Ejo hashize ku cyumweru mu masaha y’ijoro nibwo hemejwe n’abayobozi bo hejuru mu ishyaka riri ku butegetsi National Congress Party (NCP) mu nama yabaye, umwanzuro wa Bashir wo kwirukana abagize Guverinoma bose. Omar al-Bashir Perezida wa Sudani, akaba yirukanye 31 bari bagize Guverinoma, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya uzemeza abandi bazamufasha guhangana n’ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri iki gihugu. Umwe mu bayobozi ba hafi ba Bashir, yavuze ko ibibazo by’ubukungu bikwiye gushakirwa umuti ndetse ku bw’ibyo, Perezida yafashe umwanzuro wo kugabanya abagize Guverinoma, yagize ati “Perezida Bashir yafashe umwanzuro wo gusigarana…
SOMA INKURUYear: 2018
Inzovu za Cote d’Ivoire birangiye zitsindiye amavubi mu rugo
Kuri iki cyumweru tari ya 9 Nzelii 2018, nibwo inzovu za Cote d’Ivoire zari zacakiranye n’amavubi y’u Rwanda kuri stade Regional i Nyamirambo, imbere y’abafana benshi ibitego bibiri bya Côte d’Ivoire kuri kimwe cy’amavubi, uyu mukino ukaba uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha. Muri uyu mukino igitego cya 1 cya Cote d’Ivoire cyavuye ku burangare bw’umuzamu w’amavubi Kwizera Olivier washatse gucenga Rutahizamu wa Cote d’Ivoire Jonathan Adjo aba amwambuye umupira nibwo yatsindaga igitego cya mbere. Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari…
SOMA INKURUImpanuka y’indege yahitanye abantu 17 muri Sudani y’Epfo
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Epfo,Taban Abel, yatangaje ko indege yari itwaye abantu 22 ubwo yakoraga impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nzeli 2018, yica abantu 17 ariko hari abarokotse batatu, ariko yanemeje ko hari abantu babiri bakomeje kuburirwa irengero. Reuters yanditse iyi nkuru yatamnngaje ko iyi ndege nto yakoze impanuka yari ikuye abagenzi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Juba yerekeza mu Mujyi wa Yirol. Mu barokotse iyi mpanuka harimo umuganga w’umutaliyani ukorera umuryango utegamiye kuri Leta, gusa ubuzima bwe ntiburamera neza ku buryo ari kwitabwaho mu bitaro bya…
SOMA INKURUAbahize abandi bakaba Miss na Mr Elegancy 2018
Mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, bifite abakemurampaka bagera muri bane bagombaga gutanga amanota ku barushanwa bahatanaga bagera kuri 20, abakobwa 10 n’abasore 10, Rosine Mukangwije na Nshongore Divique nibo bahize abandi umwe aba nyampinga undi aba rudasumbwa mu bijyanye n’ubusirimu mu Rwanda muri 2018. Ibi birori bikaba byatangiye bikereweho amasaha agera kuri 2 kuko byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri ariko saa mbiri zirengaho iminota nibwo MC Phil Peter yageze imbere y’abantu atangira gutanga ikaze. Abarushanwa babanje kwiyerekana…
SOMA INKURUAbagore bakora ubuhinzi bakwiriye kwitabwaho kurushaho –Mme Jeannette Kagame
Ejo hashize Kuwa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye isangira ryaganiriwemo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye kwitabwaho by’umwihariko, yagize ati “Ntabwo turi kubanira abagore, by’umwihariko bariya bahinzi baciriritse ku bwo kudaha agaciro imvune zabo. Ntabwo duha agaciro umuhate wabo mu kugaburira uyu mugabane ndetse dusa nk’abasuzugura umusanzu wabo mu iterambere ry’ubukungu”. Yongeyeho ko abayobozi n’inzobere mu by’ubuhinzi bagomba kurazwa ishinga n’iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro wabwo muri Afurika, yagize ati “ndizera ko mutekereza ingaruka nyinshi zo…
SOMA INKURUTETA 12
TETA yageze ku ishuri yaba aryamye ijoro ryose agatekereza SANGWA, ariko nanone akavuga ati “Ese ndakomeza kumwishyira mu mutima kandi we atanyitayeho amaherezo azaba ayahe ? Reka ninkundire MIGUEL we wambwiye ko anyikundira. Ariko nubwo TETA yari yamaze gufata icyemezo cyo gukunda MIGUEL, byarangaga yaba aryamye akabona ishusho ya SANGWA, mu masoye basa nk’abaryamye ku buriri bumwe barebana agatotsi kamutwara akarota SANGWA kugeza bukeye. BIRACYAZA !!! Musekeweya Liliane
SOMA INKURUIBINSHOBERA 12
Drogba yaba yabikije barumuna be ibanga rizabafasha gucakirana n’amavubi?
Ahagana saa tanu z’ijoro zirengaho iminota mike kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege aho izakina n’amavubi ku cyumweru tariki ya 9 Nzeli, aho baje baturutse i Paris mu Bufaransa mu ndege yabo bwite, mbere gato y’uko bahaguruka Didier Drogba yabasuye mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye no kubatera ingabo mu bitugu muri uru rugendo rwo gushaka itike yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Cameroun 2019. Didier Drogba yari yaje gutera akanyabugabo barumuna be Serge Aurier…
SOMA INKURUImyiteguro ya Rayon Sports yatangiye kuzamo ibibazo haboneka abanga kuyikora
Iyi ni imyitozo ya mbere kuva Rayon Sports yabona itike yo kujya muri ¼ cya CAF Confederation Cup ikoze, yitegura kuzahura n’ikipe yatomboye Enyimba FC yo muri Nigeria, kuri uyu munsi iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije Gatera Moussa kuko umukuru Robertinho yagiye gusura umuryango muri Brazil, ariko abakinnyi bitabiriye iyi myitozo bari bake ku rundi ruhande harimo abigumiye bavuga ko batakora imyitozo badahawe amafaranga muri bo harimo Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Mutsinzi Ange. Abakinnyi 10 gusa bafite ibyemezo bibemerera gukinira iyi kipe barimo Mugabo Gabriel, Christ Mbondi, Nova Bayama,…
SOMA INKURUUmujura wari uzwi nka marine yarashwe yiba ikamyo
Umusore wo mu kigero cy’imyaka 25, yarashwe ari kwiba ikamyo yo mu bwoko bwa Actros amaze kwiba umugozi wari ufashe inzu zimukanwa iyi modoka nini yari itwaye. Yari izivanye ku ruganda rwa AfriPrecast ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ibi byabaye Saa Kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba ku kiraro cya Nyabugogo, uyu musore warashwe bikaba byavuzwe ko yari mu itsinda rizwi nk’Abamarine, akaba yibaga ibikoresho byari mu ikamyo yerekeza i Batsinda. Umushoferi warutwaye iyi kamyo yibwe n’uriya musore warashwe, Muhamed yabwiye itangazamakuru ko yari avuye i Masaka atwaye…
SOMA INKURU