Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’abarimu babo kwirinda gukora iyo mirimo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Abaturarwanda baributswa ko ababikora barimo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara z’Igihugu hari bamwe mu bantu barimo kurenga ku mabwiriza ya Leta bakigisha abantu gutwara ibinyabiziga cyane cyane imodoka. Yagize ati “Ndagira ngo nongere nibutse abantu ko hari serivisi…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Umubare w’abanduye Covid-19 mu Rwanda no ku isi
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 42 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,898 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abandi 12 bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 635 mu 1,252 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Abarwayi bashya barimo ababonetse muri Nyabihu17bari bafungiwe muri kasho, 16 babonetse muri Kigali barimo abatashye n’itsinda ryitabwaho by’umwihariko, batanu bo muri Rusizi na bane bo muri Nyamagabe, bose bakaba bashyizwe mu kato ndetse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa. Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri…
SOMA INKURUPerezida Kagame yagize icyo atangaza ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko niba u Burundi bushaka kongera kugirana umubano mwiza n’u Rwanda nta kabuza bizakunda, kuko Perezida Ndayishimiye n’abo bakorana bazasanga u Rwanda rwiteguye gukorana nabo nibashaka ko ibihugu byombi byongera kubana neza no guhahirana. Yagize ati “Amateka yatumye abantu batagenderana cyangwa batabana uko bikwiriye ariko icyangombwa ni ugushaka uko ibyo byava mu nzira bigakemuka. Abayobozi ubundi nicyo bashinzwe, politiki nziza burya niko ikora, ibwiriza abantu kuba babana bagahahirana. Kutumvikana n’ibindi by’urudaca bikarangira.Icyo nicyo twifuza kugeraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, Perezida…
SOMA INKURUCovid-19: Abarenga ku mabwiriza bakomeje guhabwa ibihano
Polisi y’igihugu yerekanye abantu 15 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIDー19 barimo 11 barengeje amasaha yo gutaha, abandi babwiwe kujya Kuri stade kwigishwa, barangiza bagakwepa bakitahira, abandi 4 ni abigaga n’abigisha imodoka muri Auto Ecole. Muri iki gihe u Rwanda rukomeje gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus,hari bamwe bakomeje kwica nkana aya mabwiriza biganjemo abasengera mu kivunge,abatinda gutaha mu ngo zabo,abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi. Aba bantu berekanwe kuri uyu wa Gatanu biyongereyeho abandi bantu 15 bafatiwe ku Kimisagara mu karere ka nyarugenge bari kunywera ikigaga mu…
SOMA INKURUUmugore yahuye n’akaga ubwo umugabo we yamwitiranya n’inzoka
Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge cy’umugore we ubwo yamusangaga mu gitanda yambaye umwambaro wo kurarana uteye neza nk’umubiri w’inzoka y’umukara. Igitangazamakuru Naija Pals cyo muri Nigeria cyatangaje iyi nkuru yanyuze bwa mbere ku rubuga rwa Twitter rwitwa Medical Shots umwaka ushize wa 2019. Umugore yari aryamye, amaguru ye ari hanze y’amashuka. Ubwo umugabo yinjiraga mu cyumba umugore yari aryamyemo, yakubise amaso ayo maguru, na we nta kindi yatekereje uretse kuba ari inzoka ebyiri zimuhanze amaso (amaguru abiri y’umugore). Umugabo yafashe igikoresho yifashisha akinisha umukino wa Baseball, maze…
SOMA INKURUAbandi banyarwanda 12 barekuwe
Irindi tsinda ry’Abanyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko barekuwe bashyikirizwa u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020. Aba Banyarwanda bose bakaba barekuwe mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amazezerano ya Luanda nk’uko Uganda yari yarabisabwe mu biganiro byo ku wa 21 Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, bigahuza impande zombi n’ibihugu by’abahuza nka RDC na Angola. Aba Banyarwanda Uganda irekuye baje bakurikira abandi bagera ku 130 ihetse gushyikiriza u Rwanda mu kwezi gushize, bakaba bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka…
SOMA INKURUU Rwanda rwakiriye inkunga irufasha guhangana na Covid-19
Madamu Jeannette Kagame yakiriye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19 yahawe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa Peng Liyuan. Ibyo bikoresho bigizwe n’udupfukamunwa 18,000 ndetse n’utwuma dupima ubushyuhe bw’umubiri (body temperature testers ) 12,000, bikaba byakiriwe n’Umuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin ari kumwe na Radegonde Ndejuru, Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame. Dr. Nsanzimana yatangaje ko ibyo bikoresho byakiriwe ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020 byongereye u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’Icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko ibyo bikoresho biziye igihe kuko bizifashishwa mu gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19…
SOMA INKURUIcyo MINEDUC itangaza ku ifungwa ry’amashuri rimazeho iminsi
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda “MINEDUC” yatangaje ko abanyarwanda batagomba gucibwa intege cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ifungwa rya zimwe muri kaminuza zitujuje ibisabwa ahubwo bakwiye kubyishimira kuko bafite ubuyobozi bubareberera. MINEDUC itangaza ibi nyuma yo kwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda Kaminuza eshatu arizo INDANGABUREZI College of Education, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ndetse na Christian University of Rwanda, CHUR. Muri Werurwe 2017, nibwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye gufunga amwe mu mashuri makuru na kaminuza nyuma y’ubugenzuzi bwakoze. Muri ubu bugenzuzi hagaragaye ibibazo bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho…
SOMA INKURUAgapfukamunwa kadasanzwe katangaje imbaga
Umugabo w’umuhinde aravugwaho gukora agashya akagura agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 gakoze muri zahabu gahagaze amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu “3.650.000frs”, kuri ubu akaba yaciye ururondogoro abamubona. Abahawe icyo kiraka mu minsi umunani bari barangije gukora ako gapfukamunwa kadasanzwe kandi gateye amabengeza, nk’uko uwo mugabo witwa Shankar Kurhade wo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Pune mu Buhinde abisobanura. Yagize ati “Aka gapfukamunwa ntikaremereye, gapima amagarama 60 kandi gakoze mu buryo katambuza guhumeka.” Ati “Nkambara nirinda Coronavirus, sinzi niba kazandida, ariko nkurikiza n’andi mabwiriza.” Iyi…
SOMA INKURUBugesera: Ubukene imbogamizi ikomeye mu kwirinda Covid-19
Ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo “ABASIRWA” basuraga Akarere ka Bugesera mu rwego rwo kumenya uko abaturage b’aka Karere bitwara muri gahunda zo guhangana n’iki cyorezo cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, hagaragajwe ikibazo cy’ubukene nk’inzitizi ikomeye mu kwirinda no gukumira Covid-19 mu buryo bunyuranye. Ku ikubitirro iki kibazo cy’ubukene cyagaragajwe n’abaturage bo mu Murenge wa Gashora, Akagali ka Ramiro, mu Mudugudu wa Kagasa ya 1, aho Musabyimana Mariya w’imyaka 63 yatangaje ko ubushobozi buke bwo kugura injerekani y’amazi igura amafaranga 100 rimwe na rimwe ikaba yagera ku mafaranga…
SOMA INKURU