Nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakiliya bakemanze ubuziranenge bwa shokola zikorwa n’uruganda rwo mu Busuwisi, Toblerone. bagasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyakuye ku isoko ubu bwoko bwa shokola . Izo Shokola zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda harimo izizwi nka Toblerone 100g (Swiss milk chocolate with honey & almond nougat), Toblerone 100g (Swiss dark chocolate with honey & almond nougat) na Toblerone 50g (Swiss milk chocolate with Honey & Almond Nougat). Rwanda FDA yatangaje ko mu igenzura yakoze, yasanze zimwe muri izo shokola zifite ikibazo…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Rwamagana: Harashakishwa umugabo wishe umwana akirukankana umutwe we
Umugabo utaramenyekana wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, yishe umwana w’imyaka 11 amuciye umutwe arawirukankana kuri ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri kumushakisha. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari. Uyu mwana yaciwe umutwe ubwo yari kumwe n’abandi bagenzi be batandatu bavuye kuvoma mu mugezi uri mu gishanga basanga hari umugabo wabategeye ku muhanda. Yahise afata umwana umwe muri bo abandi bariruka ubundi amuca umutwe abandi biruka bajya gutabaza.…
SOMA INKURUUganda: Icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera
Kuwa 13 Ugushyingo, Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng yatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera, aho cyagaragaye mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Jinja ivuye mu bice byo hagati mu gihugu. Kuva tariki 20 Nzeri muri uyu mwaka, nibwo iki cyorezo cyatangira mugarahara muri Uganda, aho n’umubare ugenda uba munini w’abantu bandura Ebola n’abo ihitana. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko hamaze kurwara abasaga 135, mu gihe 53 bo bahitanywe nayo nubwo iyi mibare hari impungenge ko atari iy’ukuri itangazwa. Ijanisha kuri Ebola rigaragaza ko…
SOMA INKURUNyamasheke: Yafashe iya mbere mu kurwanya imirire mibi
MANIRAGABA Theogene ni umuyobozi mukuru wa Company New Innovation Services, akaba ari umwe mu rubyiruko wanze guheranwa n’ubushomeri nyuma yo kurangiza kaminuza mu icungamutungo, aba rwiyemezamirimo aho ari mu rugamba rwo guhangana n’imirire muri Nyamasheke ndetse n’ahandi hose mu Rwanda abakorera kawunga yujuje ubuziranenge hamwe n’ifu y’igikoma. Maniragaba yagize ati: Dukorera mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Cyato aho dukora ifu y’akawunga yitwa “Akanyuzo” hamwe n’ifu y’igikoma igizwe n’amasaka, ingano, umuceri na soya ikaba ari umwimerere kandi ikoranye isuku, byose tubitangira ku giciro cyiza haba ku barangura ndetse n’abagura…
SOMA INKURURuhango: Yasanzwe mu kiziriko cy’ihene yapfuye
Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Nyabinyenga, mu kagari ka Kinazi mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Ruhango, witwa Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu kiziriko cy’ihene yapfuye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022. Amakuru y’ibanze atangwa n’ubuyobozi avuga ko uwo mwarimu yari amanitse mu mugozi uziritse mu idari ry’inzu. Umugore we usanzwe ari umwarimu yatashye nimugoroba ageze mu rugo asanga inzu ifunze, ahamagaye abura umwitaba biba ngombwa ko…
SOMA INKURUPadiri arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu
Umupadiri w’i Paris mu Bufaransa afungishijwe ijisho nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’ingimbi nyuma yo kumusindisha. Amakuru avuga ko uwo muhungu w’imyaka 15 yajyanywe muri hoteli aho padiri yamuhaye ibisindisha byanamuteye indwara mu ntangiriro z’Ugushyingo nk’uko urubuga rwa 7 sur 7.be rwabitangaje. Nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, uwo muhungu yatabaje bagenzi be bashoboye kumenya aho aherereye bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone baramutabara. Uwo mupadiri afungishijwe ijisho. Asanzwe akorera umurimo w’ubusaserodoti muri diyosezi ya Rennes (mu Burengerazuba bw’u BUfaransa) akaba yaravutse mu 1970. Akurikiranyweho n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge. ubwanditsi:umuringanews.com
SOMA INKURUItsinda ry’abayobozi b’ibigo icyenda by’ubuzima riri mu Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo icyenda bikora muri gahunda z’ubuzima, ubushakashatsi, guhanga udushya byose bigamije kubungabunga ubuzima bw’abantu baturutse muri Suède, bari mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu, rugamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu guteza imbere ubuzima. Ibizava muri ibi biganiro kandi bizafasha mu kuzamura ikoranabuhanga rikoreshwa mu buzima n’iterambere ry’inkingo n’imiti no kuzamura ubucuruzi n’ishoramari muri uru rwego. Uru ruzinduko rwateguwe n’inzego zirimo Umuryango wo muri Suède ufasha muri serivisi z’ubuvuzi, Swecare, Ambasade y’u Rwanda muri…
SOMA INKURUNyuma yo gusambanya abana babiri yatawe muri yombi yiha igihano gikomeye
Umugabo w’imyaka 40 wo mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Muganza, yiyahuriye mu biro by’akagari nyuma yo gufata abana babiri ku ngufu. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo aba bana bari batashye bavuye ku ishuri bagahura n’uyu mugabo akabashukisha amandazi n’ibindi. Bivugwa ko yabajyanye iwe akabasambanya. Mu nzira berekeza iwabo bahuye n’irondo ahagana saa cyenda z’ijoro batashye bafite amafaranga 300 Frw bavugaga ko ari ayo yabahaye ngo bigurire ibyo bashaka. Ubwo abakora irondo babonaga batambutse…
SOMA INKURUNi iki kihishe inyuma yo kwanga kwishyura mitiweli mu baturage ba Nyamagabe
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe batatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bavuga ko hari abigeze kurwara no kurwaza abo mu miryango yabo, bagorwa no kwivuza ndetse bibasigira n’amadeni. Uwimpuhwe Marie Goretti yavuze ko yamaze imyaka ibiri mu bitaro bya Kigeme arwaje umugabo, babura ubwishyu bw’asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 390 Frw. Yasobanuye ko byatewe no kutagira ubwisungane mu kwivuza bituma bagurisha imitungo ibashiraho kugira ngo bishyure ariko birangira basigayemo ideni. Yavuze ko atihutiraga gutanga mituweli kuko yumvaga bitamushishikaje kuko adakunze kurwara cyangwa kurwaza umuntu mu muryango. Ati “Imitungo yadushizeho…
SOMA INKURUKoreya y’Epfo: Ibyari ibirori byasimbuwe n’amarira
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abagera ku bihumbi 100 bose birunze mu gace ka Itaewon gakunze kuba karimo abanyamahanga n’abanyagihugu, kakarangwamo imihanda y’imfunganwa, ibirori bijyanye n’umunsi uzwi nka Halloween muri Koreya y’Epfo byasize amarira, kuko byabayemo umuvudo ukomeye abantu bakagwiriraa, ndetse abagera ku 151 bimaze kwemezwa ko bapfuye. Kuri Halloween haba hibukwa abapfuye bose, ukaba umunsi wizihizwa cyane mu bihugu byo mu Burayi na Amerika, aho usanga abantu bambaye ibintu biteye ubwoba bisize amarangi, n’ibindi bintu bidasanzwe byose biganisha ku rupfu. Uyu munsi mukuru ubanziriza uwo Abakirisitu bibukiraho abatagatifu bose, kuwa…
SOMA INKURU