Rayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri


Ikipe ya  Rayon Sports irangije igice cya mbere cya shampiyona itsinze Marines FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Umuganda i Rubavu. Rayon Sports igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 gusa imaze gukina imikino myinshi kurusha APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32 n’imikino 13 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 3 n’amanota 26 gusa imaze gukina imikino 10.

Mu mukino Mukunzi Yannick yatunguranye akabanza mu kibuga nubwo yari yarasezeye ku bafana,Rayon Sports yatsindiye Mrines FC ku kibuga cyayo ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.

Niyonzima Olivier uhagaze neza muri iyi minsi,yafunguye amazamu ku munota wa 56 ku gitego cyiza yatsinze yikaraze mu kirere nyuma y’aho umunyezamu wa Marines FC yari yagerageje gukuramo amashoti 2 ya Caleb na Sarpong, umusanga mu izamu,awuterana ubuhanga budasanzwe.

Niyonzima waherukaga guhesha amanota agoye I Musanze,yagiye I Rubavu yariye karungu bituma yongera gufasha Rayon Sports kwitwara neza.

Mukunzi Yannick yabonye uburyo bwiza bwo gusezera neza abafana ba rayon Sports ubwo yatsindaga igitego cya kabiri kuri penaliti yabonetse ku ikosa umunyezamu wa Marines FC yakoreye kuri Niyonzima Olivier Seif wari umaze kumucengera mu rubuga rw’amahina aramutega.

 

IHIRWE Chriss

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment