Imibiri y’abazize genocide yakorewe abatutsi mu Murenge wa Muhoza imaze imyaka 24 itarashyingurwa mu cyubahiro


Ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagezwagaho Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG”, by’umwaka wa 2017/2018, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’ imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside imaze imyaka 24 itashyingurwa mu cyubahiro iri mu Murenge wa Muhoza. Hakaba habaye kwemeza ko umwaka ushize habayeho gusaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, CNLG n’Akarere ka Musanze, gukora ibishoboka byose imibiri iri mu mva zitandukanye muri uyu murenge igashyingurwa mu cyubahiro mu gihe kitarenze amezi atandatu, ariko ntibyigeze bikorwa.

hashize imyaka 24 imibiri ishyinguwe hano itarashyingurwa mu cybahiro

CNLG ivuga ko ikibazo gihari ari ba nyiri abantu badashaka ko iyo mibiri yimurwa ngo ijye gushyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo.

Dr Emmanuel Havugimana, ukuriye inama y’abakomiseri muri CNLG, yagize ati ‘‘Ikibazo gihari ni bene abantu bahashyinguye, ntibashaka ko bajya i Busogo kubera ko ari kure, bashaka ko baguma hafi yabo”.

Depite Manirarora Annoncée nawe ati ‘‘Izi mva ziri mu Murenge wa Muhoza ni ikibazo kije hano mu nteko ku nshuro ya gatatu. Urebye ahantu bashyinguye nyuma y’imyaka bakagombye kwimuka kuko baracyashyinguye mu mashitingi ahantu hareka amazi, iyi mibiri yari ikwiye kwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye”.

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment