“Ibiganza byacu, ijwi ryacu” -Uko abafite ubumuga bwo kutavuga bihangiye umurimo

Mu mujyi wa Kigali hari itsinda ry’abagore bafite ubumuga bwo kutavuga, ariko bafite ijwi rikomeye ryo kwihesha agaciro binyuze mu biganza byabo. Ni itsinda rikorera ubudozi mu nzu yitwa “Twubake hamwe”, iherereye mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge. Muri iyi nzu nto ifite icyumba kimwe cyuzuyemo imashini zidoda, ibitambaro, ibikoresho by’ubudozi n’imitako y’amabara atandukanye, habera igikorwa gikomeye mu guhindura ubuzima ku buryo bufatika. Ubudozi bwahinduye ubuzima bwacu Umutoni, umwe mu bagize iri tsinda, afite imyaka 28. Nubwo adashobora kuvuga, asobanura uko ubuzima bwe bwahindutse yifashishije ibimenyetso by’intoki, ubundi…

SOMA INKURU

Kivu Beach Festival 2025: Impeshyi y’ibyishimo, ubukerarugendo n’iterambere ku nkengero z’i Kivu

Impeshyi ya 2025 izasiga amateka atazibagirana ku batuye ndetse n’abasura Intara y’Iburengerazuba, binyuze muri Kivu Beach Expo & Festival, iserukiramuco rikomeye rizazenguruka uturere dutanu dukora ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Ni igikorwa cy’ubukerarugendo n’imurikabikorwa kizahuza ubusabane, umuco, ubucuruzi n’imyidagaduro guhera ku wa 3 Nyakanga kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba hamwe n’urugaga rw’abikorera. Rizatangirira i Rubavu ku mucanga wa Public Beach tariki ya 3 Nyakanga 2025 dore ko bizaba ari no mu bihe byiza by’ikiruhuko yaba ku banyeshuri ndetse n’abakozi,…

SOMA INKURU

Imwe mu myumvire ibangamira ikoreshwa ry’agakingirizo mu rubyiruko

Mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagikora ibishoboka byose bagamije kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA n’ubwandu bushya mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko baracyafite imyumvire icumbagira ku ikoreshwa ry’agakingirizo. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mijyi ndetse no mu cyaro, usanga hari abakibona ko gukoresha agakingirizo ari ugutandukira indangagaciro, abandi bakabona ko kugakoresha bihabanye no kuba ‘umukirisitu’. Isoni, iterabwoba n’inyigisho zidahagije zimwe mu mbogamizi Niyonsenga Clarisse, w’imyaka 22, utuye i Nyamirambo, avuga ko atigeze akoresha agakingirizo mu buzima bwe bwose bw’imibonano mpuzabitsina. Ati:“Nabitekereje rimwe, ariko nari mfite isoni zo kukagura. Numvaga ko…

SOMA INKURU

Uko serivisi n’inganda byahinduye isura y’umusaruro mbumbe w’u Rwanda

Mu gihe cy’amezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2025, u Rwanda rwagize impinduka zigaragara mu bukungu, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari zisaga 4 mu gihembwe cya mbere cya 2024. Ibi bivuze ko umusaruro mbumbe wiyongereyeho 7.8%, ibintu byafashijwe ahanini n’izamuka rikomeye mu rwego rwa serivisi n’inganda. Abaturage n’inzobere mu by’ubukungu bagaragaza uko iri zamuka rishimangira intambwe y’ubukungu u Rwanda rugenda rutera, ariko banagaragaza ibibazo bikiri mu buhinzi ndetse n’ahari intege nke mu yandi masoko y’umusaruro mbumbe. Serivisi n’inganda byagize uruhare…

SOMA INKURU

Isoko ry’ibikomoka kuri peteroli mu kaga: U Rwanda rwiteguye gute guhangana n’iki kibazo?

Mu gihe Isi yugarijwe n’inkubiri y’intambara hagati ya Iran na Israel, u Rwanda rwahisemo kudategereza ingaruka z’iri hungabana, ahubwo rushyira imbere ingamba zo kwigira no kwirinda gutungurwa n’ingaruka zituruka ku mpinduka z’isoko rya peteroli. Intambara yatangiye ku wa 13 Kamena 2025, yahise itera ibibazo ku masoko ya peteroli, aho ibitero byibasiye ibikorwaremezo bikomeye bifasha mu gutunganya no kubika amavuta y’imodoka n’indege. Ibi byatumye ibiciro bitangira kuzamuka, bikagera kuri 78.85$ ku kagunguru k’amavuta adatunganyije kuwa 19 Kamena, bivuye ku izamuka rya 7% mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa. Guverinoma y’u Rwanda mu…

