Imyitozo ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro isize bungukiyemo byinshi


 

Mu muhango wo gusoza imyitozo igamije gutuma ubutumwa bw’amahoro burushaho kunozwa, wabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuhuzabikorwa w’iyi myitozo yiswe “Shared Accord 2018” Maj. Gen Kabandana Innocent, yavuze ko isize abayitabiriye barushijeho gusobanukirwa byinshi ku birebana n’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni. Abasirikare n’abapolisi bagera kuri 200 nibo bari bitabiriye iyi myitozo  baturutse mu bihugu 13 n’u Rwanda rurimo, bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri, abayitabiriye bakaba barasabwe kutikubira ubumenyi bahawe ahubwo bakabugeza kuri benshi bashoboka.

Maj Gen Kabandana n’umunyamerika bafatanyije kuyobora imyitozo ya Shared Accord 2018

Iyi myitozo ihuriweho yiswe “Shared Accord yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako kuva tariki ya 14 kugeza kuya 28 Kanama 2018”,Yateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen Jacques Musemakweli, yavuze ko iyi myitozo izagira uruhare mu kurushaho kunoza imikoranire y’ibihugu n’imiryango yayitabiriye.

Ikindi ni ukuzamura ubushobozi bw’abasirikare mu gutegura no gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kugarura amahoro bibanda ku kurinda abasivili.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo Maj. Ketty Chikwekwe waturutse muri Zambia bavuze ko Shared Accord yabahaye urubuga rwo gusuzuma ibibazo Afurika ihura nabyo kugira ngo babishakire ibisubizo nk’Abanyafurika, yagize ati “Muri ibi byumweru bibiri twarakoze cyane, twahereye ku kwiga, ubundi dutangira gutegura ibikorwa bya gisirikare. Ibikorwa twabashije gushyira kuri gahunda, tuzabasha kugenda tubishyire mu ngiro kugira ngo tumenye niba bitanga umusaruro, ahari icyuho n’ibyarushaho kunozwa”.

Abasirikare n'abapolisi bari bitabiriye umwitozo wo kubungabunga ubutumwa bw'amahoro bari bageze kuri 200
Abasirikare n’abapolisi bari bitabiriye umwitozo wo kubungabunga ubutumwa bw’amahoro bari bageze kuri 200

Iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya 18 cyari kigamije kurushaho kungurana ubumenyi ku buryo bwo kunoza ibikorwa bya Loni bigamije kugarura amahoro hirya no hino ku Isi hibandwa ku kurinda abasivile kuko ariyo iba ari inshingano ya mbere, kikaba cyaritabiriwe n’u Rwanda rwari ruyakiriye bwa mbere, Angola, Botswana, u Butaliyani, Madagascar, Malawi, Maroc, u Buholandi, Congo, Senegal, Togo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zambia.

 

KAYIRANGA Egide


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.