Afurika igomba kugena ahazaza hayo –Perezida Kagame


Mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga k’ubukungu bw’isi (Wef19)  ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 65 iri kubera i Davos mu Busuwisi, mu bayitabiriye harimo Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, muri iyi nama akaba  yavuze  ko Afurika yamaze igihe kinini iharira inshingano z’iterambere ryayo abandi, gusa ngo kuri ubu ibi byarahindutse.  Ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo kugira ngo Afurika ifate iya mbere mu kugena ahazaza hayo. Hashize igihe kinini duharira abandi ibijyanye no kumenya gahunda y’ibikorwa byacu, bamwe bakaboneraho bakikuriramo inyungu zabo”.

Perezida Kagame abona Afurika ariyo igomba kugena ahazaza hayo

Perezida Kagame yibukije ko ikigero cyo kwishyira hamwe kwa Afurika gikomeje kuzamuka ku rugero rwiza. Ati “Nk’umwaka ushize, amasezerano ku isoko rusange yaratowe ndetse hari ikizere ko atangira gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka. Twemeranyijwe kandi ku ngengabihe y’urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ishyirwaho ry’isoko rimwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika”.

Perezida w’u Rwanda yabwiye abitabiriye iriya nama ko mu nama itaha y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika hazagaragazwa umushinga wo kunoza indangamuntu zikoresha ikoranabuhanga muri Afurika hose, ndetse n’uburyo bwiza bwo kubika amakuru.

Yagize ati “Ikigamijwe ni ugukora ku buryo abanyafurika bose bagira uruhare mu bikorwa bitangwa birimo ubuhanga, bitanga umusaruro mu bukungu”.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye abaza abitabiriye iri huriro niba hari ikintu gihuriweho na bose gifite inyungu rusange ngo kiganirweho ndetse harebwe uburyo cyagerwaho hagamijwe inyungu kuri bose.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment