Aba-Taliban bagiye kwegukana Afghanistan


45Kabul umurwa mukuru wa Afghanistan, niwo wonyine usigaye mu maboko ya Leta ya Afghanistan, nyuma y’uko Aba-Taliban bigaruriye imirwa y’intara 23 muri 34 zigize Afghanistan, nubwo izindi zisigaye mu maboko ya Leta ariko  usanga ari nto, cyangwa zidatuwe cyane.

Ni urugamba rutarashwemo isasu na rimwe, umutwe w’Aba-Taliban wigaruriye Jalalabad, Umurwa Mukuru w’Intara ya Nangarhar, uri mu bice bya nyuma byagenzurwaga na Leta.

Uyu mujyi watumye Aba-Taliban bagenzura imijyi yose ikomeye, ndetse n’inzira zose zihuza Afghanistan idakora ku Nyanja na Pakistan, kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi na Afghanistan.

Amakuru avuga ko Perezida wa Afghanistan, wari uherutse kuvuga ko ari gukora ibishoboka byose mu guhangana n’Aba-Taliban, birimo no kwiyambaza inkunga z’amahanga, ashobora kuba ari kwitegura kwegura, ibifatwa nk’ikimenyetso kibanziriza icya nyuma cyo guhirima k’ubutegetsi bwe.

Hagati aho, Amerika yohereje ingabo 5000 muri Afghanistan mu kujya kuvanayo Abanyamerika bari batuye muri icyo gihugu, barimo abakoraga muri ambasade, mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi bari baragiye gucuruzayo.

Bivugwa ko nta gihindutse, mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, Aba-Taliban bari butangaze intsinzi ya burundu, bongere gusubira ku butegetsi bambuwe n’ibitero bya Amerika byabaye muri icyo gihugu mu 2001.

Amafoto menshi y’imijyi n’intara zafashwe n’Aba-Taliban yagiye yerekana abayobozi bo muri ibyo bice bahererekanya ububasha n’Aba-Taliban, mu gihe bamwe mu baturage barenga ibihumbi 500 bamaze guhungira i Kabul, batangaje ko uyu mutwe w’iterabwoba uri kugenda usaba imiryango iri mu mijyi wafashe, gutanga abagore n’abakobwa batashatse kugira ngo babe abagore b’abarwanyi b’Aba-Taliban.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment