Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo avuga ko hashize igihe gito ashyizeho uburyo bwo gutekera abantu ibiryo akanabibagemurira. Ni uburyo yise ‘Love on The Plate.’ Ateganya ko icyorezo, COVID-19, nikirangira azashinga restaurant aho abantu bazajya bajya gufata amafunguro. Abinyujije kuri Instagram, Mbabazi Shadia yavuze ko akunda guteka kandi yizeza ‘abakunzi be’ ko ntacyo bazamuburana mubyo bakunda gufungura. Ni akazi yatangiye gukorera iwe, agashyira abantu ibyo kurya aho bakorera cyangwa mu ngo zabo. Ibijyanye n’ibiciro ndetse n’amakuru arambuye kuri ubu bucuruzi arayatangaza kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kamena 2020 ku rukuta…
SOMA INKURUCategory: Imyidagaduro
Nyina wa Wema Sepetu yikomye itangazamakuru
Mariam Sepetu umubyeyi w’umusitari wo mu gihugu cya Tanzaniya Wema Se, yikomye abantu bantu bakomeza kugenda bamubaza ibibazo byerekeranye n’umwana we uko arimo yitwara, yavuze ko afite ubuzima bwe na we akagira ubwe. Uyu mubyeyi w’uyu mukobwa uzwi cyane muri sinema mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba yarabaye na Miss Tanzania muri 2006,yabitangaje ubwo yari abajijwe n’ikinyamakuru Global Publishers icyo avuga ku kuba umukobwa we yarinanukishije cyane akaba ari umwe mu bantu bahorose. Yagize ati“sinshaka kugira ikintu icyo ari cyo cyose mvuga kerekeye kuri Wema, yamaze gukura afite ubuzima bwe…
SOMA INKURUWema Sepetu ntiyishimiwe na bamwe mu bafana be
Nyuma y’aho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo ubu mu maso he hasa n’ah’umukecuru, abafana be bamwe na bamwe bakaba babona ko ibyiza yari kuguma uko yari. Nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga, ko uyu mukinyyi w’amafilimi akundwa cyane muri icyo gihugu ngo asigaye afite mu maso he hadashimwa na benshi, mu gihe we avuga ko yageze kucyo yifuje,aribyo kugarukana umubiri yari afite agitorwa kuba Miss Tanzania. Ikindi kinavugwa kuba yarifuzaga mu gushaka kugabanuka, kwari ukugira ngo abashe gusama, kuko ukubyibuha…
SOMA INKURUZari Hassan yashyize atangaza umukunzi we mushya
Umuherwe w’umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yatangaje ko abantu bakwiye kureka gukomeza gukwirakwiza amakuru y’uko yaba ari mu rukundo na King Bae kuko kugeza ubu afite undi mukunzi umunyura umutima. Uyu mugore w’abana batanu yifashishije amafoto y’umusore w’ibigango, yavuze ko benshi bumvaga ko King Bae ariwe mukunzi we, ariko ko bakwiye kumenya ukuri kuko umukunzi we mushya ari Cedric uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cedric a Fourie ukomoka muri Afurika y’Epfo. Zari Hassan ubwo aherutse muri Zimbabwe yahishuye ko Cedric ari umusore mwiza umukurura…
SOMA INKURUThe Ben akomeje kwerekana ko ari umuhanzi wicisha bugufi
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka “The Ben” ku izina ry’ubuhanzi,yatangaje ko umutima we unyuzwe nyuma yo gushyira akadomo ku mushinga w’indirimbo yakoranye na Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona usanzwe ufite indirimbo eshatu. Iyi ndirimbo The Ben yakoranye na Fabien yakozwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 na Producer Knoxbeat muri Monster Records. Uyu muhanzi yanditse kuri konti ya instagram anagaragaza amashusho ari kumwe na Fabien n’abandi muri ‘studio’. Iyi ndirimbo bayise ‘Uri ibyiringiro’. Avuga ko ishingiye ku kugarura ‘icyizere’ mu buzima kandi ko biteguye kuyiririmbira abafana…
SOMA INKURUSafi Madiba agiye kwinjira muri 2020 atorohewe
