Senateri Nyirasafari yanenze byimazeyo uwari Perezida w’abatabazi


Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, yanenze ubugwari bwaranze uwari Perezida wa Leta yiyise iy’abatanazi, Sindikubwabo Théodore, watangije ku mugaragaro Jenoside yakorerwe Abatutsi aho kuyikumira.
Mu muhango wo gushyingura ababo mu cyubahiro
Yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana.

Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje akangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Yagize ati “Ibaze Umukuru w’Igihugu kuza aho kuvuga ijambo rihumuriza abaturage ribashyira hamwe, ahubwo agakungura igice kimwe kwica abandi, ni ishyano ryaguye, rwose ijambo rye ryatumye haba ingaruka nyinshi cyane.”

Yakomeje avuga ko Sindikubwabo akimara kuvuga ijambo rikangurira Abahutu kwica Abatutsi, abandi bayobozi bahise batangira kujya hirya no hino gutangiza ubwicanyi no kubuhagarikira. By’umwihariko yagarutse kuri Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri ushinzwe umuryango wagenzuraga uko Jenoside ikorwa muri Butare.

Ati “N’abandi bayobozi rero nk’uko tubyibukiranya, harimo n’uriya Minisiteri wari ushinzwe umuryango, Nyiramasuhuko Pauline, wari ushinzwe kureba ibya Jenoside uko bigenda muri Butare byose byatumye ubwicanyi bukomera kuko iyo umuyobozi avuze abantu benshi barumva.”

Yabwiye abaturage ko bakwiye kujya bashishoza kandi bakirinda kumvira umuntu wese wabashuka abashora mu bikorwa bibi n’ubwo yaba ari umuyobozi.

Ati “Ikibazo gikomeye ni uko yavuze ibi abantu bakabyumva, ubundi ntabwo umutarage yakagombye kwica ngo ni uko umuyobozi yabivuze ariko kuko bari baratojwe bihagije barabwiwe ko Umututsi atari umuntu, atari Umunyarwanda ari inzoka.”

“Bumvaga kumwica kandi babona bashyigikiwe na Perezida w’Igihugu, ba Minisitiri bose, Abasirikare bishimangira uruhare abayobozi bagize ni yo mpamvu Jenoside yashobotse.”

Senateri Nyirasafari yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abarimu baminuje bica abanyeshuri babo cyangwa abanyeshuri bakica bagenzi babo.

By’umwihariko yasabye Abanyabutare guharanira gukora ibyiza no kunga ubumwe kugira ngo bitandukanye n’amateka mabi yahabereye.

Jenoside ikwiye kutubera isomo

Senateri Nyirasafari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose bagaharanira kunga ubumwe birinda amacakubiri.

Ati “Dukwiriye gukura amasomo muri ibyo ngibyo abantu bakemenya kubaha ikiremwamuntu bakamenya ko umuntu ari nk’undi cyane ko noneho dufite abayobozi beza bakangurira abantu kunga ubumwe.”

Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi bwashyize imbere ubumwe, asaba umusanzu wa buri wese mu kwamagana ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

By’umwihariko yasabye ababyeyi gutoza abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu, kuko iyo ukunze igihugu ukunda abagituye bose nta vangura.

Ati “Tubatoze indagagiciro zo gukunda umurimo kuko ntiwavuga ko ugikunda udakora, ibyo rero ababyeyi babyumve babiharanire batoze abana babo inzira nziza duhora twibutswa n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo 47 yabonetse mu cyobo cy’umusarani mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana mu matariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2021 n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Ngoma.

Karongozi André Martin wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro yashimye umuturage watanze amakuru kugira ngo iboneke.

Gusa yanenze bamwe mu baturage binangira bakanga gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari kimwe mu bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ibyo rero byamusabye ingufu nyinshi ariko bitumye tumenya y’uko ntaho turagera, urwo rugo rugo [aho imibiri yakuwe mu musarani] rukikijwe n’abantu benshi biyemeje kutagira icyo bavuga. Urumva ingufu bafite zo guhisha amakuru kugeza magingo aya, bijyana rero no guhakana Jenoside, kuko jenoside irakorwa igakomereza mu kuyihakana.”

Inzego za Leta, imiryango itandukanye n’amadini zasabwe ubufatanye mu gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

 

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment