Uganda: Abanyeshuri b’abanyarwanda batawe muri yombi


Nk’uko ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje, abanyeshuri bane bafashwe biga mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza ya KIU harimo n’uwari uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza.

Abo banyeshuri bane bigaga muri kaminuza ya “Kampala International University” bakaba barimo uwitwa Joram Rwamojo uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza, Mugisha, Emmanuel na Kagara, akaba ari yo mazina yabo yabashije kumenyekana.

Kuri ubu aba banyeshuri bafungiwe mu kigo cya gisirikare kandi ngo n’ibyo bashinjwa bikaba bitaramenyekana.

Amakuru avuga ko aba Banyarwanda bafashwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 27 bakuwe mu macumbi yabo yo muri kaminuza azwi nka ‘Hostel’bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye giherereye mu Mujyi wa Kampala.

Umwe mu bakozi ba kaminuza ya KIU utashatse ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yavuze ko aba banyeshuri batangiye kurata bimwe mu bizamini.

Ati “Basibye ibizamini ku bwo gufatwa. Twahamagaye Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Kabalaga atubwira ko bafitwe na CMI.”

Aba banyeshuri baza biyongera ku bandi Banyarwanda bagiye bafatwa, ntibagezwe mu nkiko, ahubwo bagafungwa igihe kirekire batazi ibyo baregwa.

Si ubwa mbere Abanyarwanda bafungiwe muri iki gihugu kuko kuva mu myaka igera kuri ibiri ishize Uganda yagiye ifata abanyarwanda babayo ikabafunga nta mpamvu ndetse bagakorerwa iyicarubozo abandi bagashinjwa kuba abatasi.

TUYISHIME Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment