Muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) ahahoze ari KIST habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ufite ibikomere ku mutwe bikekwa ko yishwe. Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru cyaraye kirangiye tariki ya 8 Nzeri 2019, nibwo umurambo w’uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Huye wigaga mu mwaka wa mbere wagaragaye mu nzira abanyeshuri bakunze kunyuramo. Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ako abanyeshuri babiri b’abakobwa aribo ba mbere babanje kubona uyu murambo bahita babimenyesha inzego zitandukanye za Kaminuza. Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Havumbuwe uburyo bwo guhangana na kanseri by’umwihariko iy’uruhu
Ubushakashatsi bwagaragajwe mu imurikabikorwa ry’abashakashatsi baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) mu cyumweru gishize, bwerekana ko agapira gafite ubushobozi bukomeye bwo guhangana n’udukoko dutera kanseri y’uruhu. Hifashishijwe intungamubiri ziboneka mu igi, abashakashatsi bakingiye imbeba bakoresheje idushinge tuba dukoranye n’ako gapira bomeka ku ruhu maze bagereranya ibisubizo by’imbeba zapimwe zitewe imiti mu mitsi n’izatewe imiti mu buryo bwo komeka agapira, basanga ubwo buryo bwa kabiri nibwo butanga umusaruro kandi bwanakoreshwa no ku bantu. Yanpu He, umunyeshuri muri Massachusetts Institute of Technology akaba…
SOMA INKURUEbola ikomeje guhitana abatari bake muri RDC abana badasigaye
UNICEF “Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku bana” yatangaje ko kuva i Ebola cyagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2018, nibura abana 850 bayanduye, abagera kuri 600 yarabahitanye. Icyakora, itangazo UNICEF yasohoye rivuga ko nta cyagerwaho abaturage batihutiye kwivuza igihe bafite ibimenyetso bya Ebola ndetse no gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda. UNICEF yanashimangiye ko hakenewe guhuza imbaraga mu buryo budasanzwe hagamijwe guhangana na Ebola. Guhera kuri uyu wa Gatandatu umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Gutterres yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo, mu kwifatanya n’abatuye icyo gihugu mu…
SOMA INKURUUmugore wa Vise Meya wakubiswe n’umugabo we aracyari mu bitaro
Nyuma y’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze Ndabereye Augustin, atawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umugore we akanamukomeretsa, ubu uwo mugore arimo gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura ihungabana mu Bitaro bya Ruhengeri. Ubwo uwo mugore yagezwaga mu bitaro bya Ruhengeri saa sita z’ijoro rishyira ku wa gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yatangaje ko uwo mubyeyi yagejejwe mu bitaro arembye cyane aho basanze afite n’ikibazo cy’ihungabana. Muganga Muhire yagize ati “ Nibyo koko, uwo Mudamu twamwakiriye mu bitaro bya Ruhengeri…
SOMA INKURUIbigo bitwara abagenzi byazirikanye abafite ubumuga
Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2019 nibwo RFTC (Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange), ryazirikanye abafite ubumuga bunyuranye by’umwihariko ubw’ingingo, mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali imodoka nini 11 zitwara abagenzi ariko zifite umwihariko w’ibikoresho byagenewe gufasha abafite ubumuga kwinjira no gusohokamo ku buryo ugendera mu kagare bitazajya bimusaba kukavaho, n’abafite ubundi bumuga bakabinyuraho bitabasabye kurira amadaragi nk’uko izisanzwe zikoze, zikanagira ahantu bashobora gukanda igihe bifuza kururuka. Ni imodoka nini 11 zaguzwe mu Bushinwa, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’abafite ubumuga nibura…
SOMA INKURUU Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira Ebola
Kuva muri Kanama muri uyu mwaka wa 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemeranyije guhuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Ebola hagati y’ibihugu byombi, binyuze mu guhuza gahunda z’ibikorwa no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’iki cyorezo. OMS ivuga ko bimwe mu bizibandwaho hazakomeza uburyo bwo kwitegura mu kwegereza no kubaka ubushobozi, gutanga amakuru ahagaragara umurwayi wa Ebola, kongera ubwirinzi, kongera ingufu mu bufatanye ku mipaka n’ibindi. Muri rusange kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2019, hazakoreshwa miliyoni 14.6 z’amadorali mu guhangana n’iki kibazo mu Rwanda, aya…
SOMA INKURURDC: Ikindi cyorezo kimaze guhitana benshi kurusha Ebola
Umuyobozi w’abaganga batagira umupaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karel Janssen yabwiye BBC ko mu ntara 26 zigize Congo, 23 zibasiwe n’icyorezo cy’iseru, dore ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, indwara y’iseru imaze guhitana abana basaga 2700, kandi uyu muganga ashimangira ko nta kidasanzwe icyo gihugu kiri gukora ngo gihagarike icyo cyorezo. Mu bituma icyo cyorezo gikomeza gukomera, Janssen yavuze ko harimo kutagira inkingo zihagije, isuku nke, amakimbirane ateza umutekano muke abaturage bagahunga n’ibindi. Yavuze ko ubusanzwe iseru itakabaye icyorezo, uretse iyo hajemo uburangare bwo kutayitaho. Muri Miliyoni…
SOMA INKURUEbola yamaze kugaragaragara mu Mujyi wa Bukavu
RFI yanditse ko umurwayi wagaragaweho Ebola kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ari umugore wari uvuye mu gace ka Beni, aho yari yaragiye kwakira umushahara w’umugabo we wari umusirikare witabye Imana. Ni ubwa mbere Ebola igeze muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kwibasira iza Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, abarwayi bagaragaje ibimenyetso by’iki cyorezo babonetse muri Teritwari ya Mwenga mu Mujyi wa Bukavu. Kuwa 13 Kanama 2019 nibwo abashakashatsi bagaragaje ko Ebola ishobora kuvurwa igakira, nyuma y’igerageza ryakozwe ku miti ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryerekanye…
SOMA INKURUMUHANGA:Yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemeguye
Nyakwigendera Myandagara Charles wari utuye mu Kagari ka Rukeri, mu Murenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga, yiyahuye akoresheje imiti yica imbeba, nyuma yo kwica umugore we witwaga Yankurije Marie Rose amutemye n’umuhoro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yatangaje ko hari itsinda ryagiye kureba imvo n’imvano y’iki kibazo no gukoresha isuzuma ry’abitabye Imana. Yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, kuko uyu mugore yari amaze igihe yarahukanye. Ati “Ikintu batubwiye ni amakimbirane yo mu muryango, ubusanzwe uyu mugore ngo yari yarahukanye ariko mu minsi…
SOMA INKURUU Rwanda rwemerewe ubufasha na Banki y’Isi mu gukumira Ebola
Umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije ku mugabane wa Afurika, Dr Hafez Ghanem yatangaje ko ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente byari bigamije gushaka uko icyorezo cya Ebola cyarushaho kurwanya hirindwa ko cyagera mu Rwanda. Yagize ati “Twavuze kuri gahunda yo kurwanya Ebola ndetse tuganira ku ngamba Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irimo gukora kugira ngo iki cyorezo kitagera ku butaka bw’u Rwanda, ibi ni ibintu dushyigikiye.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimangiye ko aba bayobozi baganiriye uburyo bagiye gufatanya kugira ngo hakomezwe ingamba zashyizwe mu bikorwa kugira ngo…
SOMA INKURU