Miss Nimwiza Meghan witabiriye “Miss World 2019” yatangaje ko yizeye itsinzi

Nimwiza Meghan yageze mu Mujyi wa Londres aho yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World azahuriramo n’abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Ubwo Nimwiza yiteguraga guhaguruka mu Rwanda yerekeza i Londres yatangaje ko yiteguye bishoboka ku buryo yizeye gutsinda nubwo azi neza ko ibyo agiyemo ari irushanwa kandi mu irushanwa buri wese aba afite amahirwe. Yanavuze ko ba Nyampinga bamubanjirije hari impanuro n’ibyo bamubwiye bibera muri iri rushanwa cyane ko nabo barinyuzemo. Ku ikubitiro Nimwiza na bagenzi be kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, barakora tombola y’igice cy’irushanwa rizwi…

SOMA INKURU

Diamond yakuriye inzira ku murima Leta ya Tanzaniya

Nyuma y’aho bivugiwe ko Leta ya Tanzania yategetse Diamond gushyingiranwa n’uyu munya Kenyakazi w’umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya Tanasha Donna cyangwa agafungwa, Diamond we ngo nta n’igitekerezo afite cyo kuba yashinga urugo mu myaka ya vuba. Amakuru avuga ko ubwo Diamond yatangiraga gukundana na Tanasha muri 2018 bari batangaje ko ubukwe bwabo bwagombaga kuba kuwa 14 Gashyantare 2019 aho hari hanatangajwe bamwe mu bashyitsi b’imena bari kuzitabira ibi birori by’ubukwe barimo n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross ariko baza kwimura umunsi kugeza ubu ntibongeye gutangaa gahunda…

SOMA INKURU

Miss Uwase Vanessa mu rukundo rugeze kure

Uwase Vanessa Raïssa wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko azakora ubukwe n’umukunzi we Putin Kabalu mu mwaka wa 2020. Iby’urukundo rwa Uwase Vanessa na Putin Kabalu ntabwo bimaze igihe kinini bizwi dore ko yanamwambitse impeta y’urukundo, amusaba ko yazamubera umugore tariki 14 Nzeri 2019. Kuva ubwo Uwase Vanessa ntasiba kwerekana amafoto n’amashusho ari kumwe n’uzaba umugabo we batembereye mu bihugu bitandukanye, bisukamo ibicupa by’inzoga zihenze, bagendera mu bwato buhenze mu Nyanja, mbese Isi irabaryoheye. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abamukurikira…

SOMA INKURU

Icyamamare muri muzika nyarwarwanda Meddy arafunze

Kuri uyu wambere, tariki ya 21 Ukwakira 2019 umuhanzi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatawe muri yombi na polisi azira ubusinzi bukabije. Umuhanzi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze. Ubu agomba kumara iminsi itanu afunzwe hanyuma yafungurwa agacibwa ihazabu. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth, akaba yahamije ko Meddy ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali.   TETA…

SOMA INKURU

Tariki 18 Ukwakira umunsi w’agahinda ku bakunzi b’icyamamare Luck Dube

Tariki 18 Ukwakira, ni itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae, dore ko tariki nk’iyi mu mwaka wa 2007 aribwo hasakaye inkuru mbi y’urupfu rwa Luck Phillip Dube. Icyamamare muri muzika ya Reggae ku rwego rw’isi Luck Phillip Dube, bitaga Luck Dube kuizina ry’ubuhanzi, yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira muri Mpumalanga ho mu gace ka Ermelo, hakaba hari muri Transvaal y’uburasirazuba muri Afurika y’Epfo, yicwa ku itariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg arashwe n’abantu bivugwa ko bari abajura bashakaga kwiba imodoka yarimo, apfa asize…

