Rwamagana: Harashakishwa umugabo wishe umwana akirukankana umutwe we


Umugabo utaramenyekana wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, yishe umwana w’imyaka 11 amuciye umutwe arawirukankana kuri ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri kumushakisha.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari.

Uyu mwana yaciwe umutwe ubwo yari kumwe n’abandi bagenzi be batandatu bavuye kuvoma mu mugezi uri mu gishanga basanga hari umugabo wabategeye ku muhanda.

Yahise afata umwana umwe muri bo abandi bariruka ubundi amuca umutwe abandi biruka bajya gutabaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko koko hari umwana wishwe aciwe umutwe kuri ubu bakaba bagishakisha uwamwishe na bimwe mu bice by’umubiri we bitari byaboneka.

Ati “ Ni abana barindwi bagiye kuvoma basanga hari umuntu wabateze afite umuhoro afatamo umwana umwe aramutema abaturage bagiye kuhagera basanga hasigaye igihimba gusa. Twaraye tumushakisha n’inzego z’umutekano turaheba n’ubu turacyashakisha.”

Gitifu Niyomwungeri yavuze ko bashingiye ku makuru yatanzwe n’abo bana, hari abantu bari gukorwaho iperereza. Yasabye umuryango wabuze umwana kwihangana abizeza ko inzego z’umutekano ziri bukomeze gushakisha igice cy’umubiri we kitari cyaboneka.

Umwana wishwe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Kuri ubu inzego z’umutekano zikomeje gushakisha umutwe w’uyu mwana ndetse n’uwamwishe.

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.