Haribazwa niba impamyabumenyi y’impimbano ashinjwa n’Ububiligi itamukura amata ku munwa


Muri RDC, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aba agomba kwerekana impamyabumenyi ya Kaminuza, akaba anafite uburambe bw’imyaka itanu mu bijyanye na politiki, imiyoborere cyangwa ibijyanye n’ubukungu.

Nyuma yo gushinjwa impamyabumenyi y’impimbano haribazwa niba bitatuma umwanya wo kuyobota RDC awutakaza

Bivugwa ko Tshisekedi ngo yatanze ibyangombwa birimo ikigaragaza ko yarangije amasomo ajyanye n’Iyamamazabikorwa n’Itumanaho mu 1990-1991, mu Ishuri ry’ibijyanye n’Ubucuruzi (Institut des carrières commerciales -ICC) mu Mujyi wa Bruxelles ariko bigirwaho amakenga.

Televiziyo yo mu Bubiligi, VRT, niyo yatangaje ko ubutabera bw’u Bubiligi bwavuze ko impamyabumenyi ya Tshisekedi ari impimbano. Ni nyuma y’uko ikinyamakuru La Libre cyari cyatangaje ko cyabajije ishuri rya ICC kuri iyo mpamyabumenyi rigasubiza ko itari mu zo batanga.

Umuvugizi w’Ishyaka rya UPDS, riyobowe na Tshisekedi yakunze gutangaza ko atigeze akoresha iyi mpamyabumenyi mu gutanga kandidatire ye.

VRT yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders n’uw’Ubutabera, Koen Geens, banze kugira icyo batangaza ku byakozwe n’ubutabera bw’iki gihugu.

Abavugizi babo batangaje ko icyakozwe kihutirwaga ari uko ubutabera bw’u Bubiligi bwafashije inshuti z’Abanye-Congo.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatsinze by’agateganyo amatora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, iyi ntsinzi y’agateganyo ya Tshisekedi yayigize n’amajwi 38.57%.

 

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment