Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite wakomeje kuza ku isonga n’amajwi 74%, Bivuze ko yegukanye intebe 40 muri 53, PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5, Green Party na PS Imberakuri buri ryose ribona amajwi 5% bivuze ko aya 2 buri rimwe rifite imyanya 2 mu Ntako Ishinga Amategeko. Prof Mbanda yahise atangaza ko aba badepite 53 biyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko ari bo Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse hamwe na Mussolini Eugene…
SOMA INKURUYear: 2018
Ubuzima n’amateka by’umuhanzi Diamond Platnumz
Nasib Abdul Juma uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Diamond Platnumz akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri aka Karere ndetse no muri Afrika muri rusange uyu munsi tukaba tugiye kubabwira amwe mu mateka y’uyu muhanzi. Nasib Abdul Juma Uzwi ku izina rya Diamond Platnumz akaba ari naryo zina riribukoreshwa cyane akaba yaravukiye i Dar es Salaam muri Tanzania mu gace kitwa tandale taliki ya 2 ukwakira 1989 kuri ubu akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Umuryango wa Diamond Mu buzima busanzwe Diamond akaba avuka mu muryango w’abana batatu aribo Romeo abdul…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 11
Nyuma y’igihe gito Teta yagiye kwiga aba mu Kigo, umunsi umwe azamutse mu nzira yakundaga gucamo asanga Miguel ahahagaze yamutegereje, nuko aramusuhuza. Bite se? Ni byiza Kuhagaze mu inzira se? Ni wowe narintegereje Teta, natekereje ko uri bujye ku ishuri utampaye igisubizo, kandi nanjye niga mba mu kigo, nifuzaga gusubira ku ishuri nzi neza igisubizo cyawe, kuko nifuza ko wanyemerera tugakundana ndakwinginze nsubiza. Nuko Teta aramwemerera, bumvikana ko bazajya babonana mu biruhuko nuko Miguel arishima cyane, naho Teta agenda atanyuzwe, akagira ati “ubonye Miguel iyo aza kuba ari Sangwa…
SOMA INKURUAbasirikare bakuru bari mu mahugurwa bibukijwe inshingano zabo mu kurinda abaturage
Kuri uyu wa Kabiri, i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’amahoro Col Julle Rutaremara ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi itatu y’abasirikare bakuru 17 bazahugura abandi, yavuze ko abasirikare baba bafite inshingano yo kurinda abaturage aho bari hose, bityo iyo bahawe amahugurwa birushaho kubafasha, kuko bashobora gutangira kumenya ahari ibimenyetso byagirira nabi abaturage, bigatuma batangira kubarinda ibyabatwara ubuzima. Aba basirikare bakuru baturutse mu bihugu bitanu ari byo u Rwanda, Ethiopia, Malawi, Tanzania na Zambia, bahuguwe bakaba bazafasha abandi kurushaho kwiyungura ubumenyi mu kazi kabo mu butumwa bw’amahoro baba…
SOMA INKURUBy’agateganyo FPR Inkotanyi ifite ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abadepite
Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuya 2 Nzeri ku Banyarwanda bari hanze y’igihugu “Diaspora” no kuya 3 Nzeri ku banyarwanda bemerewe gutora bari imbere mu gihugu, Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, FPR Inkotanyi iri ku isonga, aho ikurikiwe PSD na PL. Green Party na PS Imberakuri nayo yaje akurikirana, kuko Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko kuri 70% by’amajwi yamaze kubarurwa FPR ifite 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Green Party 4.5% kimwe na PS Imberakuri nayo ifite 4.5%.” Ku bijyanye n’abakandida bigenga Komisiyo…
SOMA INKURUNyuma y’amatsiko menshi ikipe izahura na Rayon Sports muri ¼ yamenyekanye
Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda rya 4 ikaba izahura na Enyimba FC yo muri Nigeria, iyi kipe ya Rayon Sports imenya ikipe bizahura muri 1/4 cy’imikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo muri Africa, nyuma y’aho iyi kipe yo mu Rwanda yanditse amateka uyu mwaka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda, igeze muri 1/4 cy’amarushanwa nyafurika avuguruye (Caf Confederation Cup). Iyi kipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria yatombowe na Rayon Sports, ni ikipe itoroshye ifite ibikombe 2 bya Champions League yatwaye muri 2003…
SOMA INKURUYahaye agaciro amatora y’abadepite, birangira abyaye Mukadepite
Umubyeyi witwa Maniraguha Claudine wo mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera avuga ko yabyutse mu gitondo yumva mu nda aribwa nk’uko bimaze iminsi bimugendekera, ariko kubera guha amatora y’abadepite agaciro arihangana ajya gutora, akaba yahise abyara abana batatu b’abakobwa nyuma y’uko ibise bimufashe akimara gutora. Uyu mubyeyi yahisemo kwita umwana we Mukadepite nyuma yo kubyara abana batatu amaze gutora abadepite mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeri 2018, akaba yatangaje ko akimara gukandagira mu rugo avuye gutora yumvise ibise bitangiye kuza,…
SOMA INKURUAfurika umugabane w’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo -Perezida Kagame
Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), avuga ko u Bushinwa bwubatse umubano ushingiye ku bufatanye no kubahana hagati yabwo na Afurika, ikimenyetso kigaragaza ko buzi neza amahirwe Afurika ishobora gutanga, yagize ati “Ibyo u Bushinwa bwakoze, byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo. Ihuriro bwashyizeho muri iki gihe rimaze kuba moteri ikomeye izafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’intego yo kugera ku iterambere rirambye.” Perezida Kagame yavuze ko akamaro k’u Bushinwa kuri Afurika kagaragara, iyo akaba ari yo mpamvu abagize umuryango wa…
SOMA INKURUUhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko yamenyekanye
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2018, nibwo amatora rusange yabaye mu gihugu cyose, aho abaturage batora abadepite 53 baturutse mu mashyaka atandukanye, bazajya mu nteko, mu gihe icyo gikorwa kigikomeje, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje uwitwa Eugene Mussolini nk’umudepite uzahagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere. Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC yashimangiye ko amatora yo gushaka uzahagararira abamugaye yakozwe mu mucyo. Mussolini wari uhanganye n’abandi bakandida 10, yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 482 ahwanye na 75.5% by’abatoye, Mussolini yahise anaba umudepite…
SOMA INKURUIshyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ryaremeye uwaryo warokotse Jenoside yakorewe abatutsi
Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryasuye kandi riremera Nizeyimana Savio, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nizeyimana Savio ni umwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo, akaba na Kapiteni w’ikipe ya Police Taekwondo Club, akaba kandi amaze guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ari na ko yegukana imidali. Nyamara kandi ni umwe mu bafite amateka yihariye, dore ko ari umwe mu basizwe iheruheru na jenoside ndetse umuryango we ukaba warazimye ku buryo atagize n’amahirwe yo kumenya inkomoko ye, ngo…
SOMA INKURU