Uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko yamenyekanye


 

Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2018, nibwo amatora rusange yabaye mu gihugu cyose, aho abaturage batora abadepite 53 baturutse mu mashyaka atandukanye, bazajya mu nteko, mu gihe icyo gikorwa kigikomeje, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje  uwitwa Eugene Mussolini nk’umudepite uzahagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere. Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC yashimangiye ko amatora yo gushaka uzahagararira abamugaye yakozwe mu mucyo.

Eugene Mussolini niwe watorewe guhagararira abafite ubumuga mu Nteko Nshinga Amategeko

Mussolini wari uhanganye n’abandi bakandida 10, yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 482 ahwanye na 75.5% by’abatoye, Mussolini yahise anaba umudepite wa mbere uciye agahigo mu kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko bwa mbere muri manda ya 2018/2023.

Mussolini nawe ufite ubumuga yari asanzwe ari mu bahagarariye abamugaye mu Karere ka Gasabo, ariko akaba yanakoraga mu Nama y’Igihugu ishinzwe abafite ubumuga.

Mussolini akaba yari ahanganye cyane na Rusiha Gaston wari usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 93 angana na 14.5% by’abatoye.

Abantu 668 bahagarariye abamugaye mu gihugu hose, ariko 641 bangana 96% ni bo bitabiriye amatora.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.