Ibyakuburira ko wibasiwe n’uburwayi bw’impyiko

Impyiko zikora nabi zigaragazwa n’imihandagurikire mu mikorere isanzwe y’umubiri. Impyiko ni igice cy’ingenzi cyane mu mubiri gikora mu gusukura no kuyungurura amaraso, ziyakuramo imyanda, igasohoka mu mubiri binyuze mu kunyara. Umuntu agira impyiko 2, ziba ku gice cyo hasi ku nda (ahegereye umugongo). Ibimenyetso byakwereka ko impyiko zikora nabi Kunyaragura cyane Kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro bishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zikora nabi. Iyo utuyunguruzo tw’impyiko twangiritse, byongera ubushake bwo guhora ushaka kunyara, kuko tuba tudashobora gufunga inkari. Ibi kandi bishobora kuba ikimenyetso cyo kuba umuyoboro w’inkari uba wanduye cyangwa se…

SOMA INKURU

Kampala: Abantu batandatu bo mu muryango umwe banduye ebola

Abayobora umurwa mukuru wa Uganda batangaje ko abana batandatu bo mu muryango umwe w’i Kampala banduye Ebola. Abakozi bo mu buvuzi bamaze ibyumweru basaba ko hashyirwaho ingamba zikaze kurushaho mu kwirinda ko iyi virusi ikwirakwira ikagera i Kampala. Za virusi zishobora gukwirakwira byihuse cyane mu duce dutuwe n’abantu mu buryo bw’ubucucike kandi iyi Ebola yo muri ubu bwoko – yitwa Ebola yo muri Sudan – nta rukingo ifite kugeza ubu. Muri uku kwezi kwa cumi, uturere tw’izingiro ry’iki kiza cya Ebola twa Mubende na Kassanda, twashyizwe mu kato. Abategetsi bemeza…

SOMA INKURU

Impanuka yatwaye ubuzima bw’abagera kuri batandatu

Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe. Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka batangaje ko yabaye ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022. Ni impanuka yabereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, Umudugudu w’amizero. Abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri. Ni ikamyo yo mu…

SOMA INKURU

Ni izihe ngaruka zo kwangira abangavu kuboneza urubyaro

Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022 yanze umushinga wo kuvugurura itegeko ririho rikemera gukoresha imiti n’uburyo bwo kuboneza urubyaro kuva ku bana b’imyaka 15. Uyu mushinga wari wagejejwe mu nteko na bamwe mu badepite bifuza kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu. Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano muri uyu mwaka yavuze ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23% zivuye ku 19,701 mu 2020 zikagera ku 23,000 mu 2021. Amategeko y’u Rwanda agena ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 kandi itegeko ryo mu 2016 ntiryemerera abana…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje kwivugana abantu mu gihugu cy’abaturanyi, ingamba zikakaye zikomeje gufatwa

Uganda yibasiwe na Ebola ku buryo bukomeye, byanatumye Perezida Museveni afata ingamba zo gukumira urujya n’uruza mu turere tubiri irimo cyane Mubende na Kassanda. Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima avuga ko umuganga wa gatanu yahitanywe n’iki cyorezo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Ebola yahitanye umuganga wakoreraga mu karere ka Mubende witwa Dr John Grace Walugembe. Nibura ubu muri Uganda hamaze gupfa abantu 20 bishwe na Ebola. Ibyago byo kuba umuntu yahitanwa na Ebola, biri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi byorezo nka Covid-19, aho imibare ya OMS igaragaza ko biri hagati ya…

SOMA INKURU

Uruganda rukora imiti rwafunzwe imiryango, rurazira iki?

Abashinzwe ubuzima mu Buhinde bategetse ko uruganda rw’imiti y’inkorora ya sirop/syrups ruhagarika ibikorwa nyuma y’uko iyo miti yarwo ihujwe n’imfu z’abana muri Gambia. Maiden Pharmaceuticals yarenze ku mategeko “mu gukora no gusuzuma ibikorwa byayo”, nk’uko abagenzuzi mu Buhinde babivuze. Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryari ryaburiye isi kubera imiti inyobwa ine y’inkorora y’uru ruganda yatumye hapfa abana hafi 70. Iperereza n’ubu rirakomeje mu Buhinde no muri Gambia. Abashinzwe ubugenzuzi bavuze ko bahagaritse ibikorwa byose byo gukora imiti by’uru ruganda rw’i Delhi nyuma yo kubona ko rwarenze ku mabwiriza…

SOMA INKURU

Rusizi: Yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gusambanya uwo yabyaye akamutera inda ubugira kabiri

Mu Karere ka Rusizi umugabo w’imyaka 41 ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 17 akanamutera inda yasabiwe gufungwa imyaka 25 Ni mu rubanza rwabaye muri iki cyumweru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uwo mugabo uregwa gusambanya umwana we yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka amuzana iwe. Buvuga ko yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019, amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo. Uwo mugabo ngo ntiyacitse ku ngeso ye kuko yongeye kumutera inda mu…

SOMA INKURU

Zimwe mu ngamba bafashe nk’abafite ibyago byinshi byo kwandura VIH/SIDA

Hari ibyiciro binyuranye bifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA, muri byo harimo abakora umwuga w’uburobyi, akaba ari muri urwo rwego hasuwe  abakora uwo mwuga bo mu karere ka Karongi hagamijwe kumenya ingamba bafashe mu kwirinda ubwandu bushya bw’iki cyorezo. Ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda barwanya SIDA ( ABASIRWA) basuraga ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bakorera mu karere ka Karongi batangaje ko bafashe ingamba zo kwirinda virusi itera SIDA cyane ko abenshi muri bo baba bakora bataha mu ngo zabo. Zimwe mu ngamba abarobyi bo muri Karongi bafashe mu guhangana…

SOMA INKURU

Kigali: Bamwe bati “Monkeypox ntituyizi”,  OMS iti “ni icyorezo cyo kudakerenswa”

Nyuma ya Covid-19 yibasiye isi yose ikica abatari bacye ndetse ikanateza ibibazo by’ubukungu harimo ibihombo ndetse no gutakaza akazi ku batari bacye, haje icyorezo cya “Monkeypox”,  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS) ritangaho impuruza mu gihe  muri Kigali ihuriro ry’urujya n’uruza rw’abava hirya no hino ku isi hari abemeza ko batakizi.  Muri benshi batuye mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’ikinyamakuru umuringanews.com, harimo abemeje ko batazi ibiranga icyorezo cya Monkeypox ndetse n’uburyo bacyirinda. Uwitwa Mfashingabo utuye mu kagali ka Nonko, umurenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro yagize ati “Uretse  kumva iki…

SOMA INKURU

Ubufatanye bw’abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa buzakemura iki?

Abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa batangiye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa n’uko bafatanya kugira ngo imfu z’abana bapfa bavuka mu gihugu n’iz’abagore bapfa babyara zarushaho kugabanuka. Ubu bufatanye bw’abaganga bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa bwatangiye binyuze muri gahunda ya Leta y’u Bushinwa izwi nka ‘The Belt and Road ‘Global Partnership seed fund project’’, igamije gufatanya n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu bijyanye n’ubuvuzi. Dr Muhuza Marie Parfaite Uwimana ukomoka mu Rwanda ariko kuri ubu akaba ari gukorera impamyabumenyi y’Ikirenga muri Women’s Hospital, Zhejiang University of School of Medicine…

SOMA INKURU