rwa Dr Betty Mukarwego n’uwitwa Ingabire Diane bafite ubumuga ariko bagaragaza ko impano n’imbaraga bidashingira ku bice by’umubiri.

Mu cyumba cy’ishuri cya Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi (College of Education), ijwi ryuje ituze ryuje ubushishozi ryumvikana mu masaha y’amasomo. Ni Dr Betty Mukarwego, umwarimu ufite ubumuga bwo kutabona, ariko uhagaze gitwari imbere y’abanyeshuri yigisha mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu.
Amaze imyaka myinshi yigisha, kandi ntiyigeze ahura n’akato kagaragara mu kazi ke, ahubwo yagaruriye icyizere abanyeshuri ndetse abereka ko ubumuga atari inkomyi.
Ati: “Iyo ndimo kwigisha, ntangira ntanga icyizere ku banyeshuri. Mbere y’amasomo nyirizina, mbigisha imibereho. Iyo twamaze kwiyumvanamo, amasomo asigara ari igice cyoroheje cyane,” avuga.”
Akomeza atangaza ko bigaragazwa n’uko nta munyeshuri urasubira mu kizamini mu masomo ye. Atangira amanota ku gihe, yitabira inama zose z’akazi nk’abandi bose.
Mu gihe hari abibaza uko abigeraho, we asubiza agira ati: “Nihatira kwereka isi ko nshoboye. Iyo abantu batekereza ko utabishoboye, jye mbereka ibinyuranye.”
Nubwo avuga ko hari amagambo amwe amugeraho, nko kuvugwa nabi n’abatamuzi neza, ntibimuca intege. Ahubwo ngo bigaragaza uko akazi ke kagaragara cyane.
Yongeraho ati: “Ushoboye ntiyirirwa avuga ubumuga bwe. Ahubwo akazi ke n’ubushobozi nibyo byivugira.”
Ingabire Diane, ubumuga bw’ingingo ntibumubuza kuba umukoresha w’abatari bake
Mu gace kamwe ko mu mujyi wa Kigali, urusaku rw’imashini idoda ruravugira mu ruganda ruto rw’udutapi, inkweto, imyambaro n’imitako bikorerwa n’ikigo cyashinzwe na Ingabire Diane.

Uyu mukobwa, ufite ubumuga bw’ingingo, yahawe igihembo cy’umwaka wa 2023 nk’umwuga uhiga abandi mu bafite ubumuga.
Kuri we, ubumuga si impamvu yo gusabiriza cyangwa kugira urwitwazo rwo gukora nabi inshingano ze. Ni umukoresha w’abandi.
Ati: “Nitoza gukora kinyamwuga, nkubahiriza igihe, nkavuga ukuri no guha agaciro umukiriya.”
Kumvikana no kubaha abakiriya ni imwe mu nkingi z’imikorere ye. Ati: “Iyo hari ibyo ntashoboye kuzuza nk’uko twumvikanye n’umukiriya, ndabimubwira ku gihe, aho kumubeshya.”
Gutsinda kwe, nk’uko abyivugira, kwaturutse mu kwiyakira no kwitinyuka.
Ati: “Kwihesha agaciro no kutigira umunyabibazo ni yo ntwaro yanjye. Nshaka kwereka abandi bafite ubumuga ko bashobora kuba igisubizo aho kuba umutwaro.”
Inzitizi ntizabura ariko ubushake nibwo ntwaro
Nubwo aba bombi barushaho kurushaho kwigaragaza mu mirimo yabo, bahishura ko inzitizi zihari. Hari abakibafata nk’abatuzuye, hakaba n’abashidikanya ku bushobozi bwabo mbere yo kubaha amahirwe.
Ariko Dr Betty akebura abo bose, agira ati:“Ubumuga si ingingo yo kwimwa amahirwe. Ni ikibazo cyo mu mutwe w’undi, atari mu wanjye.”
Ingabire Diane na we yongeraho ati: “N’abafite ubumuga bashobora kwihangira imirimo, bagatanga akazi, bagatanga umusaruro. Icyingenzi ni ukuba bashyigikirwa, bagahabwa amahugurwa n’ibikoresho.”
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ivuga ko iharanira ko abafite ubumuga badakomeza guhezwa ku isoko ry’umurimo.
Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD ati: “Tugira uruhare mu kubavuganira igihe bahohotewe mu kazi. Aho twagiye dutanga ubuvugizi, hari abasubijwe mu mirimo yabo nyuma yo kwirukanwa kubera ubumuga.”
Ibi byose bishimangira ko guhindura imyumvire y’abakoresha n’abaturage ari byo bizafasha igihugu kugera ku rwego rw’uburinganire n’ubwuzuzanye mu murimo.
Urugendo rwa Dr Betty Mukarwego na Ingabire Diane ni isomo rikomeye ry’uko umuntu atagomba gupimirwa ku buryo agaragara, ahubwo ku bushobozi, icyerekezo n’imbaraga ashyira mu kazi ke. Ni urugero rukwiye kubera abandi itabaza ryo kwiyubakira ejo hazaza hatagendera ku mbogamizi ahubwo ku mahirwe yo guhindura ubuzima.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
