Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rubavu bari baratakaje icyizere cy’ubuzima n’ejo hazaza, biturutse ku bumuga abenshi muri bo bavukanye, kuko babagaho babikesha imiryango bakomokamo cyangwa abagiraneza. Ariko ubu buzima bwahindutse amateka nyuma yo kwitinyuka bagakora akazi ko kwikorera imizigo ku magare bambukiranya umupaka, bakikura mu bukene bwabashyiraga mu kato, bakiteza imbere mu buryo bufatika haba mu kwiyubaka no kudasigara mu rugamba rw’iterambere ry’igihugu. Aba bagore bageze kuri 28 bafite ubumuga bunyuranye ubasanga mu mujyi wa Rubavu, ku mupaka wa “Petite Barrière” uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi…
SOMA INKURU