Niyibikora Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba yambuwe uburenganzira bwose ku bihangano yakoreye muri The Mane yamufashaga mubya muzika nyuma yo kwitandukanya na Urban Boyz. Kuba Safi yarakoranye n’indi label ibi nibyo byahise bigaragaza, umwuka mubi wari hagati ya The Mane na Safi, kuburyo byanarakaje cyane Bad Rama, ahita afata umwanzuro wo guhagarika ibihangano byose Safi yakoreye muri The Mane. Bad Rama mu itangazo yashyize hanze, rigenewe abakunzi ba muzika n’itangazamakuru, yabujije uwo ariwe wese kuba yagwa mu mutego wo kuba yakoresha ibihangano Safi yakoreye muri The Mane mu…
SOMA INKURUUmuhanzi Knowless yibitseho ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yo muri USA
Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yakiriye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA. Uyu muhanzikazi amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni naho yaherewe impamyabumenyi ye, mu ishami rya ‘Business Administration’. Oklahoma University isanzwe ari Kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe mu 1950. Iyi kaminuza ifite ishami no mu Rwanda ari naho Butera Knowless yigiye amasomo ye. Uyu munsi, Knowless yanditse kuri Twitter ye amagambo agaragaza ko yishimiye kuba yarangije MBA (Master of…
SOMA INKURUAssinah yihanangirije Bruce Melodie
Umuhanzikazi uri mu bakizamuka, Mukasine Assinah yifashe kugahanga yihanangiriza Bruce Melodie amubwirako ibyabo bishobora kugera mu nkiko bagakizwa n’ubutabera. Ibi Assinah yabivuze abitewe n’umujinya yatewe na Bruce Melodie wakuye amajwi ye mu ndirimbo bakoranye. Mu minsi ishize nibwo Assinah na Bruce bari bahararanye ndetse aba bombi bafashe urugendo berekeza mugihugu cya Tanzania, uru rugendo ni Assihan wari uyoboye Bruce, yamwitwaje nk’umusemuzi no kumufasha guhura n’abagira icyo bafasha Bruce Melodie kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu. Aba bombi ubucuti bwaho ntibwarangiye, mu ngendo bakoze bari kumwe, bahise banakorana umushinga w’indirimbo yatunganyijwe…
SOMA INKURUTanzaniya: Inzu itunganyirizwamo umuziki “Wasafi” yatunguye benshi
Mbere ho gato y’ukwezi gutambutse umuhanzi Harmonize nibwo yaseshe amasezerano yari afitanye n’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby abantu bareberaga hafi ibye bakeka ko ashwanye n’iyi nzu yashinzwe n’icyamamare Diamond Platnumz. Ibyakurikiye iseswa ry’amasezerano y’igihe kirekire Harmonize yari afitanye n’inzu ya WCB Wasafi, ni uko nawe yahise ashinga inzu ye bwite itunganya umuziki ayita Konde Boy Worldwide maze byitegwa ko ubukeba butangiye hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we,gusa igikorwa cyakozwe na Wasafi Tv cyerekanye ko umubano w’aba bombi ushobora kuzaba mwiza. Wasafi TV y’umuhanzi Diamond…
SOMA INKURUSocial Mura yishimiwe biramurenga
Ejo hashize kuwa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, nibwo umuhanzi nyarwanda Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yamuritse album ye ya mbere yise “Ma Vie”, aho yishimiwe n’abitabiriye igitaramo yamuritsemo album ye biramurenga. Ni Album yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali kitabirwa n’abatari bake barimo umubyeyi we, umugore we, Hon. Bamporiki Edouard amugabira inka, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’abandi. Ubwo Bamporiki yari ahamagawe na Kate Gustave wari MC ngo agire icyo abwira imbaga yari yitabiriye iki gitaramo, yatangaje ko kuva Perezida Kagame yamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,…
SOMA INKURU