Hashize igihe kitageze ku byumweru bibiri, u Rwanda rubonye Nyampinga mushya, akaba ari Nimwiza Meghan, wavutse tariki ya 10 Ukwakira 1998, avukira mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo. Mu kiganiro yagiranye na Teradignews, Nimwiza yashimangiye ko akunda indirimbo zituje ariko zikomoka muri Afurika. Miss 2019 Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza yanahishuye ko akunda abahanzi bose bo mu Rwanda ariko akaba adashobora gukundana n’umuhanzi ahubwo akaba yahitamo gukundana n’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Nimwiza Meghan kandi avuga ko kugeza ubu amahitamo ye amwerekeza mu kuba yajya mu rukundo n’umukinnyi…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Yijeje abantu umuti wa Sida none yafashwe
Muri Zimbabwe umupasiteri Walter Magaya wari wijeje ibitangaza abantu ko yabonye umuti uvura indwara nyinshi zirimo na SIDA, yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya abantu no kubizeza ibitangaza no kurenga ku mategeko agenga ubucuruzi bw’imiti muri Zimbabwe, akagurisha umuti abwira abayoboke be ko ukiza indwara zirimo na Sida, agapaki k’uwo muti yita ko uvura Sida, akaba yakagurishaga $1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda. Ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yita Aguma ukoze mu bimera, ubu ategereje igifungo azahabwa n’urukiko. Pasiteri Magaya…
SOMA INKURUUburyo bwakoreshwa mu kwipima kanseri y’ibere
Kuri iki cyumweru tariki 3 Mutarama 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri wabereye ahakorerwaga imyitozo ngororamuburi ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane yahishuriye abari bitabiriye icyo gikorwa ko umugore ku giti cye ashobora kwipima akamenya niba arwaye kanseri y’ibere cyangwa ari muzima. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yashimangiye ko kanseri y’ibere umugore ashobora kuyisuzuma itaramugera kure, buri gitondo akumva niba nta tubyimba afite mu ibere, akareba niba ritarahinduye ibara cyangwa se niba imoko yirinjiye mu ibere. Ati “Ibyo rero iyo ubibonye uhita wihutira…
SOMA INKURUIcyo Minisante ivuga ku kuba Ebola isatiriye u Rwanda
Hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye havugwa ko Ebola iri kurushaho gusatira u Rwanda ko ari muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima “OMS” rigiye koherereza u Rwanda ibikoresho nkenerwa ndetse n’impuguke mu kuvura no guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola, ibi byateye abaturarwanda banyuranye ubwoba ndetse n’umuhangayiko, ariko Minisiteri y’Ubuzima yo yatangaje ko nta cyorezo cya Ebola kirangwa mu Rwanda kuko yafashe ingamba zihamye zo kuyikumira. Kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama nibwo Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko nta tangazo yigeze igezwaho…
SOMA INKURUUmukobwa wahize abandi gukundwa birangiye abishimangiye
Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, waje mu marushanwa yo guhatanira miss Rwanda 2019, akahagera bamwe bamubona nk’uwaherekeje abandi, ariko bikarangira akunzwe cyane yatowe nk’umukobwa ukunzwe cyane ni ukuvuga watowe cyane “Miss popularity”. Mwiseneza Josiane umwana uvuka aho benshi bita mu cyaro ndetse mu muryango udakize, Dore ko yageze aho bajonjoreraga abahagarariye Intara yahageze bimugoye yakoze urugendo rw’amaguru rutari ruto akoze amateka atazibagirana. …
SOMA INKURUIngamba z’urubyiruko mu guhashya igwingira ry’abana
Abakorera bushake b’urubyiruko rwibumbiye hamwe bageze ku ibihumbi magana abiri na miongo itanu rwahigiye kurwanya igwingira ry’abana bivuye inyuma, uyu muhigo bakaba barawuhigiye Porogaramu Mbonezamikurire y’abana bato. Buri mukorerabushake yiyemeje ko mu Mudugudu atuyemo azarwanya igwingira ry’abana yivuye inyuma, akabigeraho …
SOMA INKURUUSA:Kwita k’umurwayi uri muri koma byavuyemo umwana
Umuforomo witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36 y’amavuko, wakoraga ku ivuriro ryitwa Hacienda guhera mu mwaka wa 2011, niwe bikekwa ko yateye inda umugore umaze imyaka myinshi muri ibyo bitaro ari muri koma, uyu muforomo akaba yari ashinzwe kumwitaho, akaba yafashwe na polisi yo muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix. Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Phoenix, Jeri Williams, yavuze ko Sutherland yaketsweho ko ari we wateye inda umurwayi nyuma y’iperereza ryakozwe. Ati “Twasabwaga kumuta muri yombi tubigiriye uwahohotewe, kandi tubigiriye uyu muntu mushya twungutse mu muryango wacu, uru…
SOMA INKURUMukura yatangiye gutakaza icyubahiro yari imazeho iminsi
Habayeho gutungurana mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, ubwo ikipe ya Mukura Victory Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cyenda yatsinzwe ibitego 3 kuri 2 na Police FC nyuma y’amezi arindwi nta kipe iyihangara muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi bikaba byatunguye benshi kuko wari umukino benshi bari bitezemo intsinzi ya Mukura dore ko yari imaze igihe kitari gito yihagazeho. Ku munota wa gatandatu ushyira uwa karindwi nibwo Umusifuzi Mukansanga Salma yemeje Penaliti iterwa na Hakizimana Kevin Pastole, wahanganaga na Mukura VS…
SOMA INKURUIkibazo cy’ubuzima cyatunguranye mu irahira rya Perezida Tshisekedi
Mu birori by’akataraboneka byabereye ku ngoro ya Perezida i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 ku masaha y’igicamunsi, ndetse bikaba ari ubwa mbere muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu mwaka w’1960, habaye ihererekanya bubasha ry’amahoro hagati y’umukuru w’igihugu ucyuye igihe hamwe n’umusimbuye, ubwo Perezida mushya Félix Tshisekedi yaramaze kurahira ari kugeza ijambo ku mbaga y’abari bitabiriye ibi birori rigeze hagati, atangiye kuvuga akamaro ko kuba Congo ifite umutungo kamere uhagije nibwo yahise agira ikibazo cy’ubuzima asoza ijambo mu buryo bwatunguranye…
SOMA INKURUMu gihe hakenewe itangazamakuru ry’icyerekezo, abo bireba bagaragaza inzitizi
Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo yagiranye na bamwe mu bakuru b’ibitangazamakuru byigenga bikorera mu Rwanda bari mu mahugurwa kuwa 21 Mutarama 2019 mu Karere ka Musanze, yabatangarije ko mu mwaka wa 2019 mu Rwanda hakenewe itangazamakuru rifite icyerekezo ndetse rijyendana n’iterambere ry’isi, baharanira kugira ireme mubyo batangaza ndetse bigahuza n’ibyifuzo by’abakunzi b’ibitangazamakuru byabo hamwe no guharanira gukora bunguka, ariko nubwo yatangaje ibi abayobozi b’ibitangazamakuru banyuranye batangarije umuringanews.com imbongamizi zikomeye bahura nazo zibabuza kuba ab’icyerekezo. Abayobozi b’ibinyamakuru banyuranye bagiye batangaza ko imbogamizi zikomeye bahura nazo harimo ubwisanzure…
SOMA INKURU