SOMA INKURU

Kitoko aritegura gutaha: Zimwe muri gahunda ategura gukorera mu rwamubyaye

Kitoko Bibarwa Patrick, umwe mu bahanzi b’ibyamamare batangiye umuziki kuva mu myaka ya 2008, yatangaje icyemezo gikomeye cy’ubuzima: aratashye burundu nyuma y’imyaka isaga 12 yari amaze aba mu Bwongereza. Mu kiganiro gito ariko cyuje amarangamutima, Kitoko yavuze ko igihe kigeze ngo asubize igikundiro n’umwimerere by’umuziki we ku butaka bwamubyaye. Ati:“Maze igihe kinini ntekereza gutaha. Imyaka 12 ni myinshi. Nkumbuye iby’iwacu, nkumbuye gucurangira abanjye, kandi mfite imishinga yihariye nshaka kuhakorera.” Yari mu rugendo rw’amasomo n’iterambere bwite Kitoko yerekeje i Burayi mu 2013, asize ibihangano bikomeye byari byaramugize icyamamare harimo Ikiragi, Akamamyi…

SOMA INKURU

Igitego cya Lionel Messi cyahaye amahirwe Inter Miami mu gikombe cy’Isi cy’amakipe

Lionel Messi yongeye kugaragaza impano ye idasanzwe, afasha Inter Miami kubona intsinzi yayo ya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, nyuma yo gutsinda FC Porto ibitego 2-1 mu mukino w’ishiraniro wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukino wa kabiri w’iyi kipe muri Itsinda A, aho yaherukaga kunganya na Al Ahly 0-0, bikaba byari byongereye igitutu kuri Messi n’abandi bakinnyi be basabwaga intsinzi y’agaciro. Ku ikubitiro FC Porto ku munota wa 8 yabonye penaliti nyuma y’ikosa rikorewe mu rubuga rw’amahina. Samu Aghehowa yayivanyemo igitego cyabaye nk’igitangira urugamba ku ruhande…

SOMA INKURU

Umuherwe akaba na nyiri Telegram, yahishuye uburyo yabyaye abana barenga 100

Pavel Durov, washinze kandi uyobora urubuga ruzwi cyane rwa Telegram, yongeye gutungurana atangaza ko afite abana barenga 100 yabyaye binyuze mu gutanga intanga mu bihugu 12 bitandukanye. Uyu mugabo w’imyaka 40, ukomoka mu Burusiya, ariko ubu utagira igihugu abamo bya buri gihe, yavuze ko imyaka 15 ishize yatangiye gufasha inshuti ye ibuze ubushobozi bwo kubyara, bituma yinjira mu rugendo rwatumye intanga ze zikoreshwa n’abagore batandukanye ku Isi, kugeza ubwo habonetse abana barenga ijana. “Ibi ntibyari ibikorwa byo kwinezeza cyangwa kwiyemera,” Durov yagize ati. “Byari ubushake bwo gutanga ubuzima ku bantu…

SOMA INKURU

Ikiriyo cy’uwahoze ari perezida wa Zambia cyasubitswe bitunguranye

Mu gihe Zambia yari mu bihe by’amarangamutima yo gusezera kuri Dr. Edgar Lungu Chagwa wahoze ari Perezida w’iki gihugu, habaye impinduka zidasanzwe zatumye gahunda yari iteguwe na Leta ihagarara, biturutse ku kutumvikana gukomeye hagati y’ubutegetsi n’umuryango wa nyakwigendera. Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 5 Kamena 2025, ahatangiriye ibiganiro hagati y’impande zombi ku bijyanye no kumucyura no kumushyingura mu cyubahiro. Gusa, imishyikirano ntiyagenze uko byari byitezwe. Ku wa 18 Kamena, ubwo igihugu cyari cyiteze kwakira umurambo wa Lungu ku kibuga cy’indege cya Lusaka, ibintu byahindutse. Umuryango we watangaje…

SOMA INKURU

Whispers of a vanishing Eden: Rwanda’s silent biodiversity crisis

Despite its reputation as a conservation success story, Rwanda faces an urgent threat its rich biodiversity is slipping away under pressure from human activity, climate change and habitat loss. In the heart of Africa, Rwanda is often praised as a model of environmental recovery and reforestation. But behind the rolling green hills and flourishing national parks lies a growing concern that few are talking about an accelerating loss of biodiversity that threatens the very soul of this “land of a thousand hills.” A growing silence in the forest Nyungwe and…

SOMA INKURU