Umugore yahuye n’akaga ubwo umugabo we yamwitiranya n’inzoka


Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge cy’umugore we ubwo yamusangaga mu gitanda yambaye umwambaro wo kurarana uteye neza nk’umubiri w’inzoka y’umukara.

Igitangazamakuru Naija Pals cyo muri Nigeria cyatangaje iyi nkuru yanyuze bwa mbere ku rubuga rwa Twitter rwitwa Medical Shots umwaka ushize wa 2019.

Umugore yari aryamye, amaguru ye ari hanze y’amashuka. Ubwo umugabo yinjiraga mu cyumba umugore yari aryamyemo, yakubise amaso ayo maguru, na we nta kindi yatekereje uretse kuba ari inzoka ebyiri zimuhanze amaso (amaguru abiri y’umugore).

Umugabo yafashe igikoresho yifashisha akinisha umukino wa Baseball, maze agikubita kucyo yibwiraga ko ari umutwe w’inzoka imwe, nyamara cyari ikirenge cy’umugore we (ubwonko bwamwerekaga ko ari inzoka).

Umugore yahise ataka asakuza n’ububabare bwinshi, umugabo atahura ko atari inzoka yarwanyije, ahubwo ari ikirenge cy’umugore we amaze kuvuna, ni ko kumujyana ku bitaro, abaganga bamwitaho bashyiraho imiti, ubundi baragipfuka.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment