Abaturiye ikimoteri cya Nduba baratabaza, bageze aho bafungura bari mu nzitiramubu

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, by’umwihariko abaturiye ikimoteri, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhaturuka kubera ko ntawushobora kurya adashyizeho inzitiramubu. Umukozi ushinzwe gutunganya ikimoteri cya Nduba hagati y’ibisiga byaje kuhashakira ibiribwa Umwanda uturuka mu kimoteri cya Nduba ngo urabangamye kuko bamwe mu bahaturiye basigaye bakurizamo indwara zitandukanye ziterwa nawo, kubera amasazi menshi ahaturuka muri icyo kimoteri akagenda awukwirakwiza mu ngo ziri hafi aho. Bagendeye ku bibazo bahura nabyo, abahaturiye basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufite mu nshingano ikimoteri cya Nduba, kuhabakura bakabashakira ahandi batuzwa,…

SOMA INKURU

Hakozwe ibinini bije gusubiza ihurizo rimaze igihe

Habonetse igisubiza ikibazo kimaze igihe kibazwa na benshi aho wasangaga kuboneza urubyaro hakoreshejwe imiti biharirwa abagore gusa, kuri ubu hakozwe ibinini cyo kuboneza urubyaro cy’abagabo kitarimo imisemburo kikaba kibuza intangangabo gukora urugendo ijya guhura n’intangangore. Ubwoko bushya bw’ikinini cy’abagabo buratanga icyizere nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Nature Communications. Igerageza ryakorewe ku mbeba ryerekanye ko dose imwe y’uyu muti uzwi nka ‘TDI-11861’ ifata intangangabo ikazihagarika mbere, mu gihe na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ntizibashe guhura n’igi ry’umugore. Abashakashatsi bagaragaje ko iki kinini kimara amasaha atatu intanga zidashobora gukora urugendo ngo zijye…

SOMA INKURU

Ibanga yakoresheje ryamufashije kumarana igihe virusi itera SIDA nta byuririzi

Akenshi usanga uwanduye virusi itera SIDA iyo akibimenya kwiyakira bigorana ndetse bamwe bakarwana no kwimuka cyangwa kujya gufatira imiti kure y’aho batuye, ariko umubyeyi wo mu karere ka karongi yahishuye ibanga ryo kuramba nyuma yo kumenya ko wanduye.  Murebwayire utuye mu karere ka karongi yatangaje ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA mu mwaka wa 2001, nyuma y’urupfu rw’umugabo we wishwe n’ibyuririzi bya SIDA, ngo ariko ibi ntibyamuteye kwiheba no kwiheza nubwo bitari byoroshye yafashe gahunda yo kujya mu mashyirahamwe kandi byatanze umusaruro ukomeye. Ati ” Mu  mwaka wa 2001…

SOMA INKURU

Nyuma y’amasaha 90 habaye umutingito yatabawe agihumeka

Umwana ukivuka na nyina batabawe bakurwa mu matongo muri Turkiya hashize amasaha agera kuri 90 umutingito wa mbere ubasenyeho inzu wo kuwa mbere. Amashusho yo kuwa gatanu yerekana abatabazi bakurura bitonze cyane uruhinja rw’umuhungu rw’iminsi 10 rwitwa Yagiz, baruvana munsi y’ibisigazwa by’inzu mu ntara ya Hatay. Ibinyamakuru byaho bivuga ko ibi ari “igitangaza” kuko ubu amahirwe yo kubona abantu bagihumeka yagabanutse, kubera ubukonje bukabije iminsi ine nyuma y’umutingito. Abantu bagera ku 23,000 bamaze gupfa kubera imitingito ibiri ikomeye yatigishije amajyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kuwa mbere. Gusa ibikorwa by’ubutabazi…

