Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo ku musozi wa Dohero, mu Murenge wa Cyintobo, mu Karere ka Nyabihu, basabye ubuyobozi gukemura ikibazo cy’akazu k’amazi kubatse hejuru y’icyobo cy’ubwiherero bwajugunywemo imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside. Aba baturage bemeza ko kubaka hejuru y’ahakuwe imibiri y’ababo ari ukubashinyagurira ndetse ko bishobora kuba ari ugusibanganya amateka y’ubwicanyi bwabereye muri aka gace. Umwe muri bo yagize ati “Ni gute ushobora kubaka hejuru y’ubwiherero bwajugunywemo abacu, uretse gushaka gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwahabereye”. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo bakizi kandi uku kwezi kuzarangira…
SOMA INKURUYear: 2018
Abanyeshuri basaga 90 bo muri EAV Ntendezi birukanwe
Abanyeshuri basaga 90 biga mu mwaka wa 6 w’ibaruramari n’icungamutungo (compabilite) muri EAV Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke bamaze kwirukanwa mu gihe kitazwi kubera kwanga guhinga. Ni mu gihe ahubwo aba banyeshuri basabaga ko bafashwa gutegura ikizamini cya Leta giteganijwe vuba dore ko bari mu mwaka wa nyuma, ahubwo bo bagahatirwa isuka, akaba ari nabyo byaviriyemo bagenzi babo kwirukanwa. Aba banyeshuri birukanwe bakaba batangaje ko kuwa mbere, ngo nabwo biriwe mu murima, hanyuma biga kuwa kabiri none ngo bongeye kubasaba guhinga aho kwiga. Icyifuzo cy’aba banyeshuri ni uko ahubwo bafashwa…
SOMA INKURUArashinja FERWAFA gushaka kumuha ruswa
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Namibian Sun abitangaza, uyu musifuzi w’umunya Namibia yatangaje ko mbere y’umukino wo ku Cyumweru tariki 9 Nzeli 2018 wahuje amavubi n’inzovu za Cote d’Ivoire, yegerewe n’abagabo babiri barimo umunyamabanga wa FERWAFA Francois Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric aho Regis yaje afashe iyi envelope yarimo amadolari arayimuhereza, uyu musifuzi we arayanga, amubwira ko atarya ruswa kuko ari inyangamugayo igendera ku mabwiriza ya CAF. Pavaza yagize ati “Amafaranga yari muri Envelope, sinigeze mbasha kuyabara cyangwa ngo ndebe uko angana. Namubwiye ko nta mpano n’imwe y’umuntu nakwakira kuko ari…
SOMA INKURURuhango:Kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hari aho bibazitira
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango cyane cyane mu Kagari ka Buhoro babarurirwa mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe bavuga ko bahezwa mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Aba banyarwanda baba mu kiciro cya mbere cy’ ubudehe batuye mu Karere ka Ruhango bahezwa kuri gahunda zimwe na zimwe Leta inashyiramo ingufu bashinjwa kuba nta bushobozi bwo kuzitabira bafite mu gihe bo ubwabo bemeza ko babufite ndetse hakaba nta tegeko rihari rizibakumiramo. Habarurema Valens umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango yanenze bikomeye abagaragaza iyi myitwarire yo…
SOMA INKURUUmuyobozi wa Njyanama n’umwungirije bo muri Kamonyi beguye
Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi hamwe n’umwungiriza we, Nyirinyange Odette basezeye ku myanya y’Ubuyobozi mu nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nzeli 2018. Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahamirije itangazamakuru ko amakuru y’iyegura rya Karuranga Emmanuel na Nyirinyange Odette bari mu buyobozi bw’Inama Njyanama ari impamo. Yagize ati “ Nanjye aho numviye ko beguye nabajije, nzakubona ko banditse kuko banyoherereje urwandiko banditse kuko bahaye Kopi Intara, bandikiye Inama Njyanama bavuga ko beguye ku bushake bwabo, niyo baruwa nabashije kubona.” Mureshyankwano Marie…
SOMA INKURUUmunyerondo yivuganye umuntu i Huye
Ku mugoroba wo kuwa mbere mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye,umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri amumenagura umutwe. Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje guteza. Uyu Usanzwe azwi ku izina rya uwiringiye ukurikiranyweho kwica mugenzi we,abaturage bavuga ko bari basangiye inzoga ahantu mu rugo rw’umuturage,nyuma bagirana amakimbirane bararwana,ibyaje gutuma uwishwe yahise ngo ataha,ariko uyu wamwishe akamukurikira bakongera bakarwana akamwicira imbere…
SOMA INKURUUmuhanzi Diamond yashyize hanze amarangamutima ye mu bijyanye n’urukundo
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa amakuru ko Hamisa yarogesheje Diamond kugirango amugurire inzu ndetse n’ibindi bikoresho nyenerwa mu buzima bwe, aho ibi byose byashinjwaga Hamisa na nyina . Kuri uyu wa Mbere Diamond abinyujije kuri Instagram yatangaje ko ari wenyine ndetse ko yifuza umukobwa wamukunda. Muri aya magambo yatangaje yashatse kwerekana ko ari umunyakuri ndetse ko yifuza umukobwa umukunda kuko ari umukene .hano benshi bahise bibaza impamvu yiyise umukene kandi kuri ubu afatwa nk’abahanzi bafite agatubutse bitewe n’ibikorwa amaze kugeraho byose abikesha muzika. HAGENGIMANA Philbert
SOMA INKURUImisarane idasakaye ishobora gukura bamwe mu bayobozi ku mbehe
Abayobozi b’imirenge n’utugali bo mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi n’igice ko kuba bakemuye ikibazo cy’imisarane idasakaye cyangwa bakirukanwa ku kazi. Mushabe David Claudian Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko umuyobozi uzarenza kuwa 30 Ukwakira 2018 agifite imisarane itameze neza azirukanwa. Avuga ko buri wese yabigize ibye ukwezi k’Ukwakira kwarangira ibiteza isuku nke mu baturage byarangiye cyane imisarane itubatse neza n’idasakaye.Ati “Ukwezi kwa cumi iyi misarane itarasozwa, abo nibo ba mbere bbikubitiro, bakwiye kuba batakiri mu karere, bakazana abandi bagakomezanya n’abasigaye ariko n’abandi babishizwe ntawuzasigara birumvikana.” Mushabe avuga ko hari…
SOMA INKURUHakomeje kugaragara impinduka mu miburanire ya Kizito Mihigo
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018 ubwo Kizito Mihigo yari mu rukiko rw’Ikirenga, hakomojwe ku ibaruwa yari yaratanze yo gukuraho ubujurire bwe, maze arabyemererwa gusa nta byinshi byayivuzweho. Ari urukiko ntirwigeze ruyisoma ndetse nawe ntiyasobanuye ibikubiyemo n’impamvu yahisemo guhagarika ikirego. Inteko iburanisha yafashe umwanzuro wo gushyira mu bikorwa ubusabe bwe, nyuma yo kumubaza niba agikomeje icyifuzo cye agasubiza ko ariko bikimeze. Ku wa 26 Kamena 2018 Kizito Mihigo yari yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ikirego cye cy’ubujurire cyahagarara, ibi bikaba byarabaye mu gihe mu…
SOMA INKURUYabafashe basambanira iwe bamurusha umujinya
Umugabo wo mu Kagari ka Kabuguru II, mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge, yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwe. N’agahinda kenshi, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yasanze uwo mugabo aryamye ku buriri yambaye ubusa, umugore we ari kumwagaza mu gituza. Akimara kubona iri shyano, yahamagaye inzego z’umutekano kugira ngo nazo zibyirebere. Mu kwiregura kwe umugore yavuze ko atacyifuza kubana n’umugabo we, amubwira ko yatuza agategereza umwanzuro w’inkiko kuko yamaze kwaka gatanya, yagize ati “ariko se azajya afuhira buri muntu wese kugeza ryari,…
SOMA INKURU