Nyamasheke: Yafashe iya mbere mu kurwanya imirire mibi


 

MANIRAGABA Theogene ni umuyobozi mukuru wa Company New Innovation Services, akaba ari umwe mu rubyiruko wanze guheranwa n’ubushomeri nyuma yo kurangiza kaminuza mu icungamutungo, aba rwiyemezamirimo aho ari mu rugamba rwo guhangana n’imirire muri Nyamasheke ndetse n’ahandi hose mu Rwanda abakorera kawunga yujuje ubuziranenge hamwe n’ifu y’igikoma.

Maniragaba umusore w’imyaka 26 wahisemo gutanga umusanzu mu kurwa imirire mibi ahereye aho akomoka akaba yifuza no gusakaza ibyo akora mu Rwanda hose no mu mahanga hadasigaye
Batunganya kawunga y’umwimerere, ifite icyanga ndetse n’intungamubiri
Ifu y’igikoma bakora yaje ari igisubizo mu kurwanya imirire mibi

Maniragaba yagize ati: Dukorera mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Cyato aho dukora ifu y’akawunga yitwa “Akanyuzo” hamwe n’ifu  y’igikoma igizwe n’amasaka, ingano, umuceri na soya ikaba ari umwimerere kandi ikoranye isuku, byose tubitangira ku giciro cyiza haba ku barangura ndetse n’abagura ibyo gukoresha mu rugo.

Maniragaba akomeza atangaza ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko mu karere ka Nyamasheke hari ikibazo cy’imirire mibi mu gihe bahinga ndetse  bakaneza ibigoro bihagije.

Iyi Company ikora kawunga n’ifu y’igikoma by’umwimerere ikoresha abakozi bagera kuri 20, ifite intumbero yo kuzaba intagarugero mu kurwanya imirire mibi mu Rwanda.

Ubuyobozi bwayo bukaba bushimira RAB, OFAB, RYAF, Mayculture, n’abakiriya babo  

Uwifuza kurangura ifu nziza y’akawunga “AKANYUZA” hamwe n’ iy’igikoma yaduhamagara kuri: 0784919785  cyangwa akadusanga Nyamasheke ku kiciro gikuru cya Company New Innovation


IZINDI NKURU

One Thought to “Nyamasheke: Yafashe iya mbere mu kurwanya imirire mibi”

  1. Festus

    Iyofu ninziza nayiriyeho courage musore wacu iyaba bose bakoraga gutyo bateza imbere ab’Iwabo.

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.