Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashinja ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi guteza igihugu akajagari no gusenya ibyagezweho mu myaka igera kuri 20. Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa CTGL, Kabila yavuze ko gufunga urubuga rwa politiki no gufata intambara nk’uburyo bwonyine bwo gukemura ibibazo by’igihugu bishyira Abanye-Congo mu bihe bikomeye, aho amahitamo yo gukemura amakimbirane mu mahoro agenda agabanuka. Yagaragaje ko ikibazo gikomeye igihugu gifite ari ukumenya niba inzira y’amatora igifite umwanya, cyangwa niba imikorere ya politiki iriho ishobora gutuma abaturage bahitamo impinduramatwara. Yagize ati:…
SOMA INKURUYear: 2026
Harry Kane yegukanye Ballon d’Or 2026, Lamine Yamal yandika amateka mashya
Harry Kane ukinira Bayern Munich niwe wegukanye ibihembo bikuru bya Ballon d’Or 2026, mu birori byabereye i London mu Bwongereza ku wa 26 Ukwakira 2026. Kane w’imyaka 33 yegukanye Ballon d’Or mu bagabo, ku nshuro ya mbere aba umwongereza wa mbere wegukanye iki gihembo kuva Michael Owen yagitwara mu 2001. Ibi birori byari iby’ingenzi mu mateka y’ibihembo bya Ballon d’Or, kuko byatanzwe ku nshuro ya 70 kuva bitangizwa na France Football mu 1956. Byabereye muri London Palladium Theatre, aho hateraniye abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abandi banyacyubahiro mu mupira w’amaguru. Harry…
SOMA INKURUKanombe: Ubuvuzi bw’amatwi bwongereye ibyiringiro byo kwiga no gusabana n’abandi
Bamwe mu babyeyi bafite abana bahawe ubuvuzi bw’ibibazo by’amatwi ku Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe baravuga ko bongeye kugira icyizere cy’uko abana babo baziga, bagasabana n’abandi kandi bakagira uruhare mu buzima bwa buri munsi. Bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyize imbaraga mu kubafasha kubona ubuvuzi bari bakeneye. Mukantaganzwa, umwe muri abo babyeyi, avuga ko ikibazo umwana we yari afite cyo kutumva cyatumye atinda gutangira ishuri, kuko hafi y’aho batuye nta shuri ryihariye ryakira abana bafite ubumuga bwo kutumva ryari rihari. Yishimira ko umwana we yabonye ubuvuzi, akizera ko…
SOMA INKURUBurundi: Umwe mu bayobozi ba Polisi arafunze
Col Étienne Citegetse, wari uyoboye Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Burundi, yajyanywe muri gereza nyuma yo kumara iminsi abazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR), ku birego bifitanye isano na ruswa mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga. Amakuru avuga ko Col Citegetse yatawe muri yombi i Bujumbura ku wa 23 Ukwakira 2026, afatanwa n’abandi bapolisi bane bakoraga muri PSR. Nyuma yo kumara iminsi ibiri afungiye mu kasho ka SNR, bivugwa ko yasubijwe ku biro bya PSR kugira ngo ashyikirize abandi inshingano yari afite, mbere yo kujyanwa muri gereza ku…
SOMA INKURUHashyizweho amabwiriza mashya yo gucunga ibikoreshwa muri Labo z’amashuri
Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agenga imicungire y’imiti ikoreshwa muri laboratwari z’amashuri n’imyanda iyikomokaho, nyuma y’uko hagaragaye toni zigera kuri 27 z’imiti yarangije igihe cyangwa itazwi neza mu mashuri yisumbuye 197. Iyi mibare yagaragajwe n’isuzuma ryakozwe mu 2023, ryerekanye ko hari amashuri yari afite imiti ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri, abakozi bayo ndetse n’ibidukikije igihe idacunzwe neza. Amabwiriza mashya yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi agamije gushyiraho uburyo bumwe bwo kugura, kubika, gushyiraho ibirango, gukoresha no kujugunya imiti ikoreshwa muri laboratwari z’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET). Jean Claude Hashakineza, umuyobozi…
SOMA INKURUSobanukirwa kurushaho n’indwara y’angine n’uko wayirinda
Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi. Izi mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri. Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo. Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara.Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3. Iyatewe na virusi itandukanye n’iyatewe na bagiteri. Angine ivurwa ite? Nk’uko…
SOMA INKURUAPR VC iyoboye shampiyona ya volleyball idatsinzwe iseti
Ikipe ya APR VC yatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa volleyball, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota atandatu, nyuma yo gutsinda imikino ibiri imaze gukinwa itaratakaza iseti n’imwe. Umunsi wa kabiri wa shampiyona wakiniwe mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu nyubako nshya yagenewe kwakira imikino y’intoki. Ni bwo bwa mbere iyi nyubako yakiriye imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball. Uyu munsi w’imikino wari ugenewe amakipe y’abagabo, mu gihe amakipe y’abagore yari afite ikiruhuko. Gisagara VC na REG VC zegukanye intsinzi y’amaseti 3-0 Imikino yatangijwe…
SOMA INKURUUko FDLR yashinjwe gucuruza abagore n’abakobwa ku barwanyi ba FARDC
Col (Rtd) Nsengimana Augustin, wahoze mu ngabo za Ex-FAR ndetse akaba yaranagize inshingano zikomeye mu mutwe wa FDLR, yatangaje ko bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bagiye bashinjwa gucuruza abagore n’abakobwa, bakabashyikiriza abarwanyi b’imitwe ya Mai Mai n’abasirikare ba FARDC, hagamijwe gushimangira imikoranire no kubona amakuru y’ubutasi. Nsengimana, wavuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akerekeza muri Zaïre, yavuze ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagiye bikorerwa abagore n’abakobwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bimwe bikaba byarajyanaga n’imikoranire y’abarwanyi b’imitwe itandukanye. Mu buhamya bwe,…
SOMA INKURUChris Brown yakatiwe igifungo gisubitswe nyuma yo guhamwa n’urugomo yakoreye i Londres
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’urugomo yakoreye mu kabari ko mu mujyi wa Londres mu Bwongereza. Iki gihano cyatangajwe n’Urukiko rwa Southwark Crown ku wa 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Brown yemeye icyaha cy’urugomo mu rubanza rwaburanishijwe muri Nyakanga 2026. Icyaha cyabereye mu kabari ka Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair i Londres, ku wa 19 Gashyantare 2023. Bivugwa ko Brown yakubise umujyanama mu bya muzika Abe Diaw icupa ry’inzoga mu mutwe. Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano agaragaza…
SOMA INKURUMenya ubwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya ubuzima, umutekano, uburenganzira n’agaciro by’umuntu. Rishobora kubera mu rugo, mu kazi, ku ishuri, mu muryango cyangwa mu bindi bikorwa bya buri munsi. Nubwo hari abarihuza no gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku ngufu gusa, rifite n’ubundi buryo bwinshi bushobora kutamenyekana cyangwa ngo buhabwe uburemere bukwiye. Nk’uko bisobanurwa mu mfashanyigisho ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kugaragara mu buryo butandukanye, bitewe n’ibikorwa byakozwe, uburyo uwahohoteye yakoresheje n’ububasha yari afite ku wahohotewe. Gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku ngufu Gufata…
SOMA INKURU