Ejo kuwa kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, nibwo habayeho Umuhango wo kumurika Imbuga eshatu za internet zirimo urureberwaho amakuru y’ingurane, urwo gusabiraho amashanyarazi n’urushya ruriho serivisi za Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya REG, iyi sosiyete ikaba yizeza abafatabuguzi bayo ko izi mbuga zigiye kwifashishwa mu kuborohereza ndetse no kubageza serivisi nziza.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yatangaje ko aya mavugurura azabafasha guhana amakuru n’abafatabuguzi no kubagezaho serivisi zihuse. Yagize ati “Turifuza ko abafatabuguzi bacu babasha gusaba no kubona serivisi mu buryo buboroheye kurushaho. Ubu ntibikiri ngombwa ko umufatabuguzi aza ku biro n’amashami byacu uko akeneye serivisi. Ashobora kwifashisha ikoranabuhanga bakatugeraho biboroheye”.
Urubuga rushya rw’amakuru rwa REG ruvuguruye ruriho amakuru y’ingenzi nk’ayerekeye ahateganyijwe kubura umuriro, ibiciro by’amashanyarazi, ay’imishinga itandukanye, ibibazo bikunze kubazwa n’ibisubizo byabyo, serivisi za REG, imibare y’ingenzi y’urwego rw’ingufu, aho batanga amakuru ya ruswa n’ibindi.
REG kandi yanamuritse urubuga rureberwaho amakuru ajyanye n’ingurane mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’amakuru yerekeye dosiye zizikomokaho. Uwagenewe ingurane y’ibyangijwe mu iyubakwa ry’imiyoboro n’ingomero by’amashanyarazi, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu, akabona amakuru yose yerekeye dosiye ye.
Umuyobozi wa REG Weiss yatangaje ko ikoranabuhanga zizakemura byinshi aho yagize ati “Urubuga twamuritse ruriho uburyo abantu bakoresha mu gusaba amashanyarazi ku nshuro ya mbere. Aho kuza mu biro byacu kuzuza inyandiko, babikora kuri internet. Indi serivisi ni ijyanye n’ingurane. Murabizi ko abakiliya bacu bafite icyo kibazo, bazaba bafite uburyo bwo kureba aho dosiye yabo igeze n’amakuru ayerekeye.’’
Ubuyobozi bwa REG burateganya ko mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2018, izatangiza urubuga ruzashakirwaho fagitire n’amakuru yose y’ubwishyu ku bakiliya bishyura nyuma yo gukoresha umuriro.
Urubuga rwo gusabiraho amashyanyarazi rwashyizweho mu korohereza abashaka gutangira gushora imari yabo mu bikorwa bibyara inyungu. Kurugeraho ni ukunyura kuri http://www.reg.rw/home/ ukareba ahagana hejuru handitse “New connection request.”
TETA Sandra