Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo abacamanza b’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) batangaje ko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bihagije ku bibazo bwabajijwe, bityo rutegeka ko Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire na Charles Blé Goudé wahoze ayoboye urubyiruko rw’ishyaka Front Populaire Ivoirien barekurwa, ariko kuri ubu uru rukiko rwa ICC rwabaye rusubitse kurekura Laurent Gbagbo nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye uwo mwanzuro. Ikinyamakuru Jeune Afrique yatangaje ko Umuvugizi wa ICC yavuze ko Gbagbo na Goudé barakomeza kuba bacunzwe n’urwo rukiko mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ku bujurire bw’ubushinjacyaha. Urukiko rw’ubujurire rushobora gutesha agaciro umwanzuro…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Itsinda ry’abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) aho biteganyijwe ko bazamara umwaka. Abapolisi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2019, batwawe n’indege ya RwandAir. Iri tsinda rigize umutwe wihariye (Specialized Protection and Support Unit) rifite intego yo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi bikorwa byagutse bya Loni. Riyobowe na CSP Kabanda Emmanuel wakoraga mu Ishami ry’Ubuvugizi muri Polisi y’Igihugu. Rigiye gusimbura iry’abandi bapolisi 140 bavuye mu butumwa bakoreraga muri Centrafrique, igihugu cyugarijwe n’intambara zishingiye ku…
SOMA INKURUGuverinoma y’u Rwanda ikomeje kwihanganisha abanya Kenya
Ku gicamunsi cy’ejo hashize kuwa 15 Mutarama 2019 nibwo abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu bagaba igitero ku nyubako ya 14 “Riverside Drive” irimo hotel Dusit muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi. Abagabye iki gitero binjiye muri hotel Dusit bihishe amasura, barenga ahari abashinzwe umutekano ku ngufu, babateramo grenade nyuma barakomeza bakwirakwira muri restaurant yayo barasa abatanga serivisi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abantu 14 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye muri icyo gitero cyigambwe n’umutwe…
SOMA INKURUUmukinnyi Serge Aurier akomeje kurangwa n’rugomo
Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere y’umukino bahuye na Manchester United kubera gukubita umugore we witwa Hencha Voigt mu masaha y’igicuku. Mu ijoro ryabanjirije uyu mukino Tottenham yatsinzwemo na Manchester United igitego 1-0, Aurier yahohoteye umugore we nyuma yo gushwana byatumye polisi imuta muri yombi ijya kumuhata ibibazo. Uyu mugabo w’imyaka 26 yamaze amasaha menshi afunzwe bituma atagaragara kuri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley. Aurier yahakanye ko atakubise uyu mugore we bafitanye umwana w’umukobwa, birangira arekuwe ndetse ahanagurwaho ibi byaha nkuko polisi yabitangaje.…
SOMA INKURUAbamamaza ibikorwa byabo by’ubuvuzi bashyiriweho itegeko rishya
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko ubusanzwe kwamamaza imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi bitemewe, ariko byari bisigaye bikorwa ndetse bimaze gufata indi ntera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Hari nk’abo njya numva ngo bavura inyatsi, abagore babuze abagabo bakabashakira abagabo, ubwo buvuzi ntabwo tuzi mu gihugu cyacu.” Yakomeje avuga ko nubwo hasanzweho amabwiriza abibuza, hagiye gushyirwaho amashya abuza umuntu wese kubikora atabiherewe uburenganzira. Ati “Nta muntu wemerewe kujya gutanga ikiganiro adahagarariye urwego ruzwi na Minisiteri y’Ubuzima yabitangiye uburenganzira bwanditse. Ni ukuvuga ngo umujyanama w’ubuzima ashobora kujya kuri Radio…
SOMA INKURUKu nshuro ya mbere Diamond yerekanye umukunzi we mu muryango
Umwaka ushize wa 2018 wasize Diamond mu byishimo byo kugira umukunzi mushya, nyuma y’aho muri Gashyantare uriya mwaka yari yatawe na Zari Hassan babyaranye abana babiri, kuri ubu akaba ari kumwe umunya Kenya Tanasha Donna Oketch, akaba akora umwuga w’itangazamakuru, uyu mukobwa akaba akunzwe cyane n’ umuhanzi Diamond Platnumz, kuburyo ari inshuro ya mbere yerekanye umukunzi we mu muryango we, akaba yibikoreye uyu mukobwa Tanasha Donna Oketch, kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2018. Uyu mukobwa watwaye Diamond uruhu n’uruhande agera n’aho yiyemeza kumugira umugore, ibyo guheheta akabishyira ku…
SOMA INKURUCongo Kinshasa yongeye gusabwa na SADC kongera kubarura amajwi
Reuters yatangaje ko umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wagiriye inama Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yo kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu. Ibyavuye mu matora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018 bigaragaza ko Felix Tshisekedi utavuga rumwe na Leta ari we watsinze, icyakora Martin Fayulu na we utavuga rumwe na Leta yanze ibyavuyemo. Ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kandi bihabanye n’ibyabonywe n’indorerezi za Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu. Fayulu avuga ko Tshisekedi na Kabila bumvikanye kugira ngo bamwibe amajwi. Reuters yavuze ko…
SOMA INKURUUmukinnyi Mukunzi Yannick agiye kwerekeza mu mahanga
Ku munsi w’ejo tariki 13 Mutarama 2019 nyuma y’umukino w’umunsi wa 14 ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kirehe FC, Umukinnyi wayo Yannick Mukunzi yaboneyeho umwanya wo gusezera abakunzi b’iyi kipe ya Rayon Sports, akaba agiye kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo “Warakoze Rayon Sports”,mbere yo kujya muri Sweden kuwa 23 Mutarama 2019. Umutoza wa Rayon…
SOMA INKURUPerezida Obiang Nguema abimburiye abandi gusura u Rwanda mu mwaka wa 2019
Perezida wa repubulika Paul Kagame arakira Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ubimburiye abandi ba perezida bazasura u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere taliki ya 14 mutarama 2019 aribwo Perezida Kagame yakira muri Village Urugwiro uyu mukuru w’igihugu cya Guinea Equatoriale. Obiang Nguema yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama ya AU ndetse no muri 2014 yari yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 mu ruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire irimo ubufatanye mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara…
SOMA INKURUHaribazwa icyamuteye gushaka kwihekura yari yarabuze urubyaro
Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru ku bitaro bya Kabgayi, biteza urujijo ndetse no kwibaza niba nta burwayi bubyihishe inyuma, kuko yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro. Ibi uyu mugore akaba yarabikoze nk’uko byavuzwe hejuru yaramaze imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko barabuze urubyaro, nyuma Uwamahoro yaje kugira amahirwe yo gutwita ndetse anabyara umwana ushyitse kandi muzima w’umukobwa, ariko icyo yakoze yahisemo kumuta mu musarani Uyu mugore wari urwajwe na…
SOMA INKURU