Ku myaka 17 yashowe mu buraya, abayeho nabi, aratanga inama ku rungano rwe

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, utuye mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge amaze imyaka atunzwe no kwicuruza kugira ngo abashe kubaho. Uyu mwana ubusanzwe uvuka mu karere ka Ruhango, avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali gushakisha ubuzima azanywe n’undi mukobwa bavuka mu gace kamwe nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze kwitaba Imana. Akigera i Kigali mugenzi we yamujyanye mu murenge wa Muhima, aho yabanaga na bagenzi be babiri bakora uburaya. Ati “Nagiye kubana nawe ntazi ko ari ndaya nkihagera bagenzi be bahita bambwira ko ari wo mwuga ubatunze…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yahawe igihembo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe igihembo n’Umuryango American Academy of Achievement, k’ubw’umuhate yagize mu guhashya icyorezo cya Covid-19. Ibiro by’umurukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje aya makuru ku rubuga rwa Twitter bivuga ko Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’uko yagize umuhate mu guhashya Covid-19. Umuryango The American Academy of Achievement wamuhaye iki gihembo, washinzwe mu 1961 na Brian Reynolds ashaka gushimira abantu bafite ibintu bikomeye bagezeho bigahindura ubuzima bwa benshi no kubahuza n’abanyeshuri ngo babigireho. Kuwa 14 Werurwe 2020, nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda,…

SOMA INKURU

Hatanzwe inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), yemeje inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye. U Rwanda nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye guhabwa inkunga n’Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), ingana na miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi gahunda ya IMF yashyizweho uyu mwaka, hagamijwe gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe. Ni nyuma y’umwanzuro wavuye mu biganiro hagati…

SOMA INKURU

Aratabaza nyuma y’iyicwa rubozo akorerwa n’umugabo we

Umugore witwa Dusabimana Jeanette wo mu murenge wa Kitabi,  mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko amaze kurambirwa inkoni akubitwa n’umugabo we kuko amaze kumumugaza, akaba atabaza inzego z’ubuyobozi azisaba kwinjira mu kibazo cye zikagishakira igisubizo kirambye. Uwo mugore w’imyaka 34 y’amavuko asanzwe abana n’umugabo we mu mudugudu wa Uwimisigati, mu kagari ka Uwingugu, mu murenge wa Kitabi, bakaba bamaze kubyara abana bane barimo batatu bavutse ari impanga. Yavuze ko nyuma yo gushakana n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2014, yatangiye kujya amufuhira cyane yabona avuganye n’undi muntu w’igitsinagabo akamukubita…

SOMA INKURU

Impaka ni zose ku kuboneza urubyaro ku bangavu

Umushinga wari watanzwe n’itsinda ry’abadepite bashakaga ko abakobwa b’imyaka 15 bakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko mu Ukwakira, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yanze uyu mushinga wari ugamije guhindura itegeko risanzwe ryagiyeho muri 2016 ariko ryemerera kuboneza urubyaro abafite kuva ku myaka 18 gusa. Umwe mu badepite bari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko ubwo wamurikirwaga Inteko, ni Depite Frank Habineza, wavugaga ko ari umushinga mwiza uzakemura ibibazo biri muri sosiyete cyane cyane mu rubyiruko bitewe n’umubare w’abangavu baterwa inda urushaho kwiyongera ndetse benshi bagerageza kuzikuramo bikabaterwa kubura ubuzima kubera gukoresha abantu…

SOMA INKURU

OMS iratanga impuruza ku bwoko bushya bwa Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko hari ibyago byinshi byo kuba havuka ubwoko bushya bwa Covid-19 aho ubuzwi nka Omicron, uyu muryango ugaragaza ko hakiri ubwandu busaga 500 bwabwo bukiri gukwirakwira. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibiri y’abatuye Isi yamaze kuzamura ubudahangarwa bwayo bwo guhangana na Covid-19 ariko avuga ko hari impungenge ku bundi bwoko bushya bwa Coronavirus bushobora kuza. Ati “OMS igereranya ko nibura 90% by’abatuye Isi bamaze kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Virusi ya SARS-Cov-2, biturutse ku nkingo zagiye zitangwa.” Yakomeje ati…

SOMA INKURU

Rwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha

Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore.  Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma. Ndagiwenimana Polinaire, umusore…

SOMA INKURU

Kayonza: Yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka umunani. Uyu musore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bikaba byarabereye mu mudugudu w’Iragwe, mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange, , mu karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick yagize ati “ Ababyeyi b’umwana babigaragaje bavuga ko umwana atameze neza . Hari n’ibimenyetso yari afite kandi ngo yababwiye ko ari uwo musore baturanye wamusambanyije. Nk’inzego z’ibanze rero…

SOMA INKURU

Rwanda: Abana basaga 600 bibera mu mihanda

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yatangaje ko 87% by’abana babaga ku muhanda basubijwe mu miryango, mu gihe abandi barenga 600 bakiwurimo ni ukuvuga 13%. Mufulukye yavuze ko abana basubiye mu miryango biga bameze neza cyane ariko hari abandi 13% barimo 318 baba mu mihanda basubira mu miryango yabo, ni ukuvuga ngo ‘barara mu miryango ariko bakazinduka bajya mu mihanda’ n’abandi bangana na 368 barara mu mihanda. Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, Mufulukye, yavuze ko kuba hari abana basubira mu…

SOMA INKURU

Covid-19 yakajije umurego mu Bushinwa hafatwa ingamba zikakaye

Kongera gukaza umurego ku icyorezo cya covid-19 mu gihugu cy’u Bushinwa bishobora kuza gukoma mu nkokora gahunda y’ubwirinzi  iki gihugu cyari gifite  nk’umwihariko wo guhashya Covid-19 izwi nka “Zero  Covid Policy”. Kuri ubu umurwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, watangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego, hafatwa ingamba zikomeye zirimo gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi no kugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Bibaye nyuma y’uko umubare w’abandura ku munsi muri icyo gihugu wiyongereye mu mpera z’icyumweru gishize, nk’aho kuri iki cyumweru handuye abantu 26.824. Umujyi wa Beijing wonyine kuri iki Cyumweru wabonetsemo…

SOMA INKURU