SOMA INKURU

Zari Hassan mu makimbirane na Kenyan Airways

Zari Hassan wahoze ari umugore w’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz, yatangaje ko arambiwe imikorere mibi ya Kenyan Airways, akaba yahishuye ko yibwe imibavu ye ndetse n’imyenda yagombaga kwambara mu nama yari yitabiriye ubwo yari mu ndege ya Kenyan Airways. Zari Hassan abinyujije kuri Instagram ye yandika ko atazongera gutega indege ya Kenyan Airways kuko abajura bamumereye nabi bamwiba imitungo ye iba yamuhenze bikaze. Yagize ati “Mbabajwe na Kenyan Airways. Ndi umwizerwa ariko buri gihe murantenguha.Ubushize naracecetse ariko uyu munsi sinabishobora.Imibavu 4 yose nahawe nk’impano n’abashuti banjye i Dubai yabuze.Ubu ndambara…

SOMA INKURU

Icyamamare Jean Claude Gianadda yasuye abana bafite ubumuga

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019 icyamamare mu ndirimbo zo gusingiza Imana Jean Claude Gianadda, yasuye abana bafite ubumuga babarizwa muri ‘Centre Inshuti Zacu’ i Gahanga’ mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Muri iki kigo harimo abana 43 bafite ubumuga butandukanye, umubare munini ni uw’abafite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo. Iki kigo cyashinzwe na Gatarena Genevieve Nduwamariya wari umubikira mu muryango w’abasomusiyo nyuma akaza gushinga umuryango w’ababikira witwa Inshuti zabakene. Ni ikigo yashinze agamije gukemura ibibazo byari byugarije imiryango ifite abana bafite ubumuga wasangaga bafatwa nk’ibikoko…

SOMA INKURU

Icyo Intayoberana zitangaza nyuma y’amarushanwa ya East Africa Got Talent

Itorero Uruyange ry’Itorero rikuru Intayoberana ryabaye irya kabiri mu marushanwa ya mbere ya East Africa Got Talent yaraye ashojwe ejo cyumweru i Nairobi muri Kenya, umuyobozi akaba n’umutoza wabo avuga ko batahanye ishema n’ubwo batatsinze. Abavandimwe bo muri Uganda Esther na Ezekiel Mutesasira nibo baraye begukanye iri rushanwa bahembwa 50,000$. Aba bashimwe kandi na Perezida w’igihugu cyabo Yoweri Museveni. Kayigemera Sangwa Aline uyobora iri torero akanatoza aba bana b’Intayoberana yabwiye BBC ati: “Twishimye nubwo abana bo barize kuko bashakaga umwanya wa mbere”. Madamu Kayigemera avuga ko bakoze ibyo bashoboye byose…

SOMA INKURU

Nyina wa Diamond yahishuye impamvu yashatse umugabo aruta cyane

Sanura Kasim umubyeyi w’icyamamare muri muzika mu gihugu cya Tanzaniya Diamond yabajijwe niba atiteguye gutanga ibyishimo mu muryango we abyarana n’umusore bashakanye witwa Rally Jones wahawe akabyiniriro ka ‘Ben 10’ na bimwe mu binyamakuru byandika ku myidagaduro muri Tanzania. Nyina wa Diamond yasubije ko yemeye kurongorwa na Rally Jones agamije kwishimisha, ibyo kubyarana bitarimo. Yagize ati “Twemeranyije kubana ariko ibyo kubyarana ntibirimo…murashaka kumbona mpfira aho abagore babyarira. Umugabo wanjye arankunda, ntabwo nshaka kubyara.” Umukobwa we Esma Platnumz avuga ko umubyeyi we yemeye kubyara yamufasha kurera umwana agakomeza kuryoherwa n’ubuzima. Esma asanzwe…

SOMA INKURU

Icyamamare muri cinema Nyarwanda yitabye Imana

Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeli 2019, azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi. Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuva kuwa Mbere. Yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane. Nsanzamahoro yitabye Imana akiri ingaragu, ariko mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza. Mushiki wa Nsanzamahoro wari umurwarije muri CHUK, yatangaje ko uyu musore yitabye Imana azize diabète. Ati “Yitabye Imana uyu munsi…

SOMA INKURU