U Rwanda na Congo batangaje umusaruro watanzwe n’ingamba zafashwe mu gukumira Ebola


Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeli 2019, mu Karere ka Rubavu, hareberwa hamwe umusaruro wavuye mu masezerano y’imikoranire mu kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye ibyagezweho mu ngamba zari zarafashwe zatumye nta muntu ugaragaraho Ebola mu mujyi wa Goma.

Minisitiri w’Ubuzima muri RDC atangaza nk’abaturanyi gukumira Ebola bagomba kubifatanya

Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Eteni Longondo yavuze ko nk’abaturanyi bagomba gukorera hamwe mu gukumira icyorezo cya Ebola.

Yagize ati “Turi abaturanyi, tugomba kubana no gukorana mu guhashya icyorezo cya Ebola. Twebwe muri Congo twafashe ibyemezo bikomeye kandi twiyemeje gukorana n’abandi twirinda ko Ebola yazagera n’ahandi kandi na nyuma yo kuyihashya tuzakomeza urugamba rwo kuyihashya aho izaboneka hose’’.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashuma atangaza ko yishimira imikoranira mu gukumira Ebola hagati y’ibihugu byombi

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba yavuze ko ashima imikoranire hagati y’ibihugu byombi cyane cyane uburyo Congo yitwaye muri icyo kibazo.

Ati “Turi kurebera hamwe aho imikoranire igeze mu kurwanya icyorezo cya Ebola. Buri munsi tugenda duhanahana amakuru kuko bo bafite icyorezo kandi uko bitwaye kugeza ubu bakaba nta murwayi bafite muri Goma, ni ibyo gushimirwa kandi tugenda tubigiraho’’.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, igaragaza ko Ebola imaze guhitana abantu bagera ku 2000 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu mwaka ushize wa 2018.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment