Umusore wo mu kigero cy’imyaka 25, yarashwe ari kwiba ikamyo yo mu bwoko bwa Actros amaze kwiba umugozi wari ufashe inzu zimukanwa iyi modoka nini yari itwaye. Yari izivanye ku ruganda rwa AfriPrecast ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Ibi byabaye Saa Kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba ku kiraro cya Nyabugogo, uyu musore warashwe bikaba byavuzwe ko yari mu itsinda rizwi nk’Abamarine, akaba yibaga ibikoresho byari mu ikamyo yerekeza i Batsinda.
Umushoferi warutwaye iyi kamyo yibwe n’uriya musore warashwe, Muhamed yabwiye itangazamakuru ko yari avuye i Masaka atwaye ibikuta by’inzu zimukanwa abijyanye i Batsinda, ageze nyabugogo abaturage baramuhagarika bamubwira ko bamwibye, hanyuma nibwo yagarutse asaga igisambo n’ibyo cyari cyibye biri aho. yemeje ko uwo mukandara uwo mujura yari yibye, ufite agaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe mu bagenzi bari nyabugogo ubwo uyu mujura yarakimara kuraswa utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije umunyamakuru w’umuringanews.com, ko iki gikorwa kibayeho cyari ngombwa, ngo kuko abajura ba hariya nyabugogo bari bamaze igihe barazengereje abahanyura, babakebesha inzembe, babashikuza telephone ndetse ntibatinye gupakurura imodoka zihanyuze zipakiye, kandi igitangaje ngo ntibari bagitinya inzego z’umutekano, ibi rero ngo bibereye igihe kuko bizatuma aba bajura biyise abamarine bagira ubwoba bakabireka.
NYANDWI Benjamin