SOMA INKURU

Amakuru mashya ku mutingito watwaye ubuzima bw’abarenga ibihumbi bine

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu majyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kuko uyu mutingito wishe abantu barenga 4,300 nk’uko abategetsi babivuga, imibare bateganya ko ishobora kwiyongera. Umutingito w’ubukana bwa magnitude 7.8 watigishije ako gace kuwa mbere mu gitondo cya kare mu gihe abantu benshi bari bakiryamye. Undi mutingito wa magnitude 7.5 warongeye urakubita ahagana saa 13:30 ku isaha yaho (Saa 12:30 i Kigali) utuma ibintu birushaho kumera nabi. Abategetsi muri Turkiya bavuga ko abantu barenga 2,900 bapfuye nyuma y’umutingito wa mbere, naho abandi 15,000 bagakomereka. Ijoro ryacyeye benshi baraye hanze batinya…

SOMA INKURU

Rwanda: Uko ubuzima bw’umwana bwifashe banarindwa VIH/SIDA

Ku Isi hose, 80% by’impinja zikivuka zipfa zizize impamvu zakumirwa cyangwa zavurwa. Mu Rwanda haharanirwa ko buri mwana ahabwa ubuvuzi no kwitabwaho by’umwimerere kandi bwemewe ku isi hose. U Rwanda rwagabanyije umubare w’imfu z’abana bato ku kugero kiri hafi 70%. Mu myaka icumi ishize, kuri buri bana 1,000 bavutse, abana 152 ntibabashije kubaho ngo bizihize isabukuru yabo y’imyaka itanu. Ariko uyu mubare waragabanutse ugera ku mfu 50 ku bana 1,000 bavuka. Nk’uko bitangajwe hejuru ni nako umubare w’imfu z’ababyeyi zagabanutse. Mu myaka icumi ishize, ababyeyi 750 bapfuye ku babyeyi 100,000…

SOMA INKURU

Rubavu: Akarere k’ubukerarugendo n’ubucuruzi kazahajwe n’ingaruka za covid-19

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwibasira isi n’u Rwanda rudasigaye ubwo umuntu wa mbere yamugaragayeho tariki 14 Werurwe 2020, igakomeza kwiyongera aho yagiye iherekezwa n’ingamba zinyuranye harimo na guma mu rugo. Mu karere ka Rubavu iki cyorezo cyashoye mu gihombo abikorera bo mu byiciro binyuranye. Abacuruzi n’abaturage bemeza ko covid-19 yabasubije ku isuka Mukamana Anita wakoraga ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Goma aturutse Rubavu buri munsi, yemeza ko bwari ubucuruzi bwamuteje imbere ndetse bunamutunze n’umuryango we, ngo ariko Covid-19 yamukomye mu nkokora, mu bihe bya guma mu rugo yariye igishoro…

SOMA INKURU

Gatsibo: Imyaka ine irashize ibyari amasomo bimuviriyemo inda

Hirya no hino mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gusambanya abana, ariko ikibazo kijyenda gihindura isura aho mu karere ka Gatsibo umwarimu yitwikiriye amasomo y’umugoroba cyangwa atangwa nyuma y’andi (cour du soir) asambanya umwana yigishaga ndetse anamutera inda. Uwiswe Ange mu nkuru, utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, kuri ubu afite umwana w’imyaka ine, akaba yaratewe inda afite imyaka 15 na mwarimu wamwigishaga amasomo y’inyongera (cour du soir) aho yemeza ko yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu. Ange atangaza ko yakorewe ihohoterwa na…

SOMA INKURU

How Covid-19 pandemic triggered surge in cashless payments

The adverse effects of the Covid-19 pandemic are trickling down to major sectors of Rwanda’s economy with tourism and hospitality, aviation, retail, and manufacturing bearing the brunt of the strict measures the government has put in place. That has essentially affected the growing digital payments, which are linked to the same sectors that were hit. But if there’s one thing to thank for 2020 is the fact that the outbreak also accelerated adoption of digital payments in many other sectors. Many experts now agree that online grocery stores, online pharmacies,…

SOMA INKURU

Covid-19: Students fêted their festive season at school

As opposed to the norm, all high school students in the boarding schools fêted their festive season at school owing to the ongoing coronavirus pandemic. However, a tour to the schools conducted by The New Times indicated that various schools made special arrangements for students as part of the efforts to usher in the New Year. “The main thing to remember is that both Christmas and New Year were not cancelled in schools,” said, Samuel Nkurunziza, the head teacher of Kagarama Secondary School, adding that, celebrations were different. “It is…

SOMA INKURU