Nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Muyembe batangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Ebola kuri iki cyumweru tariki 8 Ukuboza 2018, byishimiwe bikomeye n’abaturarwanda batari bake. Nyuma y’iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ahanakunze kuboneka abantu banyuranye basabaga uru rukingo kuko bashakira igitunga imiryango yabo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ku manywa nimugoroba bagataha mu Rwanda, abantu banyuranye batangarije ikinyamakuru umuringanews.com, ko…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na VIH/SIDA
Hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki, mu Rwanda hakizihizwa umunsi ngarukamwaka ndetse unizihizwa ku isi hose wo kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA, akaba ari muri urwo rwego ari iby’agaciro kureba intambwe ku yindi u Rwanda rwateye mu rwego rwo guhangana na VIH/ SIDA. Mu Rwanda umuntu wa mbere yagaragaweho na Virusi itera SIDA mu 1983, gahunda yo kurwanya SIDA mu Rwanda itangizwa mu 1987, ariko kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibikorwa byose byasenyutse, iyi gahunda yongeye gutangizwa nyuma na Guverinoma y’Ubumwe aho mu mwaka wa 2002, hatangijwe gahunda yo kurinda…
SOMA INKURUIcyo Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuzima
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019, mu nama Madamu Jeannette Kagame yagiranye n’abayobozi b’abagore bakora mu nzego z’ubuzima bo hirya no hino ku Isi “Women Leaders in Global Health” ibera i Kigali, yatangaje ko ubuvuzi bufite ireme ari uburenganzira bw’ibanze ku baturage bose hadashingiwe ku bushobozi bwabo, igitsina, ubumuga, idini, politiki cyangwa ikindi cyashingirwaho kigatuma butagera kuri buri wese. Ati “Kugeza ubuvuzi kuri buri wese ubukeneye kandi igihe abukeneye ni ukumuha icyubahiro no kwisanzura ku buzima bwe. Kugira ngo bigerweho, urwego rw’ubuzima rukenewe Politiki, amategeko n’ingamba bihamye. Dukeneye…
SOMA INKURUZimbabwe: Abaganga bigaragambije bahagurukiwe
Urwego rushinzwe ubuzima “HSB” rwatangaje ko hafi icya gatatu cy’abaganga bose, ni ukuvuga 516 muri 1601 bakora mu bitaro bifashwa na leta, bamaze guhanwa cyangwa bazahanwa n’inkiko zishinzwe imyitwarire. Aba baganga bashinjwa gusiba no kudakora ibyo bashinzwe kandi nta ruhushya cyangwa impamvu ifatika bagaragaje mu gihe kirenga iminsi itanu nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rushinzwe ubuzima (HSB). Ishyirahamwe ry’Abaganga bo mu bitaro bikuru muri Zimbabwe ntacyo riravuga kuri aya makuru aheruka, ariko mu minsi ishize ryinubiye iterabwoba rikorerwa abaganga nk’uko byatangajwe na Reuters. Iyi myigaragambyo yakoze ku bitaro…
SOMA INKURUAbarenga 80% bari mu Kigo Ngororamuco i Nyamagabe bahuye n’ihungabana-ACP Gumira
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamucomu Rwanda butangaza ko abarenga 80% mu rubyiruko ruri kugororerwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe bahuye n’ihungabana kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba barafashe ibiyobyabwenge. Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert, yavuze ko abenshi mu bahagororerwa bahuye n’ikibazo cy’ihungabana. Ati “Abarenga 80% bazanywe aha bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, biterwa n’impamvu zitandukanye ari ugukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ari no kuba abaragize ibibazo mu miryango yabo byo guhohoterwa.” Muri icyo kigo hazanywe urubyiruko 1 500 kugororwa ariko hasigaye 1 437 kuko hari abasanganywe uburwayi budashobora…
SOMA INKURUMinisitiri w’ubuzima yatangaje iby’amahanga ashimira u Rwanda
Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yitabira inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yabaye kuya 1 Ugushyingo 2019 mu karere ka Gicumbi, yatangaje ko amahanga yishimiye intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya icyorezo cya Sida, intambwe igaragazwa n’ubushakashatsi buherutse gusohoka bwemeza ko umubare w’ababana na virusi itera Sida wavuye kuri 3% ukaba ugeze kuri 2.6% . Yanashimangiye ko amahanga anashimira u Rwanda intambwe rwateye mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi. Imbaraga zishyirwa mu kwegereza abanyarwanda serivisi z’ubuvuzi zituruka mu buyobozi bukuru bw’igihugu, aho umunyarwanda aho atuye hose akwiye kuba yagera kwa…
SOMA INKURURwanda: Igitera abana kugwingira ntikivugwaho rumwe
Kugwingira kw’abana biracyari ikibazo mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uko iki kibazo kifashe, ikinyamakuru umuringanews.com cyasuye ikigo nderabuzima cya Nyarugunga kiri mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, ushinzwe service ikurikirana ikanatanga imfashandyo ku bana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi yatangaje ko mu kwezi bashobora kwakira abana bari hagati ya 2% na 3% bagwingiye mu bana 10% baba babagannye muri rusange. Iki kibazo cy’igwingira ry’abana usanga kitavugwaho rumwe aho Leta ishinja ababyeyi kudaha abana indyo yuzuye, ababyeyi nabo bakavuga ko ari ikibazo cy’ubushobozi buke. Ariko nubwo hariho kutavuga rumwe kuri…
SOMA INKURUUmubare w’abangavu bandura VIH/SIDA uteye inkeke –Dr Nsanzimana
Mu bushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP), bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%, Dr Nsanzimana akaba yaratangaje ko iki ari ikibazo…
SOMA INKURUUrukingo rwa Ebola rwamaze kwemezwa
Nyuma y’aho uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Merck & Co” rwiswe V920 rukoze urukingo rwa Ebola rumaze iminsi rwifashishwaga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, kuri ubu abagenzuzi bo mu Burayi bamaza kwemeza icuruzwa ry’uru rukingo. Urwego rw’abaganga bo mu Burayi rwemeye icuruzwa ry’agateganyo ry’urukingo rwa Ebola rwa mbere ku Isi, aho mu byumweru bike biteganyijwe ko ruzemerwa bya burundu. Izi zikaba ari intambwe z’ingenzi mu gutuma haboneka urukingo rwo kurengera ubuzima bw’abantu mu bihugu byemeye kurukoresha. Gusa ibi ntacyo bihindura ku buryo rwari rusanzwe rukoreshwa mu kurwanya…
SOMA INKURUAho uburwayi bwo mutwe buhurira no kwandura VIH/SIDA
Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe, hatangajwe ko uburwayi bwomu mutwe na VIH/ SIDA ari uburwayi bufite aho buhurira cyane kuko akenshi ufite uburwayi bwo mu mutwe afata cyangwa agafatwa ku ngufu bikongera ibyago byo kwandura VIH SIDA, ku bakoresha ibiyobyabwenge byo ntandaro y’uburwayi bwo mutwe bakoresha uburyo bw’inshinge nabo baba bashobora kwanduzanya VIH/SIDA kuko urushinge bakoresha mu kubyitera baruhuriraho ari abenshi ikindi ni ugukora imibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’abasangira ibiyobyabwenge. Ukuriye ishyirahamwe “OPROMAMER” riharanira uburenganzira bw’abari bafite uburwayi bwo…
SOMA INKURU