Ni iki kihishe inyuma yo kwanga kwishyura mitiweli mu baturage ba Nyamagabe


Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe batatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bavuga ko hari abigeze kurwara no kurwaza abo mu miryango yabo, bagorwa no kwivuza ndetse bibasigira n’amadeni.

Uwimpuhwe Marie Goretti yavuze ko yamaze imyaka ibiri mu bitaro bya Kigeme arwaje umugabo, babura ubwishyu bw’asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 390 Frw.

Yasobanuye ko byatewe no kutagira ubwisungane mu kwivuza bituma bagurisha imitungo ibashiraho kugira ngo bishyure ariko birangira basigayemo ideni.

Yavuze ko atihutiraga gutanga mituweli kuko yumvaga bitamushishikaje kuko adakunze kurwara cyangwa kurwaza umuntu mu muryango.

Ati “Imitungo yadushizeho tubura ubwishyu kuko twamaze imyaka ibiri mu bitaro abana baba mu rugo bonyine. Isomo twakuyemo ni iryo kujya dutanga mituweli hakiri kare.”

Yankurije Marie Françoise yajyanye umwana mu bitaro bya Kigeme kumuvuza, birangira yitabye Imana, abura ubwishyu kuko yatashye asize ideni ry’asaga ibihumbi 69 Frw, ibyangombwa bye barabisigarana.

Yavuze ko yabuze ubwishyu bitewe no kutagira ubwisungane mu kwivuza ariko yakuyemo isomo ryo kujya atanga umusanzu hakiri kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko basesenguye impamvu bamwe mu baturage batitabira gutanga mituweli 100% basanga ari uko batifatanya n’abandi mu matsinda yo kuzigama.

 

 

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe akebura abaturage batishyura mitiweli

 

Yavuze ko baherutse gukora igenzura bagasanga amatsinda yo kwizigama y’ubwisungane mu kwivuza bafite mu mirenge akiri make atageze ku 150 kandi bafite imidugudu 536.

Yagize ati “Ubundi ariya matsinda ni uburyo bwo gufasha abaturage bagatangira kuzigama umwaka utaratangira noneho umwaka ukajya gutangira baramaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.”

Ikindi ngo ni uko ubukangurambaga budakorwa neza uko bikwiye ngo abaturage begerwe.

Ati “Ubu rero kugira ngo tugikemure ni uko twatangiye gushyiraho amatsinda y’ubwisungane mu kwivuza.”

Umwaka ushize wasojwe abatanze mituweli batarenze 90% ndetse no mu mwaka wabubanjirije niko byagenze.

Uyu mwaka  kageze ku kigero cya hafi 90% mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.