Uwayoboraga BRD Kanyankore urukiko rwemeje ko akurikiranwa afunze


Kanyankole Alexis wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Itsura Amajyambere, BRD ukurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke, icyaha giteganywa mu ngingo ya kane y’itegeko ryo kurwanya ruswa, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko  afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Kanyankore Alexis wahoze ayobora BRD

Mu mpamvu rwashingiyeho rwanzura ko akomeza gufungwa, harimo kuba yaremeye ko yahawe impano na Gahima Abdou zirimo ibikoresho byo kwifashisha mu kugorora umugongo. Indi mpamvu ni uko yemeje inguzanyo y’ishuri rya Good Harvest and Primary School mu gihe abakozi ba BRD bari bagaragaje ko ritayikwiriye. Ibi kandi binajyana n’inguzanyo yemereye Trust Industries ya miliyoni 3 433 200  z’amadolali mu mwaka wa 2017 nayo byari byagaragajwe ko uru ruganda rudakwiye kuyihabwa

Kanyankore Alexis wahoze ayobora BRD, Ibi byaha byose ashinjwa bishingiye ku byemezo yafashe akiyobora BRD byo gutanga inguzanyo eshatu zirimo iya miliyoni 8.1 y’amadolari, iya miliyoni 3.4 z’amadolari n’indi ya miliyoni 591 Frw.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment