Mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga k’ubukungu bw’isi (Wef19) ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 65 iri kubera i Davos mu Busuwisi, mu bayitabiriye harimo Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, muri iyi nama akaba yavuze ko Afurika yamaze igihe kinini iharira inshingano z’iterambere ryayo abandi, gusa ngo kuri ubu ibi byarahindutse. Ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo kugira ngo Afurika ifate iya mbere mu kugena ahazaza hayo. Hashize igihe kinini duharira abandi ibijyanye no kumenya gahunda y’ibikorwa byacu, bamwe bakaboneraho bakikuriramo inyungu zabo”. Perezida Kagame yibukije ko…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Nyuma yo gufungurwa Chris Brown aremeza ko yahohotewe
Umunyamategeko wa Chris Brown, Raphael Chiche, yabwiye TMZ ko umukiliya we yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nyuma y’iminsi abiri afungiye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, kandi ko biteguye gutanga ikirego bashinja uyu mukobwa wamufungishije kumusebya. Ati “Ubu Chris Brown yarekuwe. Nta kirego cyigeze gitangwa mu rukiko. Ibyo yashinjwaga byose ntibyamuhamye. Ejo tuzatanga ikirego cyo gusebanya mu bushinjacyaha bwa Paris”. Chris Brown yari yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bagabo babiri barimo umurinzi we, aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 wavugaga ko yamufashe…
SOMA INKURUItandukaniro hagati y’umukobwa wa gatatu wasezerewe muri MISS Rwanda n’abamubanjirije
Umukobwa wasezerewe mu rugendo rwo guhatanira kuba miss Rwanda ku nshuro ya gatatu ni Umurungi Sandrine, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye, ariko we mu isezererwa rye hagaragayemo itandukaniro ugereranyije n’aba bakobwa 2 bari bamubanjirije, Umurungi we ntiyahise asohorwa mu mwiherero ninjoro kuko hanzuwe ko asangira na bagenzi be, agataha mu gitondo. Ibi byabaye nyuma y’aho abakobwa bose bahawe ikizamini kijyanye n’umuco nyarwanda, aho babajijwe ibibazo bigaruka ku ruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu. Buri mukobwa yajyaga imbere y’utanga ikizamini ari umwe, akabazwa ukwe. Abakobwa 11 batoranyijwe…
SOMA INKURUMu Ruganda rwa SteelRwa i Rwamagana abakozi baho bahuye n’uruva gusenya
Mu rukerera rw’ ejo hashize kuwa mbere, abakozi bo mu ruganda rukora ibyuma rwo mu Karere ka Rwamagana SteelRwa rukora ibyuma birimo imisumari na ferabeto (fer à béton), ubwo bari bari kugenzura ibyuma bigiye gushongeshwa kugira ngo bikorwemo fer à béton, babonye ikintu kimeze nk’igisasu baza kugikata bakoresheje imashini y’umuriro gihita kibaturikana, gikomeretsa abantu batanu barimo umwe cyaciye akaguru n’akaboko. Aba bakoze b’uru ruganda bakomeretse bose bahise bajyanwa mu Bitaro birimo ibya Kanombe byakiriye babiri, undi umwe ajyanwa muri CHUK naho babiri barwariye mu bitaro bya Rwamagana. Umuyobozi ushinzwe abakozi…
SOMA INKURURayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri
Ikipe ya Rayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona itsinze Marines FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Umuganda i Rubavu. Rayon Sports igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 gusa imaze gukina imikino myinshi kurusha APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32 n’imikino 13 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 3 n’amanota 26 gusa imaze gukina imikino 10. Mu mukino Mukunzi Yannick yatunguranye akabanza mu kibuga nubwo yari yarasezeye ku bafana,Rayon Sports yatsindiye Mrines FC ku kibuga cyayo ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice…
SOMA INKURUBasabwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana nk’uko bashakisha amaturo
Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, yasabye amadini n’amatorero agize ihuriro ry’Abaprotestanti mu Rwanda, CPR, gushyira imbaraga mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’izo bashyira mu kwaka abakristo icya cumi n’amaturo. Ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo ngo nibwo bwatuma igihugu kibasha kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’inzira irambye yo guca ubuzererezi. Bosenibamwe yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2018, yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cy’ihohoterwa, yateguwe na CPR. Iyo nama yamurikiwemo raporo ku ikusanyamakuru ryakorewe mu madini n’amatorero 20 bigize uyu iri huriro. Intumwa zakoze iri kusanyamakuru zabwiye…
SOMA INKURUHaribazwa niba impamyabumenyi y’impimbano ashinjwa n’Ububiligi itamukura amata ku munwa
Muri RDC, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aba agomba kwerekana impamyabumenyi ya Kaminuza, akaba anafite uburambe bw’imyaka itanu mu bijyanye na politiki, imiyoborere cyangwa ibijyanye n’ubukungu. Bivugwa ko Tshisekedi ngo yatanze ibyangombwa birimo ikigaragaza ko yarangije amasomo ajyanye n’Iyamamazabikorwa n’Itumanaho mu 1990-1991, mu Ishuri ry’ibijyanye n’Ubucuruzi (Institut des carrières commerciales -ICC) mu Mujyi wa Bruxelles ariko bigirwaho amakenga. Televiziyo yo mu Bubiligi, VRT, niyo yatangaje ko ubutabera bw’u Bubiligi bwavuze ko impamyabumenyi ya Tshisekedi ari impimbano. Ni nyuma y’uko ikinyamakuru La Libre cyari cyatangaje ko cyabajije ishuri rya ICC kuri…
SOMA INKURUHamenyekanye umubare ntarengwa wa Sim Card ku muntu
RURA Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko guhera muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, nta muntu uzaba wemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu, mu gihe ubusanzwe nta mubare ntarengwa wari uteganyijwe. Ubutumwa RURA yasakaje mu bakoresha telefoni mu Rwanda kuri uyu wa Kane bugira buti “Turakumenyesha ko guhera kuwa 31/01/2019, wemerewe gutunga SIMUKADI 3 gusa zakwanditseho. Kanda *125*irangamuntu# urebe izikwanditseho”. Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo muri 2018, abaturarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Mukamurera Vénérande, yatangaje ko hari abatunga sim card…
SOMA INKURUBa DASSO bane bo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi
Abakozi bane b’Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano, DASSO, bakorera mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kwiba ibikoresho bari bashinzwe kurinda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo,Uwajeneza Jeanette avuga ko ibikoresho bashinjwa byabuze, nyuma bakaza kubigarura. Ati “Hari ibintu byari byafashwe bibitswe ku murenge nuko biza kubura birimo ifumbire, amabati 49 n’ibiryabarezi bibiri, nuko tubabajije baza kubigarura ku mugaragaro no mu nama baza kubyemera ko bari barabigurishije.” Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeza ko aba bakozi barimo gukurikiranwa. Ati “Aba…
SOMA INKURUImfashanyigisho ku mirire n’isuku by’abana yashyizwe ku mugaragaro yitezweho byinshi
Hasohotse imfashanyigisho izajya yifashishwa mu kwigisha ku mirire n’isuku by’abana, ikaba yashyizwe ku mugaragaro n’Ikigo cy’igihugu cy’imikurire y’abana bato, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Nadine Umutoni Gatsinzi yemeza ko iyi mfashanyigisho izafasha ababyeyi kumenya uko imitekere myiza ku bana ikorwa no kungera isuku mu byo babakorera. Muri iriya mfashanyigisho ababyeyi bazasangamo imirongo migari yerekana uko abana bakura, ibiciro by’imyaka runaka n’indyo ijyanirana nacyo, byose bibangikanye n’amabwiriza y’isuku. Umutoni avuga ko iriya mfashanyigisho izongerera ubumenyi ababyeyi bwerekeye uko barushaho kunoza isuku y’abo ubwabo, aho batuye, abana babo, ibikoresho byo mu rugo ndetse…
SOMA INKURU