Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, yatangaje ko nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyari cyaburiye abanyarwanda ko ko kuva ku wa Kane tariki ya 10 kugeza ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, hazagwa imvura nyinshi, ibiza byatewe n’iyo mvura bimaze guhitana ubuzima bw’abantu batanu. Ati “Muri iyi minsi ine y’imvura yari yavuzwe n’iteganyagihe, harimo inzu z’abaturage zimwe na zimwe zitari zikomeye zangiritse, twagize n’ibyago tubura abanyarwanda bagera kuri batanu bishwe n’imvura. Hari wa mumotari wagwiriwe n’igiti, harimo abaturage batwawe n’imigezi bambuka ndetse harimo n’uwagwiriwe n’inzu.” Yakomeje avuga…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Ibyitezwe ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Budage mu kurwanya ibyorezo
Amasezerano akubiyemo uburyo u Rwanda n’u Budage bizafatanya mu buryo bwa tekinike, amahugurwa no kubaka ibikorwa remezo byifashishwa mu gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda, Dr Ndimubanzi Patrick na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn. Minisitiri Spahn yatangaje ko mu ntangiriro z’ubu bufatanye igihugu ahagarariye kizaha u Rwanda inkunga y’amayero ibihumbi 500 ni ukuvuga asaga miliyoni 500 Frw ariko ibikorwa bikazagenda byagurwa mu minsi iri imbere. Minisitiri Spahn yanemeje ko…
SOMA INKURUUmukecuru w’imyaka 95 yasanzwe yishwe
Ahagana saa kumi n’imwe zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019, nibwo amakuru y’urupfu rwa Mukarusine Esther w’imyaka 90 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza yasanzwe yiciwe ku buriri bwe yamenyekanye atanzwe n’umwuzukuru we babanaga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yatangaje ko bikekwa ko uyu mukecuru Mukarusine yishwe n’umushumba we kuko yahise aburirwa irengero. Yagize ati “ Twasanze yapfuye, twabimenye tubibwiye n’umwuzukuru we babanaga ngo we yari yagiye gusenga yasanze urugi rw’icyumba cye n’idirishya…
SOMA INKURUImyiteguro ya siporo yo kurwanya indwara zitandura irarimbanyije
Tariki ya 20 Ukwakira 2019 muri IPRC Kicukiro, hazabera siporo mu mikino itandatu itandukanye, buri wese agakina uwo ashaka bitewe n’uwo akunda, byateguwe na sosiyete itegura ibirori n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, “Thousand Hills Events”,intego nyamukuru ni ukurwanya indwara zitandura zikunze guterwa no kudakora siporo ihagije. Imibare igaragaza ko mu Rwanda indwara zitandura zigize 20% by’impfu ziboneka buri mwaka Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Thousand Hills Events yatangaje ko abazitabira iyo siporo rusange bazidagadura mu mikino y’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Cricket, Tennis no kwiruka kilometero icumi. Rigira riti “Thousand Hills events yatangiye…
SOMA INKURUImibare mishya yerekana uko VIH/SIDA ihagaze mu Rwanda
Raporo nshya yatangajwe Ejo hashize kuwa gatatu tariki 25 Nzeri 2019, yagaragaje ko mu Rwanda ikigero cyo kumenya uko abantu bahagaze ari 84%, abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ari 98%, naho ikigero cyo kugabanuka kwa VIH/SIDA iri mu mubiri kiri kuri 90%. Ni igenzura ryakorewe ku baturage barenga ibihumbi 30 bari mu kigero cy’imyaka 16-65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14 bo mu ngo zirenga ibihumbi 11 basanzwe mu ngo hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019. Iri genzura ryerekanye ko ubwandu bushya mu bari mu…
SOMA INKURUUmwana w’imyaka 5 ufite indwara imunga amagufa aratabarizwa
Umwana w’imyaka itanu witwa Mbarushimana Samuel aratabarizwa nyuma yo gufatwa n’indwara ituma amagufwa yo mu kuguru amungwa nk’uko yabibwiwe n’abaganga, akaba ari uwa Nyiranizeyimana Jeanne umubyeyi w’abana bane watandukanye n’umugabo we bitewe n’amakimbirane yo mu muryango, acumbitse mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Bugarama mu Mudugudu wa Rebero. Uyu mwana w’imyaka itanu ukuguru kwe kuzuye ubushye n’ibinogo by’ibisebe amaranye imyaka ibiri, mama we akaba avuga ko abarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe byanatumye atabona ubufasha bwa leta ngo avuze umwana we agahitamo kubireka ngo kuko…
SOMA INKURUU Rwanda na Congo batangaje umusaruro watanzwe n’ingamba zafashwe mu gukumira Ebola
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeli 2019, mu Karere ka Rubavu, hareberwa hamwe umusaruro wavuye mu masezerano y’imikoranire mu kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye ibyagezweho mu ngamba zari zarafashwe zatumye nta muntu ugaragaraho Ebola mu mujyi wa Goma. Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Eteni Longondo yavuze ko nk’abaturanyi bagomba gukorera hamwe mu gukumira icyorezo cya Ebola. Yagize ati “Turi…
SOMA INKURURwanda: Umwe mu mirenge gusambanya umwana bifatwa nk’umuco
Ubwo ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RIB Murebwayire Shafiga yatangazaga ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byashimangiye ikibazo cyibasiye umurenge wa Nkombo, aho abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera. Ibi byashimangiwe n’abari n’abategarugori banyuranye bakomoka ku Kirwa cya Nkombo, batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com ko bakorewe iki cyaha cyo guhohoterwa mu bihe binyuranye, aho bashimangira ko bagikorewe ntibahabwe ubutabera ahubwo bakinjizwa mu nshingano imburagihe aho bamwe badatinya gutangaza ko batakaje icyizere cy’ubuzima. Uwimana Vestine umwe mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabyaye yiga…
SOMA INKURUHavumbuwe uburyo bushya bwo guhangana na VIH SIDA
Ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2019, bukanyuzwa mu kinyamakuru The New England Journal of Medicine, bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Peking University mu mujyi wa Beijing, bwemeje ko abashakashatsi bo mu Bushinwa bakoresheseje uburyo bwo guhindura uturemangingo tw’amaraso, uburyo buzwi nka “CRISPR” bashaka kuvura umurwayi ufite agakoko gatera SIDA. Abashakashatsi bavuze ko kugenda neza kw’icyo gikorwa ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo guhindura uturemangingo twa muntu hagamijwe kuvura virusi ya SIDA. Nubwo ubwo bushakashatsi ntacyo bwahinduye kuri virusi ya SIDA umurwayi yari afite, ababukoze bavuze ko bwagenze…
SOMA INKURUIburasirazuba abahatuye bagiye gufashwa kwirinda no kuvurwa Hepatite C
Ubukangurambaga bwatangirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi na Minisiteri y’Ubuzima, buzamara iminsi icumi hagamijwe gupima indwara y’umwijima imenyerewe nka Hepatite C, bukazarangira hapimwe Abanyarwanda miliyoni enye biganjemo abari hejuru y’imyaka 15, biteganyijwe ko buri munsi hazajya hapimwa abaturage ibihumbi 10 mu duce 70 two muri iyi Ntara, ku munsi wa mbere hapimwe abarenga ibihumbi 500 abandi ibihumbi 24 bakazayivurwa. Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko iyi gahunda yagizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame, kuko ubusanzwe umuti wa Hepatite C ugura miliyoni 80 Frw,…
SOMA INKURU