Umukecuru w’imyaka 95 yasanzwe yishwe


Ahagana saa kumi n’imwe zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019, nibwo amakuru y’urupfu rwa Mukarusine Esther w’imyaka 90 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza yasanzwe yiciwe ku buriri bwe yamenyekanye atanzwe n’umwuzukuru we babanaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yatangaje ko bikekwa ko uyu mukecuru Mukarusine yishwe n’umushumba we kuko yahise aburirwa irengero.

Yagize ati “ Twasanze yapfuye, twabimenye tubibwiye n’umwuzukuru we babanaga ngo we yari yagiye gusenga yasanze urugi rw’icyumba cye n’idirishya bifunguye arebye asanga ameze nk’aho bamwishe.”

Yakomeje avuga ko aya makuru bakimara kuyamenya bahise batabaza Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gahini.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment