Minisitiri w’intebe yatangaje igihe mu Rwanda nta nzara n’ubukene bizaba bikiharangwa


Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi ubwo hamurikwaga raporo ngarukamwaka mpuzamahanga ku biribwa ikorwa n’Ikigo mpuzamahaga gikora ubushakatsi ku igenamigambi mu biribwa, IFPRI, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka ku buryo mu mwaka wa 2030 mu Rwanda nta nzara n’ubukene bizaba bikihagaragara.

Ubwo iyi raporo yamurikwaga

Minisitiri w’Intebe Ngirenye yashimye uburyo iyo raporo igaragaza ahari intege nke kuri za Leta n’uburyo itanga inama z’uko byakosorwa. Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi, cyane cyane ihereye mu byaro ahabarizwa hafi miliyoni icumi z’abaturage.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko ashingiye ku bimaze gukorwa mu kuvugurura ubuhinzi, hari icyizere ko umwaka wa 2030 umuryango w’abibumbye washyizeho wo kuba haranduwe burundu inzara n’ubukene, uzagera u Rwanda rwarabigezeho.

Ati“Ingamba zose twafashe, twizeye neza ko tuzateza imbere ubuhinzi bwacu. Nitubigenza dutyo, twizeye kubigeraho mu mwaka wa 2030, umwaka wo kugera ku ntego z’iterambere rirambye zirimo kurandura burundu ubukene n’inzara no kugera ku mutekano usesuye.”

Ubwo hatangwaga ikiganiro cyerekana ko iterambere ry’icyaro ryava ku buhinzi

Iyi raporo yagaragaje ko ubukene n’ibura ry’ibiribwa byakomeje kwiyongera mu mwaka wa 2018 bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, ibibazo mu mibanire n’ubucuruzi hagati y’ibihugu, kwangirika kw’ibidukikije, n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine  yatangaje ko  ko abanyarwanda bihagije mu biribwa ku kigero kiri hejuru ya 80 %. Yanashimangiye  ko ikibazo gikomeye cyane muri Afurika atari umusaruro w’ibiribwa ahubwo ari ishoramari no kugeza uwo musaruro ku masoko.

Umuyobozi mukuru wa IFPRI Shenggen Fan

Umuyobozi Mukuru wa IFPRI, Shenggen Fan yavuze ko mu myaka 20 ishize ibihugu ku isi byari byatangiye guteza imbere icyaro ariko ngo byaje guhinduka kubera gushaka iterambere ryihuse ry’ubukungu.

Avuga ko nubwo ubukungu bw’ibihugu bwakomeje gutera imbere binyuze mu mijyi, ntacyo byafashije mu iterambere ry’icyaro by’umwihariko ubuhinzi.

Nubwo ubukungu bw’ibihugu bwakomeje gutera imbere, Raporo ivuga ko za Leta zisa n’izateye umugongo ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage bo mu byaro, ahubwo zishidukira ku guteza imbere imijyi mu gihe 80 % by’abantu bari mu bukene bukabije ku isi batuye mu bice by’icyaro.

 

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment