Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO Ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu, Antony Businge, avuga ko ibiganiro bagiranye n’urubyiruko rwo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda yakoreye ibyo biganiro mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo, rwagaragaje ko amakuru mu ikoranabuhanga rya Interinete, aho yagize ati “Urubyiruko ruhamya ko ababyeyi bataruha umwanya ngo baganire kuko baba bagiye mu mirimo yo gutunga ingo. Icyo bakora rero bajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gushaka amakuru ku mibonano mpuzabitsina kuko ababyeyi babo bataba babaganirije. Uyu muyobozi wa AJPRODHO yashimangiye ko urubyiruko rureba amafoto n’amafirime y’urukozasoni, nabo bakajya…
SOMA INKURUYear: 2018
Perezida Kagame yifatanyije n’abanyarwanda bo muri diaspora mu matora y’abadepite
Muri iki gitondo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazindukiye mu gikorwa cy’amatora kimwe n’abandi banyarwanda baba hanze, bakaba batoreye mu Bushinwa abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iki gikorwa cy’amatora mu Mujyi wa Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe “FOCAC 2018” iteganyijwe kuya 3 n’iya 4 Nzeri 2018. Abanyarwanda bari kuri lisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni, barimo…
SOMA INKURUByarangiye ahawe uburenganzira bwo kujya kwivuza muri Amerika
Aljazeera yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa sita z’igicuku ari bwo Bobi Wine yasohotse mu kibuga cy’indege cya Entebbe afata indege ya KLM ajyanwa kuvurirwa hanze y’igihugu. Yageze ku kibuga cy’indege atwawe mu ngobyi y’abarwayi, ubwo yinjiraga mu biro by’abinjira n’abasohoka, yari atwawe mu igare anafite za mbago amaze iminsi agenderaho. Uyu muhanzi akaba na Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yajyanwe muri Amerika kugira ngo akurikiranwe n’abaganga byimbitse kubera iyicarubozo yakorewe afunzwe. Bobi Wine yemerewe…
SOMA INKURUPerezida Kagame na Madamu bitabiriye inama izibanda ku bufatanye bw’Ubushinwa na Afurika
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama y’ihuriro ku bufatanye bw’Afurika n’Ubushinwa yiswe “FOCAC 2018”, ikaba izatangira ku wa Mbere tariki 3 igasozwa kuwa 4 Nzeri 2018, iyi nama izibanda ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika mu mugambi wo kugira ahazaza heza binyuze mu bufatanye buri wese yungukiramo. Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. By’umwihariko mu Rwanda iyi nama ivuze byinshi. Umubano w’ibihugu byombi urakomeye, buri kimwe gifite Ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye…
SOMA INKURUHashize amasaha make hamenyekanye uko amakipi y’Iburayi azahura muri UEFA Champinions League 2018/2019
Ejo hashize tariki 30 Kanama 2018 nibwo habaye tombora y’amakipi yabaye aya mbere iwabo( UEFA CHAMPINIONS LEAGUE 2018/2019), iyi tombora ikaba yarabereye mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa, ayo makipe akaba yashyizwe mu matsinda umunani(8). Itsinda rya mbere: Atletico Madrid (ESP), Dortmund (GER), Monaco (FRA),Club brugge (BEL). Itsinda rya kabiri: Barcelona (ESP), Tottenham (ENG), Psv (NED), International (ITA). Itsinda rya gatatu: Paris (FRA), Napoli (ITA), Liverpool (ENG), crvena zverda (SRB). Itsindaryakane: Locomotive moskova (RUSS), Fc porto (POR), schalke (GER), Galatasaray (TUR) Itsinda rya gatanu: Bayern (GER), benfica (POR), Ajax…
SOMA INKURUAbakobwa batarengeje imyaka 20 muri volleyball babonye itike yo gukomeza
Mu mukino wa nyuma wa volleyball mu itsinda rya kabiri B, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 babanagamo na Misiri yazamutse ari iya mbere, Ibirwa bya Maurice na Uganda, u Rwanda rwatsinze seti ya mbere n’amanota 25-17 biyongeza iya kabiri n’amanota 25-21 mbere yo gutsinda iya gatatu n’amanota 25-23. Iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino Nyafurika iri kubera i Nairobi muri Kenya itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0. Mu gihe mu itsinda rya mbere A ryabagamo Kenya yakiriye…
SOMA INKURUFPR Inkotanyi ifite urufunguzo rwa byose -Mayor Rwamurangwa
Kuri uyu wa kane tariki 30 kanama 2018, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi hamwe n’amashyaka yishyize hamwe nayo cyabereye Rugende ahahuriye Imirenge ya Rusororo na Ndera, Chairman wa FPR mu Karere ka Gasabo akaba n’umuyobozi w’aka Karere Rwamurangwa Steven yibukije abanyarwanda, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n’inshuti zabo gutora abakandida depute b’uyu muryango kuko ifite urufunguzo rw’ibibazo byose bikigaragara. Ibi Rwamurangwa yabitangaje ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibibazo binyuranye bikigaragara muri aka gace kwiyamamaza byabereyemo ndetse n’ahandi hirya hino, cyane cyane ahavuzwe ibura ry’amazi ndetse n’ikibazo cy’ihohoterwa…
SOMA INKURUIngabo z’u Rwanda 165 zifashishwa mu bikorwa byihutirwa zakubutse mu butumwa bw’amahoro
Itsinda ry’abasirikare 165 b’u Rwanda rigizwe n’abapilote b’ indege, ababungirije, abakanishi ndetse n’abaganga, bakaba bifashishwa mu bikorwa byihutirwa birimo gutwara ingabo aho zikenewe byihuse, abayobozi ba Loni bari muri icyo gikorwa, gutwara abarwayi cyangwa abakomeretse aho bavurirwa ndetse no gutwara ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa aho bikenewe, bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018, bavuye muri Sudani y’Epfo Aba basirikare bakubutse muri Sudani y’Epfo bakaba ari icyiciro cya gatandatu kuva icyo gikorwa kijyanye n’iby’ibyindege cyatangira mu mwaka wa 2012, bakaba bari batangiye bakoresha indege eshatu za Kajugujugu…
SOMA INKURUKomisiyo y’amatora NEC yahuye n’indorerezi
Mu kiganiro yagiranye n’indorerezi z’amatora y’abadepite, Perezida wa komosiyo y’amatora NEC Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko bamaze kwandika indorerezi hafi 1000 ariko ko hagitegerejwe izindi, ku buryo ibikorwa by’amatora ku masite y’itora 2500 bizagenzurwa. Yagize ati “Indorerezi zemejwe kugeza ubu ni 950, ni ukuvuga ko ari nke ugereranyije n’amasite, ariko tuzi ko abenshi baziyandikisha mu minsi ya nyuma, hari abandi dutegereje”. Muri izo ndorerezi, harimo 766 zituruka mu Rwanda naho 184 ni izaturutse mu mahanga. Prof. Mbanda yavuze ko indorerezi ari ngombwa mu migendekere myiza y’amatora kuko raporo yazo igaragaza…
SOMA INKURU