Miguel yasezeye teta ariko amubwira ko hari icyifuzo amufiteho kandi ko batatandukana atakimugejejeho. Teta amutega amatwi, nuko Miguel amubwira mu ijwi rituje riberanye n’umusore utereta koko Ndagukunda Teta arongera na none ati: Teta Megane ndagukunda, pe! Je t’aime beaucoup!! Teta amera nk’uwikanze, nuko Miguel aramubaza ati nifuzaga ko wampa igisubizo. Teta ati : Igisubizo cy’iki ? Nifuzaga ko dukundana, ukambera inshuti y’umukobwa tuzajya tujya inama tugahuza urugwiro Ndabyishimiye, ariko urantunguye, umpe umwanya wo kubyigaho nzagusubiza. Biracyaza. Musekeweya Liliane
SOMA INKURUYear: 2018
Abayobozi b’inzego z’ibanze za Nyaruguru basabwe gukora kinyamwuga
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo Habitegeko Francois yaburiye abayobozi bakorana anabasaba gukora kinyamwuga bakareka amagambo no kwirirwa mu nzoga kandi udashoboye akarekura akajya mu bindi. Yagize ati “Abafite ingeso mbi, kwiyandarika, abantu bafashe amapaji mu kabari, saa sita ukagenda ugasanga gitifu w’Umurenge akutse Primus, kurya bitanu by’umuturage ngo umuhe girinka, kumurya bibiri ngo urangize urubanza rwe, nta mikino”. Ibi akaba yarabivuze ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, ubwo hasinywaga imihigo hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’abafatanyabikorwa, Umuyobozi w’aka Karere, Habitegeko Francois,…
SOMA INKURUMiss Rwanda Iradukunda yatumiwe mu birori i Washington
Ibirori Miss Rwanda Iradukunda Liliane yitabiriye “Fashion Weekend” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, byateguwe n’umuryango w’abagande baba muri Amerika witwa “Ugandans in North America Association” (UNAA), bizaba kuva kuri 31 Kanama kugeza kuya 03 Nzeli 2018. Ibi birori byatumiwemo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse n’undi munyarwandakazi w’umunyamideri Kate Bashabe uzaba amurika imyenda ye muri ibi birori. Uru rujyendo Miss Iradukunda akaba yarufashe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018. Mu kiganiro n’itangazamakuru Prince Kid yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda yerekeje muri Washington…
SOMA INKURUIteganyagihe ry’u Rwanda ryemeje ko imvura ikirimbanyije
Umuyobozi muri Meteo-Rwanda ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Twahirwa Antoine yatangaje ko iyi mvura y’impeshyi itazatuma iy’umuhindo igabanuka. Yabivuze muri aya magambo ati“Iyi mvura tubona ubu, izakomeza kugwa kugeza hagati mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, ubwo imvura y’umuhindo izaba itangiye, abantu rero ntibakeke ko hagiye kongera kuva izuba ryinshi”. Uyu muyobozi yahamije ko ikirere cy’u Rwanda kiragaragaza ko gifite imvura ihagije, kandi no mu gihembwe cy’ihinga mu Rwanda hose imvura izakomeza kugwa. Uyu muyobozi ushinzwe iteganya gihe muri Meteo-Rwanda yasobanuye ko imvura yaguye mu mpeshyi yaturutse ku isangano…
SOMA INKURURayon sports itsinze ihurizo, igerekaho gukora amateka yo kugera muri ¼ cya confederation CUP
Kuri uyu munsi wa gatatu w’icyumweru kuwa 29 Kanama 2018, ubaye umunsi ukomeye ndetse utazibagirana mu mateka y’umupira mu Rwanda, kuko umukino wari wavuzweho byinshi ndetse unategerejwe n’abaturarwanda batari bake urangiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru “RAYON SPORTS” itsinze Yanga yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa cyinjijwemo na Bimenyimana Bonfils, ibi bikaba bitumye Rayon Sports yinjira muri ¼ cy’igikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Iki gitego 1 rukumbi gitumye iyi kipe ya Rayon Sports yari mu itsinda rimwe na US Alger, Gor Mahia na Yanga Africans irangiza…
SOMA INKURURayon Sports imbere y’ihurizo ritoroshye mu masaha make
Ni umukino w’ishiraniro kuri iyi kipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi kurusha izindi kipe zose imbere mu gihugu, Rayon Sports iraza kwakira Young Africans kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho iyi kipe iza kuba isabwa gutsinda uyu mukino ikagera muri 1/4 cy’aya marushanwa avuguruye, bwa mbere ku ikipe yo mu Rwanda n’ikipe yo mu Karere k’Africa y’iburasirazuba. Ubwo yageraga muri iri tsinda Rayon Sports yabonye ko bishoboka kuba yarenga iri tsinda ikagera no muri 1/4 kuko yari itomboye kujya hamwe…
SOMA INKURUImyitozo ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro isize bungukiyemo byinshi
Mu muhango wo gusoza imyitozo igamije gutuma ubutumwa bw’amahoro burushaho kunozwa, wabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuhuzabikorwa w’iyi myitozo yiswe “Shared Accord 2018” Maj. Gen Kabandana Innocent, yavuze ko isize abayitabiriye barushijeho gusobanukirwa byinshi ku birebana n’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni. Abasirikare n’abapolisi bagera kuri 200 nibo bari bitabiriye iyi myitozo baturutse mu bihugu 13 n’u Rwanda rurimo, bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri, abayitabiriye bakaba barasabwe kutikubira ubumenyi bahawe ahubwo bakabugeza kuri benshi bashoboka. Iyi myitozo ihuriweho yiswe “Shared Accord yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako kuva tariki ya…
SOMA INKURUAmahugurwa k’ubumenyi bw’ibanze bwafasha utaragera kwa muganga yaraye asojwe
Amahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abaturutse mu bitaro by’icyitegererezo n’iby’Uturere, yaraye asojwe kuri uyu wa kabiri, akaba yaratanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE”, Rotary Club ya Williamsburg muri Amerika ibinyujije mu ya Kigali Gasabo n’Ishami ry’Ubuvuzi muri “Virginia Commonwealth University (VCU)”, akaba yahawe abaganga 50 bo mu bitaro 15 mu gihugu bahawe ubumenyi bw’ibanze bwo kwita ku ndembe mbere yo kugezwa kwa muganga hibandwa ku ababyeyi n’abana bavukana uburwayi bukaze. Abahuguwe beretswe uburyo bwo kwita k’umwana uvutse atuzuye n’ufite ibibazo by’ubuzima nk’umutima udatera neza, iri somo rikaba ryarakurikiwe n’iryo…
SOMA INKURUImpamvu yatanze zatumye arekurwa by’agateganyo
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko burega Gen Kayihura ibyaha birimo kunanirwa kurinda intwaro, gutanga imbunda binyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu gushimuta abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu. General Kale Kayihura akaba yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwa Gisirikare i Makindye nyuma yo kurugaragariza impamvu 11 zatuma yemererwa kuburana ari hanze. Nk’uko Chimpreports yabitangaje, kuri uyu wa Kabiri urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo, atanze ingwate ya miliyon 10 z’amashilingi na miliyoni eshanu zatanzwe n’abishingizi barimo Maj Gen Sam Kavuma, Maj Gen James Mugira na Depite Rose…
SOMA INKURUImiryango 260 ya Nyaruguru yahawe inkunga ibavana mu bwigunge
Ingufu z’imirasire y’izuba yahawe abaturage bo mu Mirenge ya Mata na Kibeho, biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi nkunga ikaba yaraturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije amafaranga baha imiryango 260 yo muri iriya Mirenge, mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin, avuga ko iki gikorwa cyakozwe na RRA ari ingenzi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’iyo nkunga cyaje mu gihe bari bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri mwaka RRA…
SOMA INKURU