Hamenyekanye umubare ntarengwa wa Sim Card ku muntu


RURA Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko guhera muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, nta muntu uzaba wemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu, mu gihe ubusanzwe nta mubare ntarengwa wari uteganyijwe.
Ubutumwa RURA yasakaje mu bakoresha telefoni mu Rwanda kuri uyu wa Kane bugira buti “Turakumenyesha ko guhera kuwa 31/01/2019, wemerewe gutunga SIMUKADI 3 gusa zakwanditseho. Kanda *125*irangamuntu# urebe izikwanditseho”.

Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo muri 2018, abaturarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Mukamurera Vénérande, yatangaje ko hari abatunga sim card nyinshi ku bwende, akenshi bafite imigambi ihishe. Ati “Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha. Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya sim card agahita ayibika amezi abiri, nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata”.

Mu byaha bishobora gukorerwa kuri telefoni harimo ubushukanyi n’ubwambuzi, gutuka abantu no kubatera ubwoba, ubujura bw’amafaranga, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mukamurera yakomeje ashishikariza abantu kujya bibuka kureba nimero za telefoni zibanditseho, izitari izabo bakazikuraho. Ati “Hagiye habamo abarengera nk’abo, abantu batanga serivisi za telefoni ku muhanda bashobora kukwandikaho nka nimero utazi, mugenzi wawe ugambiriye gukora ikibi akaba yayikoresha ikintu ejo ukakibazwa kandi atari wowe”.

Yavuze ko impamvu mbere batari bataratekereje gushyiraho umubare ntarengwa wa sim card umuntu yibaruzaho, wasangaga hari nk’umuntu ufite nka barumuna be batarageza imyaka yo gutunga indangamuntu ituma biyandikishaho sim card, umuntu akayibabaruriza. Ati “Kubera ko rero byaje kugaragara ko harimo ibyo bibazo bituruka ku bantu biyandikishaho nimero nyinshi zirenze, ni cyo cyatumye hatekerezwa kuzagera igihe bakavuga bati ‘umuntu ntakwiye kurenza uyu mubare”.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment