RIB yerekanye abantu 57 bafashwe barimo na ba Generali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 57 bafatiwe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abafite amapeti yo hejuru mu ngabo, ba General na ba Colonel. Mu bafashwe harimo uwitwa Gen. Irakiza Fred na Gen. Habyarimana Joseph hamwe na Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD akaba yanavugishije Itangazamakuru. Muri aba berekanywe uyu munsi, harimo Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD uvuga ko yafatiwe mu Burundi. Uyu…

SOMA INKURU

Rwanda: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yegejejwe mu rukiko

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, nibwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yitabye urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, nyuma yo gufatwa aregwa ibyaha binyuranye. Dr Habumuremyi akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda no gukoresha nabi umutungo ndetse n’ubuhemu. Urubanza rurimo kubera mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwitabiriwe n’itangazamakuru ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Konoravirusi. Abunganira Dr Habumuremyi bagaragaza ko urubanza rwamamajwe cyane ndetse rukaba rwavuzwe cyane mu itangazamakuru, kuri bo bikaba biteye impungenge ngo…

SOMA INKURU

Nyamasheke yibasiwe n’umutingito

Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani n’igice z’ijoro mu Midugudu igize Akagari ka Mwezi, mu Murenge wa Karengera muri Nyamasheke haraye humvikanye umutingito wabaye inshuro eshatu wikurikiranya. Umwe mu bahatuye yabwiye UMUSEKE ko ku nshuro ya mbere waje ufite imbaraga ariko ubwa kabiri uza woroheje kurusha uwa mbere. Amakuru twamenye kandi ni uko uriya mutingito wageze no mu yindi Mirenge harimo n’uwa Ruharambuga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Zaboulon Nsengiyumva  avuga ko uriya mutingito wageze no mu tundi tugari, ariko ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko nta kintu wangije.…

SOMA INKURU

Ibyavuye mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda PAUL KAGAME, hafatirwamo ibyemezo bikurikira: 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30/06/2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumywe ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ingamba zigomba gukurikizwa. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima  Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19 a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose. b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe…

SOMA INKURU

Gahunda y’igikombe cy’isi yamenyekanye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” ryatangaje ko igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022 ndetse ngo ku munsi hazajya hakinwa imikino 4. FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba,saa kumi uwa kabiri,uwa 3 saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar (1pm, 4pm, 7pm and 10pm). Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.Ikipe izarusha izindi izizihiza…

SOMA INKURU

Urukingo rwa Covid-19 rwaba ruri mu nzira

Sosiyete y’Abanyamerika Moderna izatangira igerageza rya nyuma ry’urukingo rwa COVID-19 guhera ku itariki ya 27 Nyakanga kugeza ku itariki ya 27 Ukuboza 2020. Hafi abantu 30 000 ni bo bazagira uruhare mu kugeragerezwaho urwo rukingo mu kiciro cyarwo cya nyuma. Igeragezwa rizamara amezi 5, igikorwa kizatangira ku itariki ya 27 Nyakanga kizagee ku ya 27 Ukuboza. Sosiyete Moderna yabitangaje ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga ko igerageza ry’urukingo rwa COVID-19 ruzatangira ikiciro cyarwo cya nyuma ku itariki ya 27 Nyakanga, ikaba ari cyo kigo kibaye icya mbere…

SOMA INKURU

Airtel Rwanda introduces another innovative internet solution-4G POCKET WIFI

Airtel has today launched Rwanda ’s most innovative Internet service “the Pocket WiFi”. Users in Rwanda  can now set-up their own and personalized Pocket WiFi and connect up to 10 smart devices (users). Experience 4G on your 3G Devices- Anytime, Anywhere, a WiFi device that’s ideal for those who need portable WiFi; you are guaranteed of safe and mobile internet connection while you are on the go. The Airtel Pocket Wi-Fi guarantees 4G experience now on all your devices, even on your 3G phone.The Pocket Wifi is available in all Airtel Shops or…

SOMA INKURU

Ruhango: Umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu Karere nyuma y’uburiganya bwahabereye

Mu Karere ka Ruhango, haravugwa uburiganya mu gutanga umwanya w’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uyobora Ralga na Meya w’aka Karere  bombi bavugwaho kubigiramo uruhare, aho ikizamini cyatanzwe mu bwiru, hagamijwe guha umwanya uwifuzwaga batagendeye ku bumenyi n’ubushobozi. HABARUREMA Valens Meya w’Akarere ka Ruhango Ariko yaba uyoboye Ralga ndetse na Meya w’Akarere ka Ruhango bombi ntibemera  uruhare rwabo  muri iki gikorwa cyo gushakira umwanya Havugimana, babihakana bivuye inyuma. Nyamara nubwo babihakana,  abakoze ikizamini ku mwanya w’ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ruhango batangaza ko bamaze amezi ane mu gihirahiro, mu gihe abakoze…

SOMA INKURU

Arashinjwa n’abanyamuryango ba koperative Coctamoka imikorere mibi iherekejwe n’ubuhemu

Abamotari bibumbiye muri koperative Coctamoka ikorera mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, barashinja umuyobozi wabo Ndayishimiye Isiraheri  imikorere idahwitse irangwa no kubatoteza ndetse no kunyuranya n’inshingano za Koperative,  bo bakabona akarengane bakorerwa ari indengakamere kandi bajya kwishyira hamwe bari bagamije kwiteza imbere, ariko ubayoboye akora ikinyuranyo, aho anezezwa no kubatwaza igitugu giherekejwe n’akarengane. Zimwe mu mpamvu zituma Ndayishimiye ashinjwa n’abo ayoboye muri koperative imikorere idahwitse ndetse bakaba batacyifuza ko ababera umuyobozi harimo kuyoboza igitugu giherekejwe n’iterabwoba, kwikanyiza guherekejwe n’ikimenyane. Abanyamuryango banyuranye b’iyi koperative batashatse ko batangazwa…

SOMA INKURU

U Rwanda rwihanganishijwe nyuma yo kubura umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye “Loni” bwifatanyije n’u Rwanda mu kababaro k’umusirikare w’u Rwanda  wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) waguye mu gitero  cyagabwe n’inyeshyamba za 3R/R3 “Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation”. Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Manuel de Oliveira Guterres GCC GCL, yamaganye abagabye icyo gitero, ashimangira ko bazagezwa imbere y’ubutabera mpuzamahanga bidatinze. Icyo gitero cyagabwe ku modoka y’abasirikare bari mu butumwa bwa MINUSCA ku munsi w’ejo tariki ya 13 Nyakanga 2020,  cyanakomerekeyemo abandi basirikare babiri bo mu bindi bihugu, kikaba cyagabwe kuri iyo modoka igeze…

SOMA INKURU