Basabwe kwirinda ibihuha baharanira iterambere

Kuri uyu wa Kane Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana yari mu Murenge wa Kitabi mu kwifatanya n’abahinzi n’abakozi b’uruganda Kitabi Tea Company, bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi. CG Gasana yavuze ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’inkengero zayo ubu bitekanye, abasaba gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere baharanira kugira imibereho myiza. Yashimye inzira y’iterambere barimo, abasaba kwirinda urucantege n’ibihuha bishobora kubasubiza inyuma mu iterambere. CG Gasana yagize ati “Dufite inzego z’umutekano twizera, zirahari ziradufasha kugira ngo zikurikirane neza ntibizongere kuba. Turasaba n’abaturage kujya batanga amakuru ku washaka kubinjirira batamuzi. Dukore akazi kacu, amakuru tuyatangire…

SOMA INKURU

Guhindura itariki y’amatora muri Congo Kinshasa byafashwe ukundi

Ejo hashize kuwa Kane nibwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Naanga, yatangaje ko amatora atakibaye tariki 23 Ukuboza ko ahubwo yimuriwe tariki 30 Ukuboza kubera ikibazo cy’ibikoresho byahiye bitarabona ibibisimbura. Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu kuko amatora yimuwe uhereye mu mpera z’umwaka wa 2016. Umukandida ku mwanya wa Perezida, Samy Badibanga, wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko gusubika amatora abura iminsi itatu byatesheje agaciro Komisiyo y’Amatora. Ati “Ndi kwibaza niba umuntu yakomeza kuyita Komisiyo y’Amatora yigenga, ikwiriye kwitwa ‘Komisiyo y’Amatora ikoreshwa’. Nasaga n’ugiye kwizera iriya Komisiyo ariko…

SOMA INKURU

Amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuri Rayon Sports akomeje gukendera

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo  habaye umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC, kuri Stade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka, ikipe yambara umweru n’ubururu yanganyije n’iyi kipe yo hakurya ya Nyungwe, ibi bikaba biri gutuma Rayon Sports itangira gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.   Mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 24 ndetse no ku munota wa 38 Espoir FC yasatiriye izamu rya Rayon Sports cyane ariko umuzamu akora aaaakazi ke neza, bituma imipira bateye ijya hanze bityo  koruneri zavuyemo ntizagira umusaruro zibyara.…

SOMA INKURU

Ibiciro bishya byorohereza umuntu wifuza gusura ibyiza bitatse u Rwanda

Hashyizwe ibiciro bito ku bashaka gutembera mu myanya nyaburanga itandukanye mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza iminsi mikuru isoza isoza impera z’umwaka wa 2018 Abanyarwanda n’ abanyamahanga bahawe amahirwe yo gusura ibitatse u Rwanda biboneka muri Pariki ya Nyungwe. Mu byo aba Banyarwanda n’ Abanyamahanga bazerekwa na Show me Around Rwanda harimo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni nk’ikinyoni kinini cy’Ubururu bita Turaco n’izindi. Bazatembera ku kiraro cya metero 45 z’uburebure kiri mu bushorishori bwa Nyungwe, bazanabona inyamaswa zirimo inguge n’ibitera, icyayi cya Kitabi…

SOMA INKURU

Akato n’ihezwa biracyakorerwa bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda

Inama yasuzumga ihuzwa ry’amategeko n’iyubahirizwa ry’uburenganzura bwa mu muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida muri Afurika, yabaye kuwa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, yagaragaje ko hari abantu bafite virusi itera Sida, bagikorerwa ihezwa n’akato ndetse bamwe bikabaviramo kwitakariza icyizere no gupfa kubera guhagarika gufata imiti igabanya ubukana .   Ni muri urwo rwego Uwase Nadège ukorana n’umuryango Hillary Hope Association, uhuza urubyiruko rufite Virusi itera Sida, yatangarije muri iriya nama ko mu Rwanda hari amategeko yubahiriza uburengenzira bwa muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida, ngo ariko haracyagaragara abafite virusi itera Sida bagikorerwa…

SOMA INKURU

Muri Ethiopia nyuma yo kubakoresha pompaje yabashinja kugambirira kumwica

Urukiko rwa Gisirikare muri Ethiopia rwahanishije igihano kiri hagati y’imyaka itanu na 14 abasirikare basaga 60 bafashwe bigaragambiriza imbere y’Ingoro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed. Abasirikare 66 nibo bahanwe mu bagera kuri magana abiri batawe muri yombi mu Ukwakira uyu mwaka wa 2018 bigaragambya. Guverinoma icyo gihe yatangaje ko bashakaga kongererwa imishahara ariko Dr Abiy nyuma yaje kuvuga ko bashakaga kumuhitana. Umwe muri abo basirikare yahawe igifungo cy’imyaka 14 naho abandi 65 bakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 13. Umushinjacyaha wa gisirikare, Capt. Hailemariam Mamo yavuze ko ibyo…

SOMA INKURU

Mu marushanwa ya CAF Confederation Cup ikipe ya Mukura VS ikomeje gutungura benshi

Kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 kuri Shikan Castle Stadium iri mu Ntara ya ‎North Kurdufan iri mu Majyaruguru ya Sudani niho habereye umukino wahuje ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup na Hilal El Obeid yo muri Sudani, birangira aya makipe yombi aganyije 0-0.   Mukura VS itozwa yakoze impinduka mu bakinnyi bari basanzwe babanza mu kibuga kuko Munyakazi Yussuf Lule yari yafashe umwanya wa Nkomezi Alexis naho Lomami Frank afata umwanya wa Onesme Twizerimana, bituma igice cya mbere cy’uyu mukino ikipe ya Hilal El…

SOMA INKURU

Amarangamutima y’umubyeyi wa Diamond ku mukazana we mushya

Mu kiganiro na Risasi Mchanganyiko, nyina wa Diamond yahishuye akamuri ku mutima, anavuga ku mukazana we mushya. Uyu mukecuru ukunze kwitwa Bi Sandra ku mbuga nkoranyambaga, yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avuga ko yahatiye umuhungu we kurushinga n’umukobwa wo muri Tanzaniya witwa Kim Nana aho kuba Tanasha Donna Oketch bari mu rukundo. Yagize ati “Ni gute nakwanga ko Tanasha aba umukazana wanjye kandi nta kibi yigeze ankorera? Ni nde wavuze ko ntigeze mwemera? Niba umuhungu wanjye yumva amunyuze mu buryo bunoze, niteguye guhundagaza imigisha ku mubano wabo. Imyaka si ikibazo cya…

SOMA INKURU

Ibyagoye Miss Iradukunda Liliane muri Miss World 2018

Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda2018 uyu akaba arinawe wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2018, uyu ntabwo yigeze abasha kwegukana ikamba cyane ko ryegukanywe na Nyampinga wari uhagarariye Mexique. Nyuma y’irushanwa Iradukunda Liliane yadutangarije ibyamugoye mu irushanwa. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Iradukunda Liliane ukiri mu Bushinwa ahabereye irushanwa yabwiye umunyamakuru ko irushwanwa rya Miss World riba ryitabiriwe nabakobwa begukanye amakamba mu bihugu byabo kimwe mu bigorana kugira ngo ubashe kumenya uzegukana ikamba aha akaba yagize ati” Urumva hano twari abakobwa 120, aba bose baba bakwiye…

SOMA